Digiqole ad

Uganda: U Burundi bwagiriwe inama yo kutazarasa ingabo z’amahoro za AU

 Uganda: U Burundi bwagiriwe inama yo kutazarasa ingabo z’amahoro za AU

Crispus Kiyonga Minisitiri w’Ingabo wa Uganda yaburiye Perezida Nkurunziza

Umuhuza mu biganiro by’amahoro by’abarundi biyobowe na Uganda, ukuriye ibyo biganiro yasabye Perezida Pierre Nkurunziza kutazakora ikosa ryo kurasa ingabo z’amahoro za Africa yunze Ubumwe (AU).

Crispus Kiyonga Minisitiri w'Ingabo wa Uganda yaburiye Perezida Nkurunziza
Crispus Kiyonga Minisitiri w’Ingabo wa Uganda yaburiye Perezida Nkurunziza

Igihugu cy’u Burundi cyahuye n’imvururu za politiki zimaze kugwamo abasaga 400 abandi ibihumbi 300 bahunze igihugu, berekeza mu bihugu bituranyi nka Tanzania, u Rwanda, Congo Kinshasa na Uganda.

Imvuru zakurikiye icyemezo cya Perezida Nkurunziza watangaje ko aziyamamariza manda ya gatatu itaravuzweho rumwe.

Nkurunziza yaje gutsinda amatora yabaye muri Nyakanga 2015, bitera imvururu n’imyigaragambyo mu murwa mukuru Bujumbura no mu tundi duce tw’igihugu.

Ibihugu 54 bigize umuryango wa Africa yunze ubumwe (AU) byahaye u Burundi iminsi ine uhereye tariki ya 17 Ukuboza 2015 ngo bube bwemeye iyoherezwa ry’ingabo 5000 zizoherezwa gukumira amakimbirane.

Perezida Nkurunziza ariko tariki ya 30 Ukuboza yatangaje ko izo ngabo nizibeshya zikajya mu Burundi, yiteguye kuzirwanya bica intege igitutu cy’amahanga cyasabaga ko izo ngabo zoherezwa.

Minisitiri w’ingabo muri Uganda akaba n’umuhuza mu biganiro by’amahoro, Dr Crispus Kiyonga yasabye Pierre Nkurunziza kutazarasa izo ngabo.

Yagize ati “Kurasa ingabo za AU bizaba ari ikosa rikomeye. Twese turi abanyamuryango ba AU kandi turebwa n’ibyemezo byayo. Mu gihe umuntu yaba atanyuzwe n’icyemezo cya AU agomba kubigaragariza mu nama rusange ya AU.”

The NewVision

UM– USEKE.RW

9 Comments

  • Na FPR 30/4/1994 yavuzeko UN niyohereza ingabo mu Rwanda izazifata nkumwanzi ndetse ikazirasaho none basigaye bavugango UN yanze gutabara.Bityo rero ntabwon bagombye kwita kubyo Nkurunziza avuga.

    • Uvuze ubusa !!!!!
      30/4/1994 Ninde wari ufite igihugu? Si MRND?FPR yaratabaraga nk.abandi! UN yari ihasanzwe( MINUAR)
      Ayo mateka uzabanze uyasome neza!bitandukanye n.ibya Nkurunziza!

    • Wowe uvuga ngo na FPR yarazanze muri 1994 wansobanurira ko ariyo yirukanye izari ziri mu rwanda zananiwe kudutabara zigahahambira utwazo?

    • Ruvugiro we, ahubwo Minuar yari ihari, gusa muzewe wacu yabiyamye ababwira ko uwo asanga mu nzira amurasaho! Abantu bamurega ko atari ababajwe n’abicwa n’interahamwe kubera gushaka gufata igihugu! We, ariko ahubwo yavugaga ko bamubuza gutabara vuba!! Nkurunziza we, ibye biranyuranye kuko bataraza!

  • @Ruvugiro,manza utazi iby’uvuga,UN icyo gihe yari hari mu rwanda,twabonaga ingabo nyinshi zayo hano mu mugi wa goma DRC,indege nyishi zibazana bakamukira grande barriere muma modoka,rero mujye muvuga ibyo muzi neza.

  • @Ruvugiro, Bivana naho waruri ariko niba utari interahamwe wakwibuka ko Romeo dallers(nimba mwanditse izina neza) We nyine yivugira ko atigeze ava mu rwanda na group ye, igihe abandi bagiye basigaje ingabo nke za LONI, nkwibutse ko kuva haza ingabo za LoNi mu 1993 loni yagumye mu rwanda…urashaka ku vuga ingabo za Mitterand, za zindi zari zije gusubiza ku butegetsi abo kwa habyara byanze bakabajyana i wabo babanyujije i Goma?nabyemera kuko nubundi habuze gato ngo izongabo zirwane na FPR ariko kandi nti byari kuba bibaye ubwambere kuko na byumba abafaransa bari bahari ibuka aho RUKOKOMA yavuye!

  • izo ngabo no izo giteza akavuyo si izo gukiza abarundi. Aho zaharuye amahoro ni he ko n’iz’u Burundi ziri Somalia na Centrafrica ariko abaturage bakaba badasinzira?! Ziriya ngabo ntizizigera zoherezwa i Birundi. Nimvaga banavuga ko umutekano ugenda ugaruka uko bwije bwacyeye! Abamenyerejwe kujya kurira ku gahinda k’abaturage basubize amerwe mw’isaho!

  • izo ngabo no izo giteza akavuyo si izo gukiza abarundi. Aho zaharuye amahoro ni he ko n’iz’u Burundi ziri Somalia na Centrafrica ariko abaturage bakaba badasinzira?! Ziriya ngabo ntizizigera zoherezwa i Birundi. Numvaga banavuga ko umutekano ugenda ugaruka uko bwije bwacyeye! Abamenyerejwe kujya kurira ku gahinda k’abaturage basubize amerwe mw’isaho!

  • Ningombwa ko africa itabara abarundi bigishoboka kuko batinze gato byaba birebire rwose

Leave a Reply

Your email address will not be published. Required fields are marked *

en_USEnglish
en_USEnglish