Digiqole ad

Abohereza umusaruro w’ubuhinzi n’ubworozi hanze ntibakwiye kumva ko bazishyurirwa byose

 Abohereza umusaruro w’ubuhinzi n’ubworozi hanze ntibakwiye kumva ko bazishyurirwa byose

Eng. Eric Ruganintwali wo mu kigo NAEB wasobanuriraga abo bacuruzi

Ikigo NAEB cyaganirije abitabiriye ibiganiro ku kohereza mu mahanga ibikomoka ku buhinzi n’ubworozi ko hari ibisabwa kuri ayo masoko birimo ibirango n’ibyemezo “certificates”, na bo bagomba kugiramo uruhare.

Eng. Eric Ruganintwali wo mu kigo NAEB wasobanuriraga abo bacuruzi
Eng. Eric Ruganintwali wo mu kigo NAEB wasobanuriraga abo bacuruzi

Ikigo NAEB gifatanyije n’izindi nzego za Leta na bamwe mu bafatanyabikorwa ngo bakora ibishoboka byose kugira ngo abahinga n’abohereza ibicuruzwa bikomoka ku buhinzi mu mahanga (producers/exporters) babashe kuzuza ibisabwa ku masoko mpuzamahanga.

Iyo urebye mu bindi byoherezwa mu mahanga by’umwihariko ikawa n’icyayi, ho bigeze ngo ku ku rwego rwiza mu kwiyubaka mu bushobozi no kumva neza akamaro k’ibyo birango n’ibyemezo bisabwa ku masoko mpuzamahanga.

Ibyo bikaba ngo bigaragarira mu byo abatunganya ikawa n’icyayi bakanabyohereza ku masoko mpuzamahanga bageraho kandi, ngo bikaba bizakomeza muri ubwo buryo.

Ibyo ngo bitanga icyizere ko no mu bindi bihingwa byoherezwa hanze y’u Rwanda bizagenda neza.

Mu buhinzi bw’imboga n’indabo (horticulture) ho haracyakenewe byinshi, ariko ngo harimo ibimaze gukemuka cyane cyane bijyanye n‘ubushobozi bwakomeje kuba imbongamizi.

Ibi bikaba ngo bikemurwa n’uko hatangwa ubufasha bw’amahugurwa no kwishyura mu buryo bwumvikanyweho ibikenewe mu gutanga ibyangombwa (Certification process) kugira ngo abo babikeneye ku buryo bwihutirwa kandi bigaragara ko ari ngombwa, kugira ngo bifashe NAEB kugera ku masoko mpuzamahanga.

NAEB ngo ibafasha kureba imiterere y’amasoko, yaba ari ayo mu karere cyangwa ku rwego mpuzamahanga ibyo asaba bijyanye n’ibyangombwa (certification) kugira ngo ibashe kubagira inama mu guhitamo iby’ingenzi bikenewe n’uburyo bwo kubigeraho.

Bafashwa ngo kubona ibigo bibifitiye ububasha bwo kubitanga byabafasha kubona ibyo birango (third part certificates) biba byifuzwa.

Uhagarariye NAEB yashishikarije ba rwiyemezamirimo ko kutumva ko bazategereza inkunga, ko na bo bagomba gushoramo imari muri ibyo byose, bakaba bakwiyishyurira mu bucuruzi bwabo ibikenerwa nk’ibyangombwa bisabwa (certification).

UM– USEKE.RW

3 Comments

  • Leta ikwiye kwiga neza ikibazo cyo kugemura ibiribwa bimwe na bimwe mu mahanga mu ghe no mu gihugu ubwabo batabona ibyo biribwa ku buryo buhagije.

    Wasobanura ute ukuntu usanga ibirayi by’u arawanda byigira Uganda na Sudani y’Epfo mu gihe mu masoko yo mu Rwanda hagati usanga ibirayi ari bike kandi n’ibibonetse bigahenda cyane.

    Ubwo se ingufu abanyarwanda bashyira mu buhinzi zaba zibamariye iki mu gihe ibyo bahinga bijya gukiza ab’ahandi mu gihe abanyarwanda bamwe bicira isazi ku jisho.

    Leta ikwiye no gufata icyemezo gihamye gituma ibiciro by’ibiribwa ku masoko mu gihugu bitazamuka cyane kugeza ubwo umuturarwanda atakaza ubushobozi bwe bwo guhaha ibimutunga, ugasanga mu ngo nyinshi barya rimwe ku munsi ndetse ngo hari n’abarya rimwe mu minsi ibiri.

  • iyi nkuru yanyu itandukanye nibyabereye muri iyi nama. the workshop was addressing the theme “make certification work for horticulture value chain actors” sinzi niba rero ibyo mwanditse bijyanye n’iyi theme.

  • Ndabasuhuje abanyamakuru b’umuseke!
    Iyi nkuru mwarayishe cyane, uko muyivuze siko yagenze kuko jye uyisomeye nari mpibereye.
    We need more improvement in Journalism Professionalism!

Comments are closed.

en_USEnglish