Digiqole ad

NUR niyo iza hafi mu Rwanda ku rwego rwa Afurika

Mu gihe Leta y’u Rwanda ikomeje gushyira imbaraga mu ireme ry’uburezi mu mashuri abanza, ayisumbuye ndetse na za Kaminuza kugirango uburezi muri ayo mashuri bube bwatera imbere, ku rwego mpuzamahanga Kaminuza Nkuru y’u Rwanda niyo nibura iza hafi kugeza ubu igaragara ku mwanya wa 77, mu makaminuza 974 yo muri Afurika.

Hamwe mu hatangirwa amasomo muri Kaminuza Nkuru y'u Rwanda i Butare

Hamwe mu hatangirwa amasomo muri Kaminuza Nkuru y’u Rwanda i Butare

Ibi biratangazwa n’urubuga rwa interineti rwerekana uko amakaminuza yose yo muri Afurika ahagaze ku bijyanye n’ireme ry’uburezi, webometrics.info, aho rwerekana ko kaminuza y’u Rwanda iza imbere y’andi makaminuza mu Rwanda.

Mu karere NUR iraza ku mwanya wa gatandatu aho irushwa na Kaminuza ya Makerere (4), Kaminuza ya Dar Es Salaam (11), University of Nairobi (14), Maseno University (21) yo muri Kenya, Kenyatta University (53)nayo yo mu gihugu cya Kenya.

Uko izindi zo mu Rwanda zihagaze ku rwego rwa Afurika no ku rwego rw’isi.

Kaminuza Muri Afurika Ku isi
N.U.R 77 4470
KIST 171 8559
KIE 340 13627
KHI 371 14240
ULK 461 15559
Umutara Polytechnic 787 19397
UNATEK 911 20842

Mu mwaka w’amashuri ya Kaminuza utaha, Kaminuza nkuru y’u Rwanda izahuzwa n’izindi Kaminuza za Leta zose zibe Kaminuza y’u Rwanda (University of Rwanda). Ministeri y’Uburezi ivuga ko uyu mugambi ugamije kuzamura ireme ry’uburezi muri za Kaminuza za Leta.

Kaminuza 11 za mberemuri Afria

1 381 (Ku Isi) University of Kwazulu Natal (South Africa)

2 390 University of Cape Town (South Africa)

3 462 Stellenbosch University (South Africa)

4 696 Makerere University (Uganda)

5 719 University of the Witwatersrand (South Africa)

6 746 University of Pretoria (South Africa)

7 834 University of the Western Cape (South Africa)

8 1113 Obafemi Awolowo University (Nigeria)

9 1191 Rhodes University (South Africa)

10 1206 Cairo University (Misiri)

11 1419 University of Dar Es Salaam (Tanzania)

Kaminuza 10 za mbere ku Isi

1 Harvard University

2 Massachusetts Institute of Technology

3 Stanford University

4 University of California Berkeley

5 University of California Los Angeles UCLA

6 University of Washington

7 University of Michigan

8 Cornell University

9 University of Minnesota

10 University of Pennsylvania

Urutonde rurambuye warusanga HANO

Roger Marc Rutindukanamurego
UM– USEKE.RW

en_USEnglish