DRC: Igetero cya FDLR cyahitanye abantu 14
Abantu 14 basize ubuzima mu bitero byagabwe mu ijoro ryakeye, bivugwa ko byagabwe n’abarwanyi b’umutwe wa FDLR ukorera mu Burasirazuba bwa RD Congo.
Nk’uko bitangazwa ubuyobozi bw’igisirikare cya Congo (FARDC) ngo iki gitero cyagabwe mu gace kitwa Miriki kari muri km 110 mu majyaruguru y’umujyi wa Goma.
Aba barwanyi ba FDLD barimo abashinjwa kuba baravuye mu Rwanda boretse imbaga muri Jenoside yakorwe Abatusi mu 1994, bakomeje gushinjwa n’imiryango itandukanye irengera uburenganzira bwa muntu gukora ibikorwa bibi bitandukanye mu burasirazuba bwa RD Congo.
Mu mabi FDLR ishinjwa harimo gufata abagore n’abakobwa ku ngufu, kwica abasivire no gusahura imitugo y’abaturage ndetse no gufata abantu bugwate.
BBC
Callixte NDUWAYO
UM– USEKE.RW