Digiqole ad

Silvio Berlusconi agiye gusohora Album y’indirimbo z’urukundo

Uyu mukambwe w’imyaka 75 wigaragaje cyane muri politiki y’Ubutariyani mu myaka 17 ishize, mbere yo kwegura mu cyumweru gishize, muri uku kwezi arasohora Album yose y’indirimbo z’urukundo.

Berlusconi iyo abonye akanya akora mu muhogo agahogoza
Berlusconi iyo abonye akanya akora mu muhogo agahogoza

Iyi Album yise “True Love” iraba iriho indirimbo zivuga amagambo y’urukundo bamwe bavuga ko atari ay’ikigero cy’uyu mukambwe nkuko tubikesha La Republica.

Izi ndirimbo za Berlusconi zirimo kandi amagambo menshi y’ikiratini, mu cyongereza amwe mu magambo (Lyrics) aragira ati:

”I run my hands down your side, because it’s you. I adore you and I already miss you,”
”I used to ring it when I was an altar boy.”

Umunyemari Berlusconi n’ubusanzwe yarasanzwe anyuzamo akaririmba, ndetse ngo agira n’ijwi rigororotse nubwo ngo atabiboneraga umwanya, ubu noneho ngo agiye kwita ku nganzo ye.

Berlusconi ariko nubwo yasaritswe n’urukundo ashaje, rwaje kumugwa nabi kuko mu byatumye benshi bamwanga harimo urubanza yaburagaga rwo guha urwo rukundo umukobwa w’imyaka 17, ashobora kubera Sekuru mu myaka.

Gael Nkubito
UM– USEKE.COM

3 Comments

  • ariko se ibi sibyo bita hope ibyansize?

  • Murandebera ra !! Yasamye wagirango agiye kumira imvubu .Nakumiro

  • Uyu mugabo akunda inkumi agakabya ,nubuse kweri ko ubona afite imyaka 70 irenga kweri ,ubu mubuto bwe kweri yarameze ate
    Imana imubabarire kandi imuyobore

Comments are closed.

en_USEnglish