Karongi: Abatwara abantu imyaka 5 irashize bategereje Gare
Bamwe mu batwara abagenzi muri rusange mu mujyi wa Karongi bavuga ko umurimo wabo ukorwa nabi cyane kuko nta hantu hazwi abagenzi bategera imodoka habugenewe. Igitangaje ariko kuri bo ngo ni uko imyaka ibaye itanu bizezwa ko gare igiye kubakwa. Ikibanza cyari cyagenewe kuyubakwamo ubu cyabaye urwuri ruba rurishamo amatungo magufi.
Abatwara abagenzi kimwe n’abaturage ba Karongi muri rusange mu gihe gishize ubuyobozi bwari bwabijeje ko umuhanda wa Rusizi – Karongi – Rubavu uzuzura gare nayo yarabonetse. Kugeza ubu ariko igice cya Rusizi – Karongi cyararangiye ariko gare iracyari ‘nka ya mabati’.
Umushoferi uvuga ko yitwa Cassien atwara imodoka zitwara abantu muri rusange muri Karongi avuga ko umwuga wabo ukorwa nabi kuko ntaho bagira hazwi ho gufata abagenzi cyangwa abagenzi babasanga.
Cassien ati “Nta hantu hazwi dukura abagenzi, ni ukubafata ku mabaraza y’amaduka, ku bitaro no ku mihanda gutyoooo…mbese ubona ko umwuga wacu utagenda neza.
Kuva kuri meya (Mayor) wa mbere yatubwiraga ko Gare igiye kubakwa ariko kugeza n’ubu.”
Mu myaka itatu ishize ubwo iki kibazo cyari kibajijwe ubuyobozi, umuyobozi w’Akarere wungirije yasubije itangazamakuru ati “Gare routiere muri aka karere ka karongi irateganyijwe icyabanje gukorwaho ubu ni ugushaka ikibanza, twarakibonye gifite agaciro ka miliyoni 400.
Igikurikiyeho ubu ni ukwiga ku madosiye y’abashaka kuyitwubakira harimo inkeragutaba harimo na cooperative indashyikirwa y’abantu bakomoka muri aka karere ka Karongi, Gare igiye kubakwa kuburyo ntekereza ko mugihe uriya muhanda wa Rusizi-Karongi-Rubavu uzuzura gare nayo ihari rwose.”
Muri iyi minsi umuyobozi w’Akarere ka Karongi Francois Ndayisaba we ko ikibazo ubu bari kugishakira umuti ku buryo burambye ari nabyo byakerereje iyubakwa rya gare kuko yari igiye kubakwa mu buryo budakwiye ugereranyije n’ubutaka bari babonye.
Ndayisaba ati “Twasanze mu by’ukuri bisaba inyigo yimbitse cyane ku buryo burenzeho niyo mpamvu turigufatanya n’abafatanya bikorwa batandukanye kugira ngo tubanze dutegure inyigo y’igihe kirekere ijyanye n’imiterere y’ubutaka cyane ko aho bari bagiye kuyubaka hari ubutaka byoroshye cyane.”
Akarere ka Karongi ni ahantu h’ubukerarugendo kagenda kaba nyabagendwa bikagaragara ko ukeneye aho imodoka zihagarara habugenewe kuko ubu hasigaye mu turere ducye tudafite gare.
UM– USEKE.RW
1 Comment
Turashima ko tubonye umuhanda uduhuza na Rusizi ariko Gare hashize igihe rwose ubona ikenewe ikindi nuko ntanikibuga cy’umupira tugira ubu turi mubwigunge mumyidagaduro icyo nacyo cyakwigwaho.
Comments are closed.