Hon.Senateri Jean Nizurugero yitabye Imana
Honorable Senateri Jean Rugagi Nizurugero wabaye muri Sena ya mbere y’u Rwanda yitabye Imana ku mugoroba wo kuri uyu wa kane mu rugo rwe ku Itaba mu mujyi wa Butare azize uburwayi.
Urupfu rwe rwemejwe n’umwe mu bo mu muryango we utifurije gutangariza amazina ye Umuseke.
Hon Mwalimu Nizurugero yitabye Imana ku myaka 79 nyuma y’igihe gito arwaye.
Uyu mugabo yabaye igihe kinini umwalimu n’umushakashatsi muri Kaminuza y’u Rwanda i Butare mu ishami ry’ubumenyamuntu (Sociologie).
Yize amashuri ajyanye n’ubumenyamuntu mu cyahoze ari Zaïe no muri Senegal nyuma akora nk’umwalimu n’umushakashatsi.
Mu 2003 yatorewe mandat y’Imyaka umunani yo kuba umwe muri 26 bari bagize Sena ya mbere y’u Rwanda ahagarariye Intara ya Butare igihe zari zikiri 13, manda yarangije mu 2011 ajya mu kiruhuko cy’izabukuru.
UM– USEKE.RW
34 Comments
Mubyeyi ukaba n’umurezi, wampaye uburere n’ubumenyi. Imana ikwakire , uruhukire mu mahoro, abo wareze turagusabira ihirwe iteka. RIP & QUE LA TERRE TE SOIT LEGERE.
Professeur Nizurugero yarangirije Kaminuza muri Belgique.Muri Zaire i Lubumbashi niho yabaye cyane ari umwalimu muri Kaminuza.Yatashye nyuma ya Jenoside asanga iwabo i Kansi mu cyahoze ari komini Nyaruhengeri harazimye.Umwalimu w’umuhanga,umurezi,umubyeyi,inyangamugayo,imfura cyane.
Imana izadufashe tube imfura nkawe nkuko wabidutoje utwigisha kandi uturera.RIP Mwalimu mwiza.
RIP
RIP Mwarimu !
RIP Prof
Ubu ni ubwenge bugiye (Ni Inzu y’ibitabo ihiye nk’uko bikunze kuvugwa). Ntiyari Sociologue gusa, yari n’umuhanga cyane mu mateka cyane cyane ay’u Rwanda.
Imana ikomeze umuryango asize.
Uyu mubyeyi akaba n’umurezi utagereranywa Imana imwakire mu bayo. RIP.
Yes yize na Philologie romane. yari umuhanga bihebuje, umunyakuri utayoborwa n’amarangamutima. yari azwi ku kintu kitwa rigueur scientifique. abo yareze twese tuzahora tumwibuka. Nyagasani amworohereze.
RIP PROF
IMANA imuhe iruhuko ridashira
Adieu Professeur. Que le bon Dieu vous accueille dans son royaume et qu’il fortifie les membres de ta famille, tes amis et nous qui avons connu tes precieux enseignements.
Yari umuhanga pe! Ntamarangamutima yagenderagaho mukazi ke. Yaranyigishije ndamwibuka. Yakundaga Igihugu: yakundaga kutubwira ngo tujye turangwa no gukora nk’abikorera, aho gukora nk’abacanshuro. Prof.Imana ikwakire mubayo.
ndamuzi cyane muri UNR yarigishaga ndetse n’ubu yigishaga mushake cv ye yuzuye! ntimumuzi kuko zaire yarahigishije ndetse yanabaye VRAC muri university of lubumbashi!
eric nkurunziza his former student at nur
NJYE NDI MAJOR MUNGABO ZUWANDA UYUMUBYEYI WACU IMANIMWAKIRE MUBAYO KUKONJYE NAMWIGIYEHO BINCHI UBWO YANYIGISHAGA KUVA MUMWAKA WAMBERE KUGEZANANGIJE YARUMUHANGA KANDI NTIYAGIRAGAMARANGAMUTIMA NA BUSA. URUPHURURARYA KWELI IYO RUBA RUMURETSE GATO GUSA UVA BIGENZE UTYO IMANIMUTWAKIRIRE.
Uri major????? Ubwo urarebye usanga ikibazo abantu bafite ari ukumenya ipeti ryawe? Uziko muri aba batanze ibitekerezo wasanga benshi bakurenze ahubwo kubera akababaro batewe niyi nkuru babona iby’isi ari ubusa!!
Hhhhhhhh mukunda kwiyamamaza kabisa!!
” jye ndi major” hhhhhhh
Rwanda waragowe kabisa.
Mubabarire basi !
prof, wanyigishije mu myaka yawe ya nyuma y’ubuzima bwawe ariko nakubonyeho ubuhanga budasanzwe no gufata abantu kimwe ,ubishimwe! may your soul rest in preace!!!
Imana imwakire mu bayo! Tubuze umubyeyi w’umuhanga! Dore umwarimu ureke babandi babeshyabeshya! Yatwigishije kugira umurava kuko cours ze zadusabaga umuhate no kumva neza umwimerere y’ikigisho.
Gusa ntiwavunikiye ubusa, tuzagerageza kugera ikirenge mu cyawe!
Twihanganishije abo mumuryango we!
Igendere Prof mwiza Emmanuel ,waduhaye ubumenyi,n’akazina twakwise muri 2000 kubera gukunda akazi ndakubabariye kugiti cyanjye
Yooo Nyamuca…niko yatazirwaga n abanyeshuri b abanebWe…umuchristu w intangarugero….yanasuraga kibeho akiri n impunzi….RIP
Prof NIZURUGERO intangarugero, yari objectif mukazi, imana imuhe kuruhuka mumahoro, mu Rwanda no muri CONGO ntabwo uzibagirana
Abazima b’abanyabwenjye n’Imana iba ibashaka ngo Ibaruhure RIP Prof
Tukwifurije iruhuko ridashira mwarimu mwiza,wari umugabo w’ukuri utagendera ku marangamutima na gato.RIP
Nta kundi. Urugendo rwiza. Twese tuzagusura.
Prof., RIP
Uwiteka ikwakire mu Bwami bwe
TUBUZE UMUGABO PE…
Twavuye ku Mana kandi ninaho tuzasubira.Allah akwakire mube.
Ariko muvuge ko yari na Nyamuca, yari objectif rwose mu kazi ndetse akabababazwa nabica sicience ya Dirkeum.
Nyamuca genda waragakoze uruhuke nk’intwari
Utaragize icyo akwigiraho yaba hari ikindi yashakaga. Wadutoje gukunda ibyo twigaga no kumenya icyo dushaka mu masomo icyo gihe twigaga. Ndakwibuka muri defense na nyuma yayo. Watubereye urugero rwiza n’umugabo wanga umugayo. Imana ikwakire mu bayo, tuzahora tukwibuka iteka. RIP
Ruhukira mu mahoro, Sociologue w’ibihe byose. Wari umunyakuri kandi ugatanga ubumenyi budafunguye. Les 10 palliers en profondeurs abo wigishije bazazikwibukiraho. RIP Prof
N’uwo atigishije wese yari azi izina “Nyamuca”. Ubwo nyine hari impamvu yaryiswe bijyanye n’ireme ry’uburezi yatangaga. Namubonye inshuro imwe ariko nari mbifitiye amatsiko. Imana ikwakire
Prof wacu, Imana ikwakire mu bayo kandi tuzahora tukwibuka igihe cyose kandi tuzirikana ubuhanga n’ubunyangamugayo byakuranze.Ugiye tukigukeneye.Njye personnellement nzahora nkwibuka igihe cyose kandi nzirikana ko byinshi nkora mu buzima bwanjye ari mwe mbikesha.
Igendere Ntore y’Imana, wari umwarimu w’intangarugero, uzi ibyo yigisha no kubitanga kandi urangwa n’ubutabera.Ntituzakwibagirwa. RIP
Imana yakundaga kugeza ubwo aza i Kibeho ku murwa mukuru w’Umubyeyi Bikiramariya kandi yarashoboraga kuhasiga ubuzima bwe kuko yari impunzi ntishobora kumutererana, ubu Royo ye yibereye mu mahoro. Naho kwanga abanyeshuri b’abanebwe nabyo ni qualité.
Comments are closed.