Digiqole ad

Kuwait: Umukobwa wo muri Uganda yakatiwe imyaka 5 y’igifungo kubera ko atwite

 Kuwait: Umukobwa wo muri Uganda yakatiwe imyaka 5 y’igifungo kubera ko atwite

Gutwita ndetse no kubyata bifatwa nk’umugisha, hitawe kureba ko umuntu afite umugabo cyangwa ntawe afite. Gusa mu Rwanda rwa kera amateka atubwira ko umukobwa watwaraga inda nta mugabo afite byitwaga ko yatwaye inda y’indaro, icyo gihe mu mateka bavuga ko bamurohaga. Ariko kuri ubu umwana wese ni nk’undi nta mwana ukitwa ‘ikinyendaro’.

Mu gihugu cya Kuwait cyo muri Aziya, ho iyo umukobwa atwaye inda cyangwa akabyara nta mugabo, ahanwa n’amategeko ahana ibyaha muri icyo gihugu.

Umukobwa ukomoka muri Uganda, Fatuma Nambi kubera gutwara inda nta mugabo ayo mategeko yifashishijwe mu kumuhana.

Mu kwezi gushize nibwo Fatuma Nambi yatabwaga muri yombi na polisi y’igihugu cya Kuwait, ndetse mu cyumweru gishize aza gucibwa urubanza akatirwa igifungo cy’imyaka itanu y’igifungo muri gereza azira ko atwite kandi nta mugabo afite.

Mu mategeko y’icyo gihugu ngo bihanwa n’igitabo cy’amategeko gutwara inda cyangwa kubyara nta mugabo ufite. Ngo ibi umuntu babimuhanira bitaye ku kuba ari umwene gihugu cyangwa utari we ngo icyangombwa ni uko uba wabikoreye ku butaka bw’iki gihugu.

Niyo mpamvu Fatuma Nambi ukomoka muri Uganda yakatiwe igifungo cy’imyaka itanu.

Uhagarariye Abaturage bakomoka muri Uganda baba muri iki gihugu cya Kuwait, Al Bashir Nsubuga yemeje aya makuru y’iri fungwa ry’uyu mukobwa.

Bashir avuga ko igihugu cye ndetse n’imiryango irengera kiremwamuntu ntacyo yakoze kugira ngo ifashe uyu mukobwa. Avuga ko mu gihe ntakizakorwa, uyu mukobwa agomba kuzakora iki gihano.

Callixte NDUWAYO
UM– USEKE.RW

2 Comments

  • Ngo mu Rwanda ntibakitwa ibinyendaro?mubita gute se?ahubwo iyo uvuga ko ntakinyendaro bikihavuka byari kumvikana.

  • Uburaya bwabubu buraza kurikora erega !!!

    Haraho bidakozwa muhazinukwe niwo muti.

Comments are closed.

en_USEnglish