Digiqole ad

ARD na FRC bateguye Sport ku batuye Kigali bose

Muri gahunda y’icyumweru cyo kwirinda indwara y’umutima n’iya diyabete mu Rwanda, kizatangira taliki 20 Ugushyingo 2011 ubwo hazaba hizihizwa “Umunsi mpuzamahanga ngarukamwaka w’umutima / journée mondiale du coeur / world heart day ”; ku bufatanye bw’Urugaga nyarwanda rw’abaganga b’indwara y’umutima “ Fondation Rwandaise du Coeur” (FRC), Urugaga nyarwanda rw’abarwayi ba diyabete “Association Rwandaise des Diabetiques”( ARD), Minisiteri y’urubyiruko, siporo n’umuco (MIJESPOC), hateganyijwe igikorwa cya siporo y’urugendo ku maguru “marche” kijyanye n’uwo munsi; kizabera mu mujyi wa Kigali.

Sport ni nziza mu kurwanya Diabete n'indwara y'umutima
Sport ni nziza mu kurwanya Diabete n'indwara y'umutima

Impamvu y’icyo gikorwa kigiye kuba ku bufatanye bw’izo nzego tuvuze haruguru, ni uko mu nama zimaze iminsi zihuza abahahagarariye izo nzego, bemeranyijwe ko gahunda yahozeho ya “ siporo kuri bose / sport for all / sport pour tous-sport de masse “; yatangirana n’uku kwezi kw’Ugushyingo. Bityo igahuzwa n’iya FRC na ARD iteganyijwe taliki 20 Ugushyingo 2011, aho bazaba bakomeje gahunda yabo ngaruka-mwaka, yo gushishikariza abantu gukora siporo mu kwirirnda indwara y’umutima n’iya diyabete; bakaboneraho gupima ku buntu umutima na diyabete; no gutanga inama ku bazaba bitabiriye iyo gahunda.

Bityo guhera mu kwezi gutaha kw’Ukuboza 2011, icyo gikorwa cya siporo kuri bose kikazajya kiba buri cyumweru ( dimanche / Sunday) cya mbere cy’ukwezi, kandi noneho ubutumwa n’ibikorwa byo kugitegura bikazamanuka no mu nzego zo hasi bihereye ku murenge.

Iyi gahunda ya Sport ya benshi iteye itya:

Hakurikijwe uturere tugize Umujyi wa Kigali, hemejwe ahantu /sites 3 abantu bazahurira mu gutangira no gusoza urugendo; ari naho hazaba hari ibikoresho byo gupima abantu umutima na diyabete, hanatangirwe ubutumwa.

–     Mu karere ka GASABO:  abahatuye bazahagurukira kuri Stade AMAHORO i Remera         ( Petit Stade)- Chez LANDO – GISHUSHU – ROND POINT KBC – KIMIHURURA – PRIMATURE bagaruke kuri Stade AMAHORO i Remera.

–     Mu karere ka KICUKIRO: urugendo ruzakorwa mu matsinda abiri:

1. Abatuye ku KICUKIRO no mu nkengero zaho,  bazahurira ku bibuga bya ETO/ KICUKIRO berekeze i Nyanza ya KICUKIRO bagaruke kuri ETO.

2. Abatuye i GIKONDO no mu nkengero zaho,  bazahagurukira kuri station MEREZ ya mbere – RWANDEX – ZION TEMPLE – KU ISOKO – ETO KICUKIRO    ( bahahurire n’abavuye i Nyanza ya KICUKIRO).

–     Mu karere ka NYARUGENGE: abahatuye bazahurira kuri Rond Point yo mu mujyi rwagati (centre ville / chez Venant) – GAKINJIRO – GITEGA – BIRYOGO – stade régional i NYAMIRAMBO.

Mbere na nyuma y’urwo rugendo, hakazaba igikorwa cyo gupima abantu ku bushake indwara y’umutima n’iya diyabete.

Ku bijyanye na gahunda y’umunsi nyirizina wo kuwa 20.11.2011, abari mu nama bateganyije ingengabihe iteye itya:

–     07H00’ : Kuhagera kw’abazakora marche

–     07H30’ : Gutangira gupima abaje kare

–     08H00’ : Gutangira urugendo

–     10H30’ : Gusoza urugendo /  Gukora igororangingo (iminota30)

Gupima abantu umutima na diyabete

Iki gikorwa cyateguwe ndetse cyemezwa na  Francois GISHOMA umukuru w’Urugaga nyarwanda rw’abarwayi ba diyabete (ARD) na bwana Dr Joseph MUCUMBITSI umukuru w’Urugaga nyarwanda rw’abaganga b’indwara y’umutima (FRC)

Ubwanditsi
UM– USEKE.COM

en_USEnglish