Arasaba gufashwa kwivuza uburwayi ‘bwananiranye’
*Amaze imyaka 10 yivuza
*Kwa muganga ngo ntibaramubwira icyo arwaye
*Umuryango we ubushobozi bwarabashiranye bwo kumuvuza
*Ubu ntiyivuza kubera kubura ubushobozi, uburibwe ni bwose buri munsi
Dusabe Gloriose umukobwa utuye mu Karere ka Nyanza, Umurenge wa Mukingo, Akagari ka Cyerezo mu mudugudu wa Karambo, afite uburwayi amaranye imyaka irindwi, bwamufashe gahoro maze bigera aho buyobera abaganga bamuvuye. Igice cyo hasi cy’isura cyarabyimbye ku buryo bukabije, kurya kwe no kunywa biragoranye.
Uyu mwana w’ipfumbyi kuri Se, avuga ko ubu burwayi bujya kumufata bwatangiye ari kuribwa mu ijisho, nyuma buhoro buhoro aza kurwara agaheri mu maso, abantu bamubwira ko agomba kwirinda kugashima.
Agaheri kaje mu maso ye uko iminsi yagendaga isimburana karakuze maze bigeza ubwo no mu maso hose habyimba, nibwo abantu bagiriye inama umubyeyi we kumujyana kwa muganga.
Kwa muganga, Ibitaro bya Nyanza byamukoreye ibishoboka aravurwa bamutera inshinge bizera ko azabyimbuka biranga, bamwohereza ku bitaro bya Kaminuza i Butare, aha ntabwo yahatinze mu mwaka wa 2008 yahise ajyanwa kuri CHUK kubagwa.
Dusabe ati “ndibuka neza ko ubwo bajyanaga kubagwa kuri CHUK, abaganga bambwiraga ko uburwayi ndwaye buzakira maze nkongera kuba muzima.”
Uyu mukobwa yavuze ko nyuma yo kubagirwa i Kigali, yatashye maze uburwayi bwe bwari bwarafashe itama rimwe biriyongera bufata amatama yose, uburibwe bwinshi bwiyongera mu mubiri we.
Uyu mwana ukomoka mu muryango utishoboye, yatangarije Umuseke ko inzu babagamo yasakambuweho amategura kugira ngo abone uburyo bwo kwivuza, ubu we n’umubyeyi we bakaba bacumbitse.
Ati “kuva ubu burwayi bwamfata kwivuza byadutwaye amafranga asaga ibihumbi magana inani.
Aho twayavanye simpazi neza, Mama yarashakishaga bigera n’aho amategura y’inzu twasigiwe na Papa tuyasakambura aragurishwa ngo tubone ubwishyu bwo kwa muganga, ubu turi mu icumbi umugiraneza yaduhaye, kubaho ko…Mama ahingira amafranga maze akagura ibyo kurya”.
Uyu umukobwa avuga ko ababazwa n’uburyo abaganga nta numwe umubwira indwara arwaye kandi ngo babasha kuzibwira abandi barwayi.
Dusabe Gloriose, asaba umuntu wese wagira ubufasha cyangwa uburyo yamufasha mu kuvurwa ko yaba amukoreye ikintu gikomeye cyane mu buzima bwe kuko abona ubushobzoi bw’umuryango bwashize burundu.
Kumubona ni kuri telephone (+250) 787 890 416.
Photos/Damyxon
Jean Damascene NTIHINYUZWA
UM– USEKE.Rw-Ruhango
37 Comments
njyewe birandenze mbuze icyo navuga kabisa!
Mana we,
bantu mwese mufite umutima ufasha muhaguruke buri wese agire icyo yakora kuva ku mafranga 100 kuzamura yagira icyo amufasha pe abandi bafite ijambo mu mukorere ubuvugizi mu nzego za Leta mukorere Imana kubayemera n’abatayemera mumugirire neza kuko ineza muzayisanga imbere cyangwa abanyu izabageraho. Ahubwo se iriya numero iba muri mobile money ?
uwanditse iyi nkuru iyo avuga n’umurongo wo kumufashirizaho aha ndavuga account cyangwa mobile money.
mana ishobora byose orohereza umugaragu wawe
Cancer !
Aliko koko n’Ubukire u Rwanda rusigaye rufite, umuntu akagomba kubababara bene aka kageni? Buriya se MINISANTE ibivugaho iki? Kuki Leta itafata ku mutungo wayo ikwohereza uriyamuntu kuvurirwa aho babifitiye ubushobozi. Niba ali cancer, niba ali iki? sinabimenya simbizobereyemo. Aliko umuntu akavurwa. Ubu uyu mukobwa umuhagaritse iruhande rw’ariya magorofo yo muli Kigali, nta pfunwe byagutera???? Mana yanjye!!!!!!!!
Jye nta wundi muganga ntabona nkurangira, ndabona uyu muvandimwe yazashaka Yezu Nyirimpuhwe mu ruhango buri cyumweru cya 1 cy’Ukwezi. mu kwezi kwa ka 2 hazaba ari tariki ya 7/2/2016. Ntawundi wo kuvura ubu burwayi atari umuganga w’abaganga.
Imana ikurengere!
Namugira inama yo gushaka umuganga ubanga (Maxilofacial surgery) ukora muri clinic dentaire ya CMHS (icyahoze cyitwa KHI).Hari umuganga ntekereza ko yamufasha.
Yitwa Dr MUMENA.
Merci.
Imana Se w’UMWAMI Yesu Christo. Nomwizina Rya Yesu winazareti Dusabe Yakira pee. Ibi ndabihamya neza. Ashake amafranga cg abashaka kumufasha bamufasha kumuha Transport akajya kureba umukozi w’Imana TB. JOSUA i LAGOS NIGERIA Yamusengera agakira pee. Kuko nabonye abantu benshi yasengeye kandi bagakira neza, Bari barwaye CANCER ndetse nizindi Ndwara zananiye abaganga.
Humura Yesu Nimuzima Kandi aracyakiza nkacyera. Murakoze
NYAGASANI YEZU REBANA IMPUHWE UYU MWANA W’UMUKOBWA UMUKIZE BURIYA BURWAYI. ICYBUTEYE NACYO KIBURE IMBARAGA GITSINDWE MU IZINA RYA Yezu Amen.
Nyagasani Yezu, nsanzwe nzi ko ushobora byose kandi nzi ko udukunda; kora ikindi gitangaza ukize uyu muvandimwe wacu Gloriosa maze isi yose ibonereho kwibuka no guhamya impuhwe zawe kandi igusingize. Urakoze Yezu.
Iriya ni cancer ahubwo azake transfer aho yivurije ayijyane Ruhengeri aho bita Butaro bazamwohereze kampala ahitwa Murago bamushiririze gusa ikizere cyo gukira kiri kure kuko yafashe ahantu hagoye gushiririzwa azagerarageze agende yitwaje mutuelle de sante ibyo byose babikora kubuntu nta cash bisaba usabwa kuhagera gusa.
@ ANA ; Murago ya Kampala umurangira uzi imikorere yaho cg uriganirira ???
Na banyayuganda ubwabo baburiyeyo ubuvuzi nta miti udatanze ruswa none urashuka umunyarwanda, have sigaho !!!
Mana ihoraho kandi ishobora byose, ni iby’ukuri abana b’abantu nta bubasha dufite bwo gukiza indwara. Ariko wowe Yesu Christo uko wahozeho kera ukiza abarwayi ni nako ukiri kandi ni uzahora ubikora ku bakwizeye. Turagusaba Yesu ngo ugirire impuhwe uyu mukobwa, kandi Mana tuzatanga ubuhamya hose kugirango abantu bamenye ko ukiza. Waduhaye uburenganzira bwo kugusaba ibyo dukeneye twizeye, ni wowe wenyine twizeye kuko abaganga byarabananiye. Mana kiza uyu mukobwa iriya dayimoni y’uburwayi mw’izina rya Yesu Christo , Amen.
Yehovah niwe wenyine ukiza.
Ubwami bwe buyobowe na Yesu kristu niibwo buzamukiza bugakiza n’indwara zose natwuzongera kurwara ukundi
impamvu ya biriya ni ingaruka z’icyaha cy’ababyeyi bacu ba mbere
wowe uvuga ngo Josua yamusengera urabeshya cyane. Ntago ubwami bw’Imana bugamije gukiza umwe ngo abandi benshi basigare, ngo ni uko Josua atabonetse. Hazabaho kurandura igituma umuntu arwara cyose mu gihe tuzaba dutegekwa n’ubwami bw’Imana mu minsi iri imbere.
Naho ibyo kuvuga ngo abaganga, abaganga bavura utuntu duke cyane mu ndwara ziriho zica abantu. hakenewe umuganga udasanzwe yehova akamaraho indwara zose, naho ibindi ni ukugerageza si ugukemura ikibazo
Gusa isi yarayobye ntago izi ukuri kwa Bibiliya. ushobora kwegera umuhamya wa Yehova muturanye mukaganira ukuntu Imana yiteguye kuduha ubuzima buzira umuze binyuriye ku bwami bwayo buzayoborwa na Yesu kristu
Mu mujyane mu bitaro bya RDF hanyuma batubwire aho tugomba gushyira imfashanyo.
nukuri uyumwana wumukobwa arababaje ariko rero aho ubushobozi bwabantu burangirira niho imana tangirira, kandi ngo icyo abana babantu bibwira sicyo imana yibwira .ugire kwizera turasenga kandi tugasaba abanyarwanda bose bagerageze kwegeranya inkunga yabo kugirango avurwe. Gusa ntakinanira imana. ababyeyi buyumwana , nukuri mukomere imana ntiyabaretse.kandi ishobora byose.
Ibyo mvuga mbifitiye ubuhamya kuko mvuyeyo vuba ujyanywe na Butaro abasha kuvurwa vuba cyane kuko nanjye navuyeyo kurwarizayo Maman kandi yarakize Butaro yishingira buri kimwe guhera kuri transport kugeza kwisabune ukoresha kandi uvayo ukuze.
Uwiteka niwe wo kwiringirwa kd Mana ukora ibishoboka mu bidashobokera abantu .Gusa uwashyizeho iyi nkuru atubwire uko hatangwa inkunga yo ku mufasha .kd umuntu wabosomye iyi nkuru yitange uko ashoboye kd ashishikarize n’abandi azi bose uriya mukobwa afashwe.
nge ndamubonye ngira Emotion irenze ukwemera yehova arahari kandi yiteguye kugutabara kuko niwe muganga wenyine tugomba kwizer. ariko ndabizi u Rwanda twavuye kure cyane ndasaba abanyarwanda hose aho bari ko tugomba kwishakamo ibisubuzo rwose muze dufashe uyu mwana w’umukobwa rwose arababaye rwose buri wese atange ayo yabona ariko uyu mwana w,umukobwa abone ubushobozi bwokwivuza kdi ndazaba abanyamakuru kujya bagaragaza exactry full adress z,umuntu uba afite ikibazo nkiki kdi na RBC iggomba kuba icyitegerererezo ugufasha uyu mwana w’umukobwa
mumufashe kugurura konte ayicishe kuri facebook nahandi benshi bakoresha bazamushiriraho imfashanyo.
Hey Damixon
Please tubwire aho twashyira imfashanyo peeee nanjye ndayemeye kumufasha.
Nimutange numero ya Compte Umuntu yakoherezaho imfashanyo
Imana ishobora byose nihagarare aharengeye kuko biteye ubwoba.gusa muri Kristo niho harimbaraga za mukiza,Yesu kristo tugusabye twizeye ko umukozaho ibiganza byawe bikiza agakira.gusa inkuga yawe turayigeza kuriyo nimero watanze
UYU RWOSE YAKIRA AVUJWE HANZE NZI UMUNTU WARI UMEZE NKAWE WAKIZE NDETSE WE YARI YAFATANYE AMASO AMATWI N’UMUNWA UTAMENYA AHO BYARI BITEREYE. JYEWE NAMUGIRA INAMA YO GUSANGA ABAYOBOZI BAKAMUFASHA KUGEZA IKIBAZO CYE KURI MINISANTE ikamufasha rwose yazakira. IMFASHANYO TWATANGA ZIKAZABA IZO KUMWUNGANIRA MU BITARO. RWOSE UYU MWANA YAKIRA PE MURAKOZE
Yezu Nyirimpuhwe uramuzi kandi uramukunda, twe nk’abantu dufite aho tugarukira, muhundagazeho ubuntu bwawe ufashe abo wahaye ubumenyi bw’ubuvuzi ndetse nabo wahaye umutima wa kimuntu bahuze ..ubatize imbaraga uyu mwana wawe umuhe icyamubera kiza! ni ugukira..waravuze ngo ..Ndabishatse kira! Mariko 1. 12
UB– USE KOKO MWAKOZE APPEAL YA FUNDRAISING TWESE TU GATANGA AMAFARANGA RUNAKA UMUNTU AKAJYA KUVUSWA HANZE BYIH– USE
GOD HELP PLEASE.
i THINK IT’S A TUMOUR.
nukuri,ngize agahinda kenshi.ariko mugihe hagitegerejwe ko account number yaboneke,nimuyashyire kuri mobile money kuko ayirimo.ikindi,wowe wanditse iyi nkuru,tanga iki kifuzo kumaradios yumvwa na benshi abanyarwanda bafite umutima w’ imbabazi bamufashe kimwe n’abatabashije gusoma kumuseke.com.
Reka twitange vuba dufashe uyu mukobwa! Nkeneye nr de compte byihutirwa svp!
ese izi number bashyizeho kozidacamo ntazindi yaba akoresha or kugira amwoherereze ubwo bufash
Njyewe ndemeranya n umuntu uvuzeko bagomba kumujya Nigeria bakamukorera Delivuranse byose byarangira Umwami Yesu amufashe naho ubundi ntibongere gutanga frs yovuza ahubwo bayateranye bamurihe Indege kwa JBJoshua nubuntu ntakiguzi kdi twifuza kumenya niba phone batanze irize nabyo by adufasha Umwami Imana abahe umugisha kubwigikorwa cyiza mukoze cyokumutabariza please let us know how can help her every one we have do somethings good peace of God be with everyone
iyi nimero mwandite ko tuyihamagara nticemo
Yoooo uyu muvandimwe arababaye disi,nange mfite ikibazo cyangije isura yange rero nkunda gukora ubushakashatsi kuri ibi bintu.ubu burwayi Groliose afite bubaho gusa buragora kuvurwa ariko birashoboka hari abantu nzi bamufasha ndabandikira nimara kumubaza imyaka kuko bayitaho.hamwe no gusenga hari igishobora kuba.UM– USEKE turabashimiye gukora inkuru nkiyingiyi.ushobora ashake inkuru y’umwana witwa TRINY AMUHIRWE.
ASHOBORA KUBONA UBUNDI BUFASHA ARAMUTSE YEGEREYE Umuyobozi w’Akarere wungirije ushinzwe imibereho myiza y’abaturage. NB: Akarere atuyemo(Nyanza)
NDABABWIZA UKURI KO UYU MUKOBWA YAKIRA ARAMUTSE AKOREWE DELIVERANCE NA TB JOSUA. NUMUKOZI WIMANA KANDI NABONYE ABANTU BENSHI YASENGEYE BAGAKIRA BARIBAMEZE NABI CYANE. NTAKIGUZI UMUNTU ATANGA. NDETSE KUNJYAYO NAMAFREANGA NKI 480,000FRW. KUGENDA NOKUGARUKA SO NAHUMURE ARAKIRA. ABAVANDIMWE BE BATUBWIRA UKO INKUNGA YACU YAMUGERAHO. MURAKOZE
Nyagasani tuzi ko uri Muganga utagira gisumbwa. Kiza umwana wawe Gloriose Dusabe
yesu mwami w’imbabazi tabara uyu mwana kuko ibyo wakoze calvary ni byo byari bikomeye ni ukuri ibi si byo byakunanira…..
Comments are closed.