Digiqole ad

Amafoto yambere y’ifatwa rya Saif al Islam muri Libya

Saif al Islam, umuhungu wa nyakwigendera Col. Mouammar Khaddafi yatawe muri yombi mu mujyi wa Obari mu majyepfo ya Libya nkuko byemejwe n’abayoboye Libya kuri uyu wa gatandatu.

Al Islam nubwo bivugwa ko atakomerekejwe ifoto iri kugaragara kuri facebook, apfutse intoki mu gihe yafatwaga
Al Islam nubwo bivugwa ko atakomerekejwe ifoto iri kugaragara kuri facebook, apfutse intoki mu gihe yafatwaga

uwari kuzasimbura Mouammar Khaddafi, Saif al Islam nawe twamufatiye mu butayu bwo mu majyepfo ya Libya” ni ibyatngajwe na Mohammed al-Alagy Ministre w’Ubutabera w’agateganyo muri Libya.

Yemereye Reuters ko, Al Islam n’abamurindaga benshi bafatiwe hafi y’umujyi wa Obari, akaba yafashwe n’abarwanyi ba Leta nari mu misozi yo mu butayu mu majyepfo ya Libya, al Islam yahise ajyanwa ahitwa Zintan hafi ya Tripoli.

Nubwo inkuru yasakaye kuri uyu wa gatandatu ku gicamunsi, Saif al Islam yafashwe n’abarwanyi bo mu gace ka Zintan, mu ijoro ryo kuwa gatanu rishyira kuwa gatandatu. Bakaba barategerejwe amabwiriza yo kumutanga no kkubimeneykanisha  bukeye bwaho.

Mu ifatwa rya al Islam hakaba ngo nta nisasu ryakoreshejwe kuko yaguwe gitumo, amasasu ahubwo yumvikanye muri Libya kuri ayu wa gatandatu ubwo inkuru yifatwa rye yabaga kimomo.

Ministre w’Intebe wa Libya Abdel Rahim al Kib akaba yatangaje ko inkiko zo muri Libya zizacira Saif al Islam urubanza rw’intabera.

Saif al Islam ngo yafashwe afite ubuzima bwiza, nta gikomere na kimwe yari afite cyangwa yatewe.

Uyu muhungu wakabiri wa Khaddafi, ku myaka 39, yari mu bikomerezwa by’ubutegetsi bwa se, ashinjwa kugira uruhare mu iyicwa ry’abantu benshi batavugaga rumwe n’ubutegetsi bwa se.

Byari bimaze iminsi bivugwa ko al Islam yaba yarahungiye mu butayu bwo mu gihugu cya Tchad, byatunguranye kumva ko yafatiwe mu butayu bwo muri Libya.

Kugeza ubu utaramenyekana irengero rye ni Abdullah al-Senussi wari ukuriye iperereza ku buyobozi bwa Khaddafi. We na Saif al Islam bashakishwaga cyane n’Urukiko mpuzamahanga ku byaha ku nyoko muntu.

Saif al Islam ni umuhungu mukuru wa col Mouammar Khaddafi yabyaye ku mugore wakabiri Safia Farkash, yize ibijyanye na ‘Engineering’ muri Kaminuza ya Al Fatehi Tripoli, abona na Masters muri Business na Administration muri Kaminuza ya Vienna muri Autriche mu 2000.

Hari kuwa kane tariki 20 Ukwakira ubwo se yatabwaga muri yombi agahita anicwa, umuhungu we nawe akaba atawe muri yombi kuri uyu wagatandatu tariki 19, ukwezi kumwe nyuma y’ifatwa n’iyicwa rya se Khaddafi.

Yahise yinjizwa munzu yari arindiwemo bikomeye
Yahise yinjizwa munzu yari arindiwemo bikomeye
Ni bitegerejwe ko ajyanwa ahitwa Zintan
Ni bitegerejwe ko ajyanwa ahitwa Zintan
Yahise ashyirwa mu ndege ajyanwa mu mujyi wa Zintan
Yahise ashyirwa mu ndege ajyanwa mu mujyi wa Zintan

Ubwanditsi
UM– USEKE.COM

20 Comments

  • igindere!

  • Bashiriye kwicumu nukuri kwimana.ariko nkubu ndabaza abategetsi bafurika niba babona imivumo bikururira nabo babyaye kubera kugundirubutegetsi.esubu nkakadafi inyungu yagize mumyaka 40niyihe we numuryango we

  • Ngo inyungu yagize mu myaka 40…Nanjye binyobere Padiri!

  • nta nyungu yo kugundira ubutegetsi, kuko nta nyungu nimwe ibamo. bamwe birirwaga bavuga ngo yakoze byiza ariko yishe abantu benshi. ngaho ni mwongere? nta amahoro yari kugira kandi yaragundiriye ubutegetsi kandiakica abantu.

  • mwahagarariye ukuri

  • iyo utegetse jyawibuka ko nawe igihe cyagera ugategekwa! amaherezo y’inzira nimunzu.

  • sha nimwivugire ibyo mushaka, gusa agahwa kari ku wundi karahandurika. mwirirwa muvuga ngo HADAFI yagundiriye ubutegetsi, yishe abantu hari ubutegetsi mwabonye butica uretse ko bihindurirwa izina ? nawe se kinani ati reka nice abatutsi ni abanzi bigihugu, muri congo reka twikize abanyamurenge, Hitler ati abayahudi ntibagomba kumbanaho, BLAISE COMPAORE ati sankara ugomba gupfa, MOBUTU nabanyaburayi bati LUMUMBA nakomeza kubaho ntituzabona uko dusahura ZAIRE, OBAMA, SARKOZ… nabo ngo Bin laden, kadhafi nabandi tuzamenya mu gihe kiri imbere ngo ntibakabeho….
    tuvugeko nyuma ya 42 ans aribwo abanya LIBYE bamenye ko barenganye koko. tumenye ko iyo G8, G20 na za leta ndetse nabandi bantu bakomeye iyo batagushaka baguhindura umwanzi hagakurikiraho kukwikiza.
    naho abavuga nimwivugire, hari uyobewe icyo kadafi yari amariye Africa nimigambi yahazaza ha africa ? ngaho hazagire ubyutsa imishinga yari abereye promoteur TUZI NEZA YAGOMBAGA KUZAKIZA AFRIKA KUJYA MURI ZA FMI NA WB ?

  • witegereje ibyisi byose uzasanga ntakintu nakimwe kizaguha inyungu zukuri uretse kwizere gusa IMANA no kuyikorera bavandimwe mureke kwishimira ibyago byabagenzi banyu naho byaba bisa bite wowe hangana n asatani ugutere guhora ucumuzwa nubusa gusa

  • IKIBAZO SI UKUMARA IMYAKA MYINSHI KUBUTEGETSI NI 100 WAYIMARA ARIKO UFITE ICYO UMARIYE ABO UYOBORA.NONE SE KO BATAMUFASHE NGO BAMUJYANE MURUKIKO BAGAHITA BAMWICA N’UMURYANGO WE?

  • Igendere ntwari khadaf ruriye abandi rutibagiwe nabagitimujisho(abishe khadaf)ntituzibagirwa khadaf duturiye kaburimbo kubera khadaf gusa buriya umuhunguwe uwamurangira abafite amavuta y’Imana bakamwatuza agakiza Yesu yamugirira neza ntazicwe nkase akazaboniherezo ryiza!!!!!!!!!!!!!!!!

  • NTABWO IKIBAZO ARI UKUGUNDIRA UBUTEGETSI AHUBWO IKIBAZO NUKO BABONYE BAGIYE KUVANA AFURIKA MU BIBAZO BYUBUKORONI BYA BENE MUZUNGU AHUBWO UMUNTU WESE UZAZAMURA AFURIKA NTATEZE KUZAGIRA AMAHORO NAHO IBYO KWICA NTA NUMWE UTABIKORA NTITUKAJYE TWISHYIRA HEZA AHUBWO TUJYE TWEMERA KO UBUTEGETSI UBWO ARI BWO BWOSE BURICA KERETSE NGIRANGO UBWO MU IJURU.
    TUJYE DUTEGEREZA IBIZATUBAHO NKABANYAFURIKA ARIKO NTA BUSHOBOZI DUFITE BWO KWIRWANAHO .

  • KABISA NIBIZIMA!!YARI KUZASIMBURASE?NAMUSIMBURE NO MUBYAGO. NDAMWIFURIZA GUKURIKIRA SE KUKO NUBUNDI NTIYIGEZE AMUGIRA INAMA NAMBERE HOSE NIBARYOZWE GUFATA IGIHUGU NK’AKARIMA KABO.WENDA IBYO GUSIMBURWA N’ABANA BABO BYACIKA

  • kadafi yarapfuye,umuryango we nawo ushobora kuzamukurikira wose ariko ntibivuga yuko babaye babi nagato. izina abanyamerika nabanyaburayi bashatse niryo bakwita kandi rika guhama.bariya barwanyi nubwo bamuhiritse, ntakintu kibi bigeze bamushinja usibye kuvuga ko atinze kubutegetsi. niba yarabutinze ho akora ibintu bizima ikibazo nikihe?. ahubwo abanyafurika dutekereza hafi cyane iyo tumaze kwizezwa ibitangaza nabazungu.naho kuba yarishe abaturage byo nukubeshya kuko bariya barwanyi ntibabivuze mbere hose.

  • Libye niyo yonyine yari ikwiye gufata iya mbere mu kwikemurira ibibazo niba yarabonaga hari ibitagenda neza ariko kuba harabonetse ababyivangamo ntabwo byagaragaye neza ikindi kandi gufata umukru w,igihugu kuriya akicwa ntekereza ko abamwishe nabo bagombye gushyikirizwa inkiko z’ubutabera

  • Ni mwivugire sha. Naba na kadafi yatumye tugira satelite y’Africa yatumye itumanaho ritugeraho twese njye hamwe nawe uvuga ngo napfe n’abana be ntimukishimire ibyago by’abandi. Kuko nawe aho uvugira Imana yagukuramo oxgyn tukareba uko wongera gutuka abandi! Ngaho abavuze ngo yagundiriye ubutegetsi nimutwereke mwebwe ibyo mwakoreye Africa ngaho nimukomeze imishinga yarafite. Kadafi may rest in peace kuko ntawujya aneza umwana w’umuntu!

  • bacumugani ngo ibyago by inka nibyo byishimo byimbwa so muvuge what you need that is your right but umugabo ntapfa ndavuga intwali wibuke uko CHUE Guevalla byamugendekeye.Ntitumwibuka se nti twifuza undi nkawe ntitwamubuzese?Think before you talk.

  • jye nbona ana nya libiya bazicuza mu gihe kitarenze amezi 12,kadafi yakoze ibintu byinshi nubwo hari abo yishe ariko burya icyo dukwiye kumenya nuko nta gouvernement itica buriya niya obama cyangwa sarkozy ukoze enquete wasanga hari abo yishe icyingenzi nukureba gahunda nibikorwa umuyobozi aba afite ubundi ukirinda kwitanbika mu nzira ye

  • Mu bihugu bikiri mu nzira y’amajyamere, turabimenyereye.
    Uwari ku butegetsi iyo avanweho, ajyana n’umuryango we wose.
    Reba ibyabaye kuri Sadamu n’umuryango we.
    Burya ubutegetsi nabwo ni ubundi bwoko bwa zahabu.Ushyikiriye ikinombe cyayo, agomba kwikiza abo agisanganye, akitegura guhangana n’abandi baza bagishaka.

    Uko ibihe bizahora bisimburana ubu n’iteka ryose!

  • ariko se simperuka bavuga ko nawe yageze muri Niger ra? yagarutse ate? ariko ubanza abana libya batazi gucura indake pe!!1 abaginga bafatwa nkibwa koko??/ urabona ukuntu yiryamiye!!!!!!!!!

  • abazungu nibo bazana zwahama muri africa.kdafi igendere n’abawe

Comments are closed.

en_USEnglish