Ni gute wakwirinda ibitera Cancer?
*Ushobora gupimwa inshuro 6 Cancer ntiboneka umubiri ukirwana nayo
*Cancer zibamo amoko agera kuri 200
* Guhangayika no kwiheba nabyo bitera Cancer
*Cancer niyo ndwara yica abantu benshi ku isi
Cancer ni indwara itinyitse kuko benshi bazi ububi bwayo n’uko yica nabi kandi ubu iri kwica benshi. Cancer ubwayo si indwara y’urugingo runaka rw’umubiri ahubwo ni indwara ishobora gufata urugingo rwose rw’umubiri. Cancer ni ugukura nabi kw’ingirangingafatizo (Cell) maze ingirabika (tissues) zikangirika zikibumbira hamwe zikabyara ibibyimba bikomeza gukwirakwira byangiza ingingo, umubiri ukorohera indwara hafi ya zose imyanda ikagwira mu maraso.
Cancer irimo amoko asaga 200 bitewe naho iba yafashe ku gice cy’umubiri.
Aha twavuga cyane nk’ iy’ amabere, iya prostate, uruhu, igifu, ubwonko, nyababyeyi(uterus), inkondo y’umura, amagufa, umwijima, ibihaha, amara, uruhago rw’inkari n’urwagashya(pancreas) n’ibindi bishobora gufatwa na cancer.
Mu bintu bishobora gutera Cancer harimo izuba ry’igikatu, imirasire ya radiography yitwa X-rays, ibikoresho by’ubutabire(chemical products) nk’ amafumbire, imiti yica udukoko, amavuta yo kwisiga ashobora guhindura uruhu….n’ibindi.
Kurya kenshi cyane ibikomoka ku matungo, isukari nyinshi, umunyu mwishi, ibiryo bibikwa igihe kirekire(conserved foods) kubera imiti iba yongewemo, ibiryo bikonje cyangwa bishyushye cyane.
Kunywa itabi, ibisindisha, ndetse ngo burya n’ikawa(coffee) irimo ikiyobyabwenge karemano cyitwa caffeine nayo iyo inyowe kenshi ishobara gutera cancer.
Ibindi bitangaje mu gutera cancer ni uguhora uhangayitse cyangwa wihebye.
Kutarya indyo yuzuye (ibitera imbaraga, ibyubaka umubiri n’ibirinda indwara) kudakora imyitozo ngororamubiri nabyo byongera ibyago byo gufatwa na Cancer.
Abantu benshi bafite ibyago byo kurwara Cancer kuko ngo ishobora gufata umuntu inshuro zirenga esheshatu (6) zose ibipimo byo kwamuganga bitayibona kuko umubiri uba ikirwanyarwanya.
Uko wakwirinda Cancer
Mu rwego rwo kuyiirinda no kugabanya uburibwe mu bayirwaye ni ugukurikiza izi nama duhabwa na Dr. Patrick Quillin ari zo kugabanya no kureka, kubo bishobokeye, isukari mvaruganda n’ibyo yongewemo byose, ibikomoka ku matungo n’umunyu mubisi.
Kurya kenshi gashoboka imbuto n’imboga mbisi cyane cyane tungurusumu, kurya ubunyobwa, gukora sport no gushakisha uburyo bwose bwiza bwo kwiha amahoro muri wowe.
Ibi ni ibyo twabasomeye mu gitabo cyitwa Beating cancer with nutrition cya Dr. Patrick Quillin.
Patrick Mahirwe
UM– USEKE.RW
7 Comments
earth life is too short (job 14:1-2)
KO mbona ibiyitera ari byinshi cyane aho kubyirinda ntibigoye!
nubundi hapfa uwavutse,,,, ariko se ko mbona mo nizuba kandi hari abaryirirwao ko ntayo bararwara!!!! reka tugerageze kubikurikiza!!!!!!!!
murakoze cyane birashoboka kurirwanya (cancer)
l appreciate
merci!
MURAKOZE CYANEEEE!
Comments are closed.