Tanzania: Leta yatangije kwigira ubuntu mu mashuri abanza n’ayisumbuye
Kuri uyu wa mbere muri Tanzania hatangiye gahunda yo kwigira ubuntu mu mashuri abanza n’ayisumbuye mu mashuri ya Leta. Iyi gahunda ngo bizasaba kuyigaho neza mu mashuri yigenga, iki ni kimwe mu bikorwa by’impinduka zizanywe na Perezida Joseph Pombe Magufuli.
Ministiri w’Uburezi, Ubumenyi n’Ikoranabuhanga muri iki gihugu Prof. Joyce Ndalichako yavuze ko amafaranga yagenewe iyi gahunda mu mashuri ya leta, yamaze kugera ku mashuri, kandi ko n’amashuri yigenga agomba kugerwamo n’iyi gahunda.
Leta ya Tanzania mu mwaka wa 2000 yatangije gahunda igamije guteza imbere uburezi bwo mu mashuri abanza n’ayisumbuye, aho umunyeshuri wo mu mashuri abanza yishyuraga amashilingi 10 000, ndetse n’amashilingi 25 000 ku munyeshuri wo mu mashuri yisumbuye buri mwaka.
Aya mafaranga yatangwaga mu rwego rwo kongera ibikoresho nko kugura ibitabo, ingwa, amakayi y’ibizamini, amakaramu n’ibindi bikenerwa mu kwigisha ndetse no gufasha mu miyoborere.
Mu mpera z’icyumweru gishize Prof. Ndalichako yavuze ko amafaranga y’ishuri yatangwaga mu mashuri abanza n’ayisumbuye Leta yamaze kuyohereza mu rwego rwo kwizera neza ko abanyeshuri bagomba gutangira amasomo kuri uyu wa mbere nta kibazo na kimwe kigagaragara ku mashuri.
Yavuze ko aya mafaranga azajya atangwa mu byiciro, ubu ngo bakaba barabanje gutanga ay’icyiciro cya mbere.
Yavuze kandi ku kibazo cyo gutangiza iyi gahunda mu mashuri yigenga, ko bazabanza bagakora iperereza ryimbitse kugira ngo babanze bamenye ingano y’amafaranga buri shuri rikoresha, kuko basanze ayo mashuri anganya umubare w’amafaranga bakoresha.
Prof. Ndalichako avuga ko aya mafaranga yashyizweho mu rwego rwo guca gushakira inyungu z’ikirenga mu bana, uzajya afatwa yaka ayo mafaranga abanyeshuri azabihanirwa ngo kuko azajya aba arimo gukora ubucuruzi butemewe.
Callixte NDUWAYO
UM– USEKE.RW