Digiqole ad

U Burundi bwanze ko ingabo Nyafrika zihagera

 U Burundi bwanze ko ingabo Nyafrika zihagera

U Burundi kuva mu kwezi kwa kane buri mu bihe bibi nubwo ubuyobozi bwo butabibona gutyo buri gihe

Nyuma y’uko mu mpera z’Icyumweru gishize akanama gashinzwe umutekano k’Umuryango w’Africa yunze ubumwe kemeje ko mu Burundi hakoherezwayo ingabo zo kugarura amahoro z’Umuryango w’Africa y’Uburasirazuba, Leta y’u Burundi yamaganye uriya mwanzuro isaba ko UN ariyo yabyemeza mbere y’uko zijyayo. Ngo iza Africa nizijyayo gutya zizaba ziteye igihugu kigenga.

U Burundi kuva mu kwezi kwa kane buri mu bihe bibi nubwo ubuyobozi bwo butabibona gutyo buri gihe
U Burundi kuva mu kwezi kwa kane buri mu bihe bibi nubwo ubuyobozi bwo butabibona gutyo buri gihe

Umuvugizi wungirije wa Perezida Pierre Nkurunziza Jean-Claude Karerwa yabwiye AFP ko ziriya ngabo nizikandagira ku butaka bw’u Burundi zizafatwa nk’iziteye ikindi gihugu bityo u Burundi bukazirwanaho.

Ku wa gatanu w’icyumweru gishize ubuyobozi bw’Africa yunze ubumwe (African Union, AU) bwemeje ko mu Burundi hakoherezwayo ingabo 5000 ziturutse mu ngabo zihora zambariye urugamba z’Umuryango w’Africa y’Uburasirazuba kugarurayo amahoro.

Biteganyijwe ko ingabo zizoherezwa mu Burundi zizaba zigize ikitwa Mission Africaine de Prévention et de Protection au Burundi (MAPROBU).

Ubuyobozi bw’Africa yunze ubumwe bwahaye ubuyobozi bw’u Burundi iminsi ine ngo bube bwemeye ko izo ngabo zoherezwayo bitaba ibyo bugafata (ubuyobozi bwa AU) undi mwanzuro.

U Burundi ariko bwo bwatangaje ko izi ngabo zitagomba gukandagira i Burundi ngo kereka gusa zoherejwe n’Umuryango w’Abibumbye (UN).

Mu byumweru bibiri bishize mu murwa mukuru Bujumbura hagabwe ibitero ku bigo bitatu by’ingabo hapfa abasirikare umunani nk’uko Leta yabitangaje.

Nyuma hakurikiyeho urupfu rw’abantu 80 bishwe n’abashinzwe umutakano bavuga ko bari mu bahungabanya umutekano .

Kuva muri Mata uyu mwaka ubwo Pierre Nkurunziza yiyamamarizaga kuyobora u Burundi kuri manda ya gatatu abantu ntibabyumve kimwe, hakurikiyeho imidugararo yaguyemo abantu benshi kugeza n’ubu hakaba hari abandi bicwa.

Jean Pierre NIZEYIMANA
UM– USEKE.RW

5 Comments

  • Murakoze kuba mwadushyiriyeho iyi photo.Mutekereze niba mu Rwanda byabaho.Mwibuke inkuru mwadutangarije ku rupfu rwa gitifu wa Cyuve.

    • Petero tobora uvuge icyo ushaka kuvuga”wica amarenga”

      • Uwo gitifu wa Cyuve ngo yarirutse kandi yamabaye amapingu asiga polisi cyangwa abacungagereza, cyangwa abandi tutazi kuko yari yagiye kwerekana aho yari yahishe ibimenyetso byuko akorana na FDLR.Ariruka arabasiga ageze muri 100m nkuko amategeko abibemerera bamurasa isasu rimwe mu kico.Ngayo nguko.

  • Vuga cyangwa ubireke nubundi murahari ntanaho muzajya gusa muzabona ngewe nkurambiwe nkuko ndambiw bagenzi bawe mutekereza bimwe nibaza ibyiza mushima mudatobora ngo muvuge bikancanga niba ubuyobozi dufite ubu mutabwemera ko mudatobora ngo muvuge ko mwemera ubwakera ese kutandika amazina mukandika aya mwibwirako abashaka kumenya abomuribo byagorana? mufite uburenganzira bwo kuvuga ibitekerezo byanyu mupfa kudatukana gusa.

    • Ese muvandimwe, ninde wita abandi agaginga n’ibigarasha, ibipinga nibindi? Ibyo bitutsi ntabwo byavuye muri opposition.Imana irinde u Rwanda kandi ihe abayobozi kureba kure.

Comments are closed.

en_USEnglish