Sepp Blatter yasabye imbabazi ku magambo ye
Nyuma yo gutangaza ko irondaruhu rikorewe mu kibuga ryajya rirangizwa no guhana umukono gusa bikarangira, Umuyobozi wa FIFA Sepp Blatter, yamaze gusabira imbabazi aya magambo kuri uyu wa gatanu.
Uyu mukuru w’ishirahamwe ry’umupira w’amaguru kw’isi, akaba mbere yari yabanje kuvuga ko amagambo ye yumviswe nabi, ko atari byo yasobanuraga, ndetse ko yifuza ko ikibazo cy’irondaruhu gishingiye ku nkomoko z’abantu gikwiye gucika muri Football.
Muri uku gusaba imbabazi kuri BBC akaba yavuze ko amagambo yavuze atari akwiye, ndetse ko ayasabira imbabazi abakunzi b’umupira w’amaguru bose ku Isi.
Sepp Blatter akaba yanabeshyuje ko hari benshi mu bagize ubuyobozi bwa FIFA bari kumusaba ko yegura ku buyobozi bw’umupira w’amaguru ku Isi kubera ayo magambo.
Abantu batandukanye biganjemo abakinnye umupira w’amaguru, banenze cyane aya magambo ya Blatter akiyavuga mu ntangiriro z’iki cyumweru, ndetse banamusaba ko yakwegura ku miromo ye.
Muribo harimo Rio Ferdinand, unafite murumuna we, Antony, urega irondaruhu John Terry, abandi nka Ian Wright, Paul Ince, Marcel Dessailly, Nkwanko Kanu, n’abandi nabo bamaganye amagambo ya Blatter.
Kugeza ubu irondaruhu rikorerwa cyane abirabura bakina mu makipe yo ku mugabane w’uburayi. Luiz Suarez wa Liverpool aherutse guhamwa n’iki cyaha yakoreye Patrice Evra wa Manchester United ubwo aya makipe yahuraga mu kwezi gushize, kugeza ubu ntabwo arafatirwa ibihano na FA.
Gael Nkubito
UM– USEKE.COM
1 Comment
Ivangura rigirirwa abirabura mu kibuga ntirwacika mu gihe abayobozi b’imikino baba batekereza nka Blatter. Buriya abayerekanye uko ateye!
Comments are closed.