Digiqole ad

Burera: Abaturage 600 barashinja Umurenge kubambura hashize imyaka 8

 Burera: Abaturage 600 barashinja Umurenge kubambura hashize imyaka 8

Abaturage bakoze amaterasi ahatandukanye mu gihe cy’amezi atandatu mu bice bitandukanye mu misozi y’Umurenge wa Kagogo

Abaturage basaga 600 bo mu mirenge ya Kagogo, Cyanika na Rugarama yo mu karere ka Burera barashinja ubuyobozi bw’Umurenge wa Kagogo kubakoresha akazi ko guca amaterasi mu gihe kigera ku mezi atandatu ntibubahembe.

Abaturage bakoze amaterasi ahatandukanye mu gihe cy'amezi atandatu mu bice bitandukanye mu misozi y'Umurenge wa Kagogo
Abaturage bakoze amaterasi ahatandukanye mu gihe cy’amezi atandatu mu bice bitandukanye mu misozi y’Umurenge wa Kagogo

Aba baturage babwiye Umuseke ko nyuma yo gukora ku muhanda Cyanika-Kinyababa bahamagajwe n’ubuyobozi bw’Umurenge wa Kagogo bubizeza ibihembo birimo amafu, ibigori n’amavuta.

Bongeraho ko batangiye gukora aya materasi muri Nzeri 2007 kugera muri Gashyantare 2008 bakaba barakoze iminsi 49 kuko bakoraga gatatu mu cyumweru bakagaragaza ko kudahembwa byabagizeho ingaruka zikomeye z’ubukungu.

Bahigira Joseph utuye mu murenge wa Cyanika, umwe mu bakoze kuri aya materasi agira ati:”Twakoze amaterasi mu murenge wa Kagogo muri site ya Busamba na Kanaba, twakoze amezi atandatu yose ntitwahembwa.
Iyo umuntu avuye mu rugo ngo agiye gukora aba akeneye guteza imbere urugo rwe….kugira ngo rero umuntu ajye gukora maze akorere ubusa urumva ko ari akarengane gakomeye.”

Mukamana Seraphine utuye mu murenge wa Kagogo na we agira ati:”Tubabazwa n’uko bavuga ngo ni umuganda twakoraga, mwebwe mwumva bibshoboka koko? Amezi atandatu! Barazaga bakatubwira ngo nitwihangane dukore ibihembo byacu bizaza ariko siko byabaye imyaka ibaye umunani.”

Bongeraho ko nyuma y’igihe kigera ku myaka umunani bizezwaga ko bazahembwa, muri iyi minsi ubuyobozi bw’Akarere bwababwiye ko bagomba gukurayo amaso ngo kuko ari umuganda bakoraga.

Fabrice Nsabimana wari umuyobozi w’Umurenge wa Kagogo mu gihe aya materasi yakorwaga, abaturage bemeza ko ari na we wabakoresheje, ahakana ko yasezeranyije abakoze ibihembo akemeza ko abaturage bayakoze nyuma yo kwigishwa akamaro kayo.

Yagize ati ”Ntabwo twebwe twigeze dutanga akazi ko guca amaterasi, twe twakoze ubukangurambaga, hari ababikoze mu buryo bw’umuganda. Ubuyobozi bunkuriye busanze narahaye akazi abaturage simbahembe babimbaza nkabisobanura.”

Yemeza ko kuba abaturage batari bake bamurega kubaha akazi ntabahembe ntashingiro bifite.

Aba baturage basaga 600 bo bavuga ko nta kuntu bari gukora umuganda gatatu mu cyumweru mu gihe cy’amezi atandatu kandi baturuka mu mirenge itatu y’akarere ka Burera, nta kintu bijejwe guhabwa nk’igihembo cy’ako kazi. Bagasaba ubuyobozi bwisumbuyeho gushishoza bukabarenganura.
UM– USEKE.RW

en_USEnglish