Digiqole ad

Iburasirazuba: Uturere 4 turashijwa gukoresha nabi imari ya Leta

 Iburasirazuba: Uturere 4 turashijwa gukoresha nabi imari ya Leta

Kayonza, Gatsibo, Ngoma na Rwamagana

Uturere tune kuri turindwi two muntara y’Iburasirazuba turashinjwa gukoresha nabi imari ya Leta, ni ibigaragazwa n’umuryango urwanya ruswa n’akarengane Transparency international Rwanda mubushakashatsi bwawo bukora buri mwaka, kuva mu 2008, ku micungire y’ibya rubanda. Hasyirwa mu majwi ibigo bishamikiye ku turere kuba ari byo nyirabayazana mu kibazo cy’imicungire mibi y’imari ya leta muri utu turere.

Kayonza, Gatsibo, Ngoma na Rwamagana
Kayonza, Gatsibo, Ngoma na Rwamagana

Uturere twa Kayonza, Gatsibo, Rwamagana na Ngoma nitwo turere tune muri turindwi tugize Intara y’u Burasirazuba twagaragayeho imikoreshereze mibi y’imari ya leta muri uyu mwaka w’imari ushize wa 2014-2015.

Abakozi b’uturere n’abandi bafite aho bahuriye n’imari ya Leta bavuga ko nyirabayazana ari ibigo bishamikiye k’uturere byitwa NBA’s (Non Budget Agencies) nk’amashuri ya Leta, utugali, imirenge, ibigo bishamikiye kuri Leta… bidatunganya ibisabwa neza bigatuma uturere tugenda tugaragaraho imicungire mibi y’imari ya leta.

Albert Rwego umukozi wa Transparency International Rwanda avuga ko aya makosa hari abayakora nkana bagamije indonke hakaba n’akorwa hashingiye ku mikorere n’imikoranire muri rusange.

Rwego ati “Hari ibiterwa n’umuntu kugiti cye kuberakubura ubunyangamugayo ariko hari n’ibindi bishingiye kuri systeme ubwayo cyane cyane muri ziriya za NBA’s(Non Budget Agencies) aho usanga nta bacungamutungo bafite cyangwa ugasanga ababikoramo nta bumenyi babifitemo”.

Makombe J.M.V Umunyamabanga Nshingwabikorwa w’Intara y’Iburasirazuba avuga ko nyuma ya raporo ikorwa n’umugenzuzi mukuru w’imari ya Leta hari ingamba zafashwe n’Intara mu rwego rwo kwirinda amakosa yagaragajwe.

Ati “Biragaragara ko amakosa agenda agabanuka umwaka ku wundi kugira ngo bigerweho ni uko akenshi minisiteri y’ubutegetsi bw’igihugu ifatanyije n’inzego ikuriye(Intara n’uturere) dukora ibishoboka byose tukisuzuma, ibi rero tubikora buri mwaka, ndetse muri uyu mwaka twiyemeje kubikora inshuro ebyiri”.

Umuryango urwanya ruswa n’akarengane Transparency International Rwanda watangiye ubu bushakashatsi kuva mumwaka wa 2008, bashingiye kuri raporo y’umugenzuzi mukuru w’imari ya Leta bakora isesengura ryimbitse buri mwaka ku micungire y’ibya rubanda gusa ubu bushakashatsi.

Elia BYUK– USENGE
UM– USEKE.RW

1 Comment

  • Erega kuguha umwanya ni imbehe nawe uba wiboneye ngo nawe uryeho none se ejobundi sibwo bahinduye aba maire b’utwo reka nabo biyondore!!!!!!!!!!!!!!!!!!!!!

Comments are closed.

en_USEnglish