Digiqole ad

Burundi: Amnesty International yashinje ingabo za Leta kwihorera ku baturage

 Burundi: Amnesty International yashinje ingabo za Leta kwihorera ku baturage

Ingabo z’U Burundi zashinjwe kwica abasivile zikekaho kuba inyeshyamba

Umuryango mpuzamahanga wita ku burenganzira bwa muntu, Amnesty International wasohoye reporo ishinja Leta y’U Burundi kwica abaturage binzirakarengane ku itariki ya 11 Ukuboza ubwo ibigo bya gisirikare bitatu byagabwaho ibitero.

Ingabo z'U Burundi zashinjwe kwihorera
Ingabo z’U Burundi zashinjwe kwihorera

Uyu muryango uvuga ko ubu bwicanyi ndengakamere bwakozwe tariki ya 11 Ukuboza 2015 ubwo ibigo bitatu bya gisirikare mu murwa mukuru Bujumbura byagabwagaho ibitero n’abantu bigahitana abasirikare umunani.

Iyi raporo ivuga ko ubushakashatsi bwakomeje gukorwa n’umuryango Amnesty International bwerekanye ko nyuma y’ibyo bitero ngo igisirikare n’igipolisi cyahise kirara mu ngo z’abaturage bakajya batwara abaturage kubica, ibyo bikorwa byaguyemo abaturage b’inzirakarengane benshi.

Kuri uwo munsi abapfuye abantu 87 Leta y’U Burundi yavuze ko umunani muri abo bari abasirikare naho abandi ngo bari abarwanyi. Ariko umuryango mpuzamahanga urengera uburenganzira bwa muntu, Amnesty International ibi wabiteye utwatsi uvuga ko abenshi bishwe bari abaturage binzirakarengane.

Iyi raporo ivuga ko hari benshi bagiye bavanwa mu nzu zabo bakabajyana kubica babarashe.

Nyuma y’uko abo bantu bapfuye bangana batyo umuryano wa Afurika yunze ubumwe wahise wanzura ko ugiye kohereza ingabo 5000 muri iki gihugu ngo zijye kurinda abaturage.

Gusa iki cyemezo cyamaganiwe kure na Leta y’U Burundi, ndetse no kuri uyu wa mbere inteko ishinga amategeko y’iki gihugu yanze izo ngabo, yavuze ko idashyigikiye icyo cyemezo.

Guverinoma y’U Burundi ntacyo iratangaza kuri iyi raporo.

BBC

Callixte Nduwayo
UM– USEKE.RW

7 Comments

  • Iki kibazo cy’Uburundi kirasaba kwiganwa ubushishozi buhagije, kuko kiramutse gihubukiwe hagafatwa imyanzuro idashyitse gishobora gutuma havuka ibindi bibazo bisumba icyariho ubu.

  • Harya mu Rwanda iyo abaturage bivumbuye kubapolisi bigenda gute? Abapolis ntibahita babarasa? Mu Burundi ho nibindi kuko bobanarasa kuri polisi ndetse bamwe bakahasiga ubuzima.

    • URWO NI URANDA RWARYARI MWA?

      • @Iwacu, ntamwaka ushize polisi irasiye abantu babiri Rusizi ngo kuko babatse ibicuruzwa byabo nabo bakanga bababuza kujya Congo,

  • Nyamuneka nimurebe uko mwaramira abaturage buburundi none abantu barakomezabapfe ngo uburundi ngobwanze ko inteko za UNION Africaine ,Ahokuvugango amaraso akomeze kumeneka muburundi afrika yakwiyambaza izindi mbaraga ibaye inaniwe gutabara yonyine!!!!!!

  • Uri nyakarundi nyine no mumutwe wawe ntabwo turi abarundi ubwo sinumvs utugereranya rero turakwiyamye cyane

  • AMAHORO AZOZA IBURUNDI MUGABO

Leave a Reply

Your email address will not be published.

en_USEnglish
en_USEnglish