Karongi: Impunzi zitwaje imihoro zatemye bagenzi babo mu nkambi ya Kiziba
Mu ijoro ryo kuwa kabiri rishyira ku wa gatatu tariki 23 Ukuboza 2015 igitero cy’abantu b’impunzi bataramenyekana imyirondoro cyateye mu rugo rw’umwe mu mpunzi mugenzi wabo na we wahunze ava muri Congo Kinshasa uba aha mu nkambi ya Kiziba batemagura abo bahasanze, abagore babiri n’umugabo umwe barakomereka bikomeye cyane. Impamvu iri kuvugwa ishingiye ku makimbirane ari hagati y’aba banyecongo bamwe bahunze bava muri Kivu y’Epfo abandi muri Kivu ya ruguru.
Umwe mu baba muri iyi nkambi utifuje gutangazwa amazi yabwiye Umuseke ko nyuma ya saa sita kuwa kabiri, hari bamwe muri izi mpunzi babwiye umukecuru bamusanze iwe muri iyi nkambi ko nimugoroba hari agashya ari bubone.
Ahagana saa yine z’ijoro ngo igitero cy’abagabo benshi cyaje kuri uyu mukecuru kihamusangana n’umukobwa we n’umusore w’umwuzukuru w’uyu mukecuru ariko wari yo nk’umushyitsi wabasuye maze batemagura uyu mukecuru n’umukobwa we, uyu musore w’umushyitsi bamuboha amaboko n’amaguru bamuta aho.
Amafoto ateye ubwoba y’abatemwe yagaragaye ku mbuga nkoranyambaga, benshi bamaganye uru rugomo rwakorewe uyu muryango.
Aya makuru avuga ko abantu bateye uru rugo bari benshi cyane bitwaje imihoro, bakaba bahise batatanya abari baje gutabara ariko bafatamo umugabo umwe nawe baramutemagura bikomeye cyane.
Uyu uba muri iyi nkambi ati “Babatemaguye biteye ubwoba, ntabwo tuzi ko bari buramuke. Njye ibi bintu baherukaga kubibona mu Gatumba (mu bwicanyi bwakorewe Abanyamurenge i Burundi mu myaka 10 ishize) cyari igitero cy’abantu benshi cyane. Icyo badashaka ngo ni abanyamurenge muri iyi nkambi.”
Muri iyi nkambi, amakimbirane hagati y’abanyecongo bahunze baturuka muri Kivu ya ruguru mu duce twa Masisi na Rutchuru hamwe n’abaturutse muri Kivu y’Epfo mu bice by’i Murenge si ubwa mbere avugwa muri iyi nkambi, gusa yari ataragera aho gutema bamwe.
Abaturutse muri Kivu ya ruguru muri iyi nkambi bari hafi kugera ku bantu ibihumbi 16 naho abaturutse muri Kivu y’Epfo baba muri iyi nkambi ni hafi ibihumbi bibiri. Aba bakaba bavuga ko bakunze guhohoterwa na bagenzi babo ndetse ngo hari imiryango imwe n’imwe yahunze iki kibazo iva muri iyi nkambi ijya kuba mu bice by’i Karongi mu mujyi n’ahandi.
Ku mugoroba wo kuri uyu wa gatatu imiryango y’abageramiwe n’ubu bugizi bwa nabi yagiye kwiyambaza ubuyobozi bw’Akarere ndetse n’ubwa UNHCR burabahumuriza basubira mu nkambi.
Kugeza ubu amakuru agera k’Umuseke aravuga ko Police y’u Rwanda imaze guta muri yombi abantu bagera kuri batandatu mu iperereza ry’ibanze kuri ubu bugizi bwa nabi bwo gutema abantu mu nkambi ya Kiziba.
U Rwanda rucumbikiye impunzi z’Abanyecongo zigera ku 74 000 barimo benshi bari mu nkambi ya Kiziba bahamaze aha imyaka irenga 15.
Iyi nkuru tukaba tukomeza kuyikurikirana mu zindi nzego zibishinzwe….
UM– USEKE.RW
29 Comments
IKibazo cy’impunzi cyabaye ingorabahizi muri kano karere kacu. RPF yaje ngo ije guca ubuhunzi, ariko iyo urebye usanga ahubwo ikibazo cyarakomeye. Ikibazo umuntu yakwibaza aha akaba ari ukureba niba cyarashyizwemo imbaraga n”ubushake buhagije byo kugikemura.Aha nkaba ntekerezako ingufu zonyine, zidakemura ibibazo ahubwo zibyongera kurushaho
Nonese ubwo nkawe RPF uyizanyemo ute? RPF se yaje guca ubuhunzi mu karere? RPF yaciye ubuhunzi mu Rwanda, ubu abahunze ni abafite ibyo bikeka cyangwa ababifitemo inyungu runaka birirwa bideclara za US na Canada, ntabwo ikibazo cy’ubuhunzi kiri mu byo u Rwanda rufite. Nta gice cy’abantu runaka bahunze kubera ubwoko, idini, ibitekerezo cg ikindi. Mujye mureka gukabya rero mugira ngo muce amakuba gusa.
Ikibazo cy’izi mpunzi wakibaza Kabila, urumva?
@Masango, yego byose ntabwo ari RPF ariko nanone ntawakwirengagiza uruhare rwayo,Nonese RPF itari yaza harimpunzi zingana gutya waruzi haba mu Rwanda cg muri Kongo?
Kabila se ninde wameshyizeho di?
Umva mbese!!!
Uwamushyizeho se niwe wanamutumye kunyanyasa impunzi?
Uwamushyizeho yaramubwiye ngo ukomeze ucumbikire FDLR n’imitwe ya za MaiMai 30 na ADF?
Mujye mureka gukabya basha!
Ni RPF se?? Dans ce cas rero ubwo ntiwayirenganya niba hari abantu bakemera gukolonizwa umuzungu yarabikoze kdi ntacyo mu mugira,igihe abantu baba batazi no kwihitiramo umuyobozi yaba ari amakosa yabo
Ijambo ry Imana riravuga ngo ni inde wavuma uwo ntavumye(Imana),ngo ntawe!!mbere yo kwanga RPF muzabanze mumenye umubano wayo n Imana
wowe wiyita seka, ahubwo ubanza uri rira kuko uvanga amasaka nibindi.hasigaye ko ushaka ko FPR ikemura nikibazo cyabanya siriya.guca ubuhunzi ni kubanyarwanda.hanyuma ikibazo uvuga yongereye nikihe??? ahubwo ubanza niba uri impunzi uzisanga ari wowe ubusigayemo wenyine
RPF ntiyobora akarere iyobora u Rwanda,yaciye ubuhunzi mu Rwanda ntiyabuciye mu karere
@kkjj, Mbere ya 1990 habagaho impunzi zinganiki mu karere kibiyaga bigali? Harangwagamo intamabra zingahe?
Ubwo se koko barapfa iki?
Ariko abanyarwanda wa mugani harimo abasekeje!!!!!!
Nk’uyu ngo RPF!!!! RPF niyo iteza ubuhunzi mu karere? cg mu ba mugira ngo muvuge gusaaaaaaaaa pour kuvuga?
Birababaje cyane kandi biteye agahinda kubona ibintu nkibi bibaho gusa amakuru ahari ni uko atari amakimbirane hagati y’abantu bavuye muri Nord no muri Sud Kivu nkuko bivugwa ahubwo ni uyu muryango w’abanyamulenge wagiranye amakimbirane n’undi murango bishingiye ku burozi kuko uwo muryango wavugaga ko uwo mukecuru batemye yaroze umugore w’uwo mugabo wayoboye abo bantu bagiye gutera urwo rugo aho kuba abantu bose.
Ikindi kiyongeraho uyu mugabo ukekwa kubikora biravugwa yashatse insoresore z’abamayibobo akabanza akabgurira inzoga barasindabarangije batera ruriya rugo.
Nubwo bibababaje cyane kuko nta muntu utashengurwa no kubyumva ndasaba abo bavandimwe bacu ngo be kubyitirira abantu bose kuko byangira ingaruka mbi cyane kuruta uko bafatanyiriza gushakisha izo nkoramahano zigashyikirizwa ubutabera cyane ko turi mu gihugu kigendera ku mategeko.
Nihanaganishije umuryango wagize ibyago ndetse n’impunzi zose ziri mu nkamabi ya Kiziba kwihangana kubera iryo sanaganya mwahuye naryo.
ubundi se batashye iwabo barashaka iki mu rda kiruta ikiri muri congo?uzarebe igihe bizatwara ngo abarundi basubire uwabo.agakino kanyu ntikajya karangira using innocent people for your own interests
Igihe cyari kigeze ngo izo mpunzi zo muri Congo zisubire iwabo. Ese ubundi harabura iki ngo HCR irebere hamwe na Leta ya Congo uko izo mpunzi zatahuka?
Na Leta ya Amerika izabazwe kubarerega ngo izabajyana, imyaka igashira itarabajyana, bagahinduka abanebwe, abandi bagata ingo bakajya mu nkambi kubera icyo cyizere
Izabibazwe
Cyakora abo bashobora kuba barabeshywe bakagwa muruwo mutego.Cyangwa se USA igasanga harimo manovringi ikabishingukamo.Erega baratumenye.
Ibyo bireba HCR n abahunze ntibireba u Rwanda
Ariko @regis nkubaze, nkiyo uvuga ngo batahe iwabo uzi ngo kuba banamye muri turiya duhema biruta biruta amazu meza baribafite,ibyo barya murwanda se biruta ibyo bihingiraga nizo biyengeraga ni inka bamyaga amata. Sha ntugakine umwanzi aragahunga nkandi Imana ihora ihoze. Niba utarahunga ukaba ubishaka humura uzabibona, useka amanjye epfo ugasekwa amanjya ruguru.
wowe wiyise SEKA umenyeko RPF itashobora kurangiza ubuhunzi kwisi ahubwo yarangiza ubuhunzi murwanda kandi nabyo rubifashishijwemo namahanga nizeyeko ubisobanukiwe niba arintangenga bitecyerezo ikwihishemo
eheeeee, Ubuse SEKA uvuze uki koko? ngo FPR yaje kuca ubuhunzi none ahubwo yateje ikibazo? Ubuse nawe uri mubuhunzi ra? iyo ufashe ikibazo cya congo ukagishyira kuri FPR, Ubwo urumva byahura, Biduhurize twuve naho ubundi jya kwamuganga barebe niba mumutwe bitivanze.
Ejo hatashye 150 bavuye mu mashyamba ya congo,
Ibi bintu babivugutire umuti ntabwo mu Rwanda tumenyereye akajagari, ababikoze bashakishwe babibazwe!
ubuze icyo agaya inka ayigaya igicebe cyayo!!!!!!!!!! RPF yashyiriweho kurengera abanyarwanda mbere y abandi bose. kandi irabikora, kuyizana mubibazo by abanyekongo n abarundi uba uyisagariye rwose, ikindi niba ibyahanuwe bigomba gusohora ntabwo rwose RPF yabibazwa.
mureke tube smart rwose tuve mumatiku y abakera
Ba SEKA aba ni bo babandi Tom Ndahiro yavugaga mu nama y’igihugu y’umushyikirano Ingengabitekerezo y’amacakubiri yabinjiye mu musokoro ku buryo batagishyira ubwenge ku gihe!! RPF yaje guca ubuhunzi muri Congo?? Kabila se yashyizweho na nde nyine? Ibya regis byo ni agahomamunwa umuntu aguhungiraho ukamwirukana ngo natahe? eheee! ana nawe akaza gukiza ngo barapfa iki? yumvise bagiranye bate? kudahuza imyumvire se ni intambara ku buryo abaza icyo bapfa cg urashaka gukongeza ko harimo icyo bapfa! ahubwo aho kwitwa “ana” jya wiyita gashozantambara!!!
Kuri mwebwe umuntu wese udatekereza kimwe namwe nta bwenge aba agira? yewe koko utazinubwenge ashima ubwe.
Ababikoze Imana ibababarire kuko nabo sibo ni Shetani bose nizere ko bataguwe neza kuba bari mu nkambi y’impunzi bose bataye ibyabo naho gusubirayo byo biterwa n’ubushake bw’igihugu baje baturukamo ndetse n’ikibacumbiye. Abanyamulenge batemwe bihangane abo sibo Mana yabo.
ISOMO BURI WESE AKWIYE KUMENYA NO KUZIRIKANA MU BUZIMA BWE BWOSE CYANE CYANE URUBYIRUKO.
Martin Luther King yaranditse ngo:
“Nous devons vivre ensemble comme des frères si non nous allons mourir ensemble comme des idiots ou des imbeciles”.
Ndasaba buri wese kurenga ubutoto (Childish behaviour) bw’amacakubiri, akamenye agaciro ko kwemera ubudasa (cultural diversity).
AKAZIRIKANA KO ko IYI SI DUTUYEMO YAHINDUTSE:
Hatakiriho umuhutu n’umututsi,
hatakiriho umunyamulenge n’umunyamisisi,
Hatakiriho umugogwe n’umujomba,
Hatakiriho umuhunde n’umundandi,
Hatakiriho umunyenduga n’umukiga,
Hatakiriho umunyarwanda waturutse I Burundi, I bugande, muri Kongo, Tanzaniya n’ uwasigaye mu Rwanda,
Hatakiriho umunyamugi n’umunyacyaro,
Hatakiriho umunyarwanda w’umunyekongo n’umunyarwanda wo mu Rwanda,
Hatakiriho impunzi zo muri Sud n’izo muri Nord,
Hatakiriho umuyuda n’umwisrael,
Yewe na Bibiliya ivugako hatakiriho umuyuda n’umugiriki,
HARIHO GUSANGIRA IBIBAZO NO GUSHAKIRA HAMWE IBISUBIZO.
HARIHO KURANDURA ICYO MUPFA, MUKABAGARIRA ICYO MUPFANA.
Niyo nzira yonyine yatumye America itera imbere kuva 1879 (Unification) n’amoko atagira ingano ayituyemo,
Niyo nzira yonyine yatumye ubudage bwongera kuba igihugu kimwe gikomeye kandi cyubashywe bamaze gusenya Mur de Berlin,
Niyo nzira yonyine yatumye u Rwanda rutera inbere, rukagira amahoro n’umutekano nyuma ya Genocide.
Niyo mpamvu yonyine izatuma DR CONGO yongera kugira amahoro,igatera imbere nk’ibindi bihugu.
Niyo nzira yonyine izatuma impunzi z’abanyekongo bafite inkomoko y’ubunyarwanda babasha gusubira Ku butaka gakondo bwabo muri Congo bakabana amahoro n’andi moko y’abanyekongo.
May God bless you!
Muteyagahinda
birababaje kuba famille ebyiri zigirana ikibazo cyokurogana kikitirirwa impunzi zose birababaje arko ntagikuba cyacitse,inkambi najye nyituyemo turasangira tukanararana ndetse icyokibazo nubuyobozi busanzwe bukizi
Comments are closed.