Abatsinze muri Ni Ikirengaaa bagiye n’indege i Rubavu kuruhuka
Athanase Byiringiro na Chrisologue Ishimwe nibo bafatabuguzi ba Airtel baherutse kujya i Rubavu n’indege mu kiruhuko kishyurwa na Airtel Rwanda nyuma yo gutsinda muri Promotion yayo yiswe Ni Ikirengaaa.
Mbere yo guhaguruka na kajugujugu, Byiringiro umucuruzi w’i Huye yari yatsindiye amafaranga 1,180,000 Frw naho Chrisologue ukorana n’ikigo cyitwa Development pour Enfants yari yatsindiye 1,150,000 Frw muri Ni Ikirengaaa iha amahirwe buri munsi abafatabuguzi ba Airtel.
Abafatabuguzi batsinda mu cyumweru bakomeje kwishimira ibiruhuko bishyurirwa na Airtel bakajya kuri Serena Hotel i Rubavu bagafatwa nka VVIP.
Ubwo aba babiri bahagarukaga n’indege, Chrysanthe Turatimana umukozi muri Airtel Rwanda ukora nka Data manager yagize ati “Turi guha abakiliya bacu ibintu batigeze babona mbere. Turasaba abandi gukomeza gukoresha serivisi za Airtel kandi ko buri wese ashobora kuba umunyamahirwe.”
Ikiganiro gisobanura birambuye ibya Promotion ya Ni Ikirengaaaaa gica kuri TV One kuva kuwa mbere kugera kuwa gatanu kuva saa moya z’ijoro kigasubiramo saa moya z’igitondo buri munsi.
Muri Ni Ikirengaaa, abakiliya ba Airtel babona 300% y’ubwasisi (promotion) kandi bakaba bafite amahirwe yo gutsindira amafaranga agera kuri miliyoni n’igice buri munsi.
Akarusho n’uko uwatsinze mu gihe k’Icyumweru, yemererwa kujya kuruhukira kuri Serena Hotel i Rubavu aturutse i Kigali mu ndege ari kumwe n’umwe mu nshuti ye cyangwa umukunzi we.
Iyo agezeyo na kajugujugu ahabwa serivise zo mu rwego rw’abanyacyubahiro bo hejuru agahabwa 100 000Rwf yo guhaha ndetse yataha agataha mu modoka y’akataraboneka.
Uko Airtel ni Ikirengaaaa ikora:
• Buri munsi Airtel-Rwanda yoherereza abakiliya bayo ubutumwa bugufi bubureka ibyo bagomba kurushanwamo ndetse n’uburyo babikora.
• Umukiliya utsinze abona ubutumwa bugufi bwemeza ko yatsindiye ubwasisi bwa 300%.
• Ubu butumwa kandi bubereka ko bamerewe kujya mu bafite amahirwe yo gutsindira ariya mafaranga buri munsi.
• Nyuma yo kwemezwa ko yatsinze, umukiliya ahita abona ubutumwa bumwereka icyo yatsindiye uwo munsi.
• Nomero: 0731000000 nizo zonyine zohererezwaho ubutumwa bubwira abakiliya uko ibintu byifashe.
************
1 Comment
ubu butumwa butwereka ibyo tugomba kurushwanaho nuko tubigenza muri ni ikirena uko ntabwo mbona kandi nange nyikina mwansobanurira.
Comments are closed.