Digiqole ad

La Haye : Urukiko rwanze ko Yvonne BASEBYA arekurwa ngo ajye kwishimira Noheli

Kuri uyu wa kane ushize,urukiko rw’i La Haye mu Ubuholandi rwategetse ko Yvonne Ntacyontabara Basebya, ushinjwa Genocide yakoreye mu Rwanda, aguma mu nzu y’imbohe mu gihe iperereza ku byaha bye rikomeje.

Umugabo wa Yvonne, Augustin Basebye ubwo yavaga mu rubanza rw'umugore we muri Kanama 2011
Umugabo wa Yvonne, Augustin Basebya ubwo yavaga mu rubanza rw'umugore we muri Kanama 2011

Abacamanza batatu banzuye ko ibyaha akekwaho ariko ibyaha « bikomeye kandi bihanwa n’amategeko mpuzamahanga » ko rero ataba arekuwe ngo ajye kwishimira umunsi mukuru wa Noheli nkuko yari yabisabye. Urubanza rwe ngo ruzatangira kuburanishwa muri Mata umwaka utaha.

Muri uru rubanza kuri uyu wa kane, abagabo babiri bakuze, umwe yamabaye ingofero yaba ‘Cow Boy’ bagaragaye bahoberana bababaye, abo ni umugabo wa Yvonne, Augustin Basebya na Lin Muyizere umugabo wa Victoire Ingabire ufungiye mu Rwanda.

Abo mu muryango we n’inshuti bagera kuri 40 bari baje kumva niba Yvonne aba arekuwe by’agateganyo, bababajwe cyane n’umwanzuro w’urukiko nkuko tubikesha Hilondelles news. Uburanira Yvonne Basebya yatangaje ko amezi 18 umukiriya amaze afunze yarenze ku ngingo ya gatanu y’amategeko y’ikiremwamuntu yasinywe n’ibihugu by’Uburayi.

Yvonne Basebya w’imyaka 64, kuva yafatwa muri Kanama 2010 iperereza ryatangiye gukorwa kubyo ashinjwa, ndetse abapolisi b’abaholandi baje mu Rwanda mu iperereza mu cyumweru gishize, hari kandi ubuhamya buzatangwa mu Ukuboza uyu mwaka ku byaha biregwa Yvonne Basebya.

Yvonne Ntacyobatabara Basebya bivugwa ko yayoboye Impuzamugambi n’Interahamwe mu bwicanyi bw’Abatutsi i Gikondo mu mujyi wa Kigali mu 1994, aho ashinjwa kuyobora amanama ategura ubwicanyi, akaba kandi yari mu bakomeye mu ishyaka rya CDR.

Mu gihe hakorwaga iperereza kuri Augustin Basebya, umugabo wa Yvonne nawe wari mu rubanza rwe kuri uyu wa kane, nibwo ahubwo basanze hari ibishobora guhama umugore we aba ariwe utabwa muri yombi, kuko bimenyetso bifatika byabonetse bituma umugabo we Augustin ariwe ufatwa.

Abashinjacyaha, bashinja Yvonne uruhare rukomeye mu gushishikariza Abahutu i Gikondo kwanga Abatutsi no kubica. Mu byumweru bibibiri biri imbere hategerejwe kumvwa ubuhamya bwa Paul R– USESABAGINA buzaba bushinjura Yvonne Basebya Ntacyobatabara.

Uwunganira Ntacyobatabara Yvonne, Maitre Victor Koppe, we avuga ko nta gihamya gifatika ko Yvonne yari mu bakomeye muri CDR, ko ahubwo yarokoye abicwaga benshi i Gikondo.

Ibimenyetso bishinja Yvonne Ntacyobatabara Basebya birimo ibyavuye mu isaka (gusaka) ry’inzu abamo mu Ubuholandi, amajwi y’ibyo yagiye avugira kuri Telephone mu myaka ishize, ndetse n’idosiye ye ya Gacaca y’i Gikondo, Urukiko rwa Gacaca rwa Gikondo rwo rwamukatiye igifungo cya burundu adahari mu 2007.

Iperereza kuri Basebya Yvonne rikaba rimaze imyaka ine rikorwa.

Urubanza rwa Yvonne Ntacyobatabara ni urwa kabiri rw’umunyarwanda rubereye mu Ubuholandi nyuma y’urwa Joseph Mpambara wakatiwe gufungwa burundu kubera ibyaha yakoreye i Mugonero.

Kuba yari umunyamahanga wahungiye mu Ubuholandi, byemereraga Mpamabara kutaburanishwa ibyaha bya Genocide. Ariko Yvonne, utuye mu ntara ya Limburg mu gace ka Reveur, we afite passport y’Ubuholandi kuva mu 2004, yabaye kandi muri iki gihugu kuva mu 1998, ibi bituma rero we yaburanishwa ibyaha bya Genocide nk’Umuholandi n’ubwo yaba yarabikoreye mu Rwanda.

Kugeza ubu, Ubuholandi bushobora kuburanisha ibyaha bya Genocide ku banyamahanga bahahungiye, ariko ibyo byaha barabikoze NYUMA ya tariki 1 Ukwakira 2003.

Mu cyumweru gishize, Intekonshingamategeko y’Ubuholandi  yemeje umushinga w’uko amategeko ahana ibyaha birimo na Genocide byakozwe n’abanyamahanga wasubirwamo, aya mategeko akaba yanasubira inyuma ku byaha byakozwe mu myaka yo hambere, agakorana ndetse n’inkiko mpuzamahanga nka ICTR na ICC.

Ayo mategeko kandi navugururwa, birashoboka ko abashinjwe Genocide yo mu Rwanda bihishe mu Ubuholandi bashobora gutabwa muri yombi bakohererezwa u Rwanda, rukaba arirwo rubaburanisha.

Hategerejwe ko Senat y’Ubuholandi yemeza ko aya mategeko avugururwa, nibigenda gutyo, biravugwa ko hari abantu bagera kuri 30 bari mu UBuholandi bazahita batabwa muri yombi baburanishwe ku byaha bya Genocide baba barakoreye mu Rwanda.

Ubwanditsi
UM– USEKE.COM

5 Comments

  • Abo yishe se cga yicishije yigeze abareka ngo bishimire Pasika! ahubwo niyumwaka utaha azayirire mugihome wenda yakwicuza ibyo yakoze syi!

    • umurengwe wica nabi gusa!ubu uriya mucdr ingingo yamurengera ari ukujya kwizihiza noheli koko?ngo bimumarire iki se ko amashitani agira indi minsi yayo iyo aba ariyo avuga ko ashaka kuzitabira naho noheli akayirekera abakoze bakinakora ibijyanye n’ugushaka kw’imana. ko yitandukanyije nayo abizi kandi abishaka igihe yicaga ibibonda bizira ikizinga,

  • ariko iyo bavuga ko bakijije abantu ubwo miliyoni y’abatutsi yapfuye yariyishe??bage bareka gutera urujijo n’umujinya kandi ibyo bakoraga barabikoze izuba riva

  • que la justice soit faite!

  • uwishe nawe agomba kwicwa

Leave a Reply

Your email address will not be published. Required fields are marked *

en_USEnglish
en_USEnglish