Air France yaguye muri Kenya ikubagahu bikanze bombe mu bwiherero
Ahagana sa sita n’igice kuri iki Cyumweru Indege ya Boeing 777 yari ivuye mu Birwa bya Maurice ijya i Paris yahisemo kugwa muri Kenya nyuma y’uko abashinzwe umutekano wayo babonye impuruza ko mu bwiherero bw’iyi ndege harambitsemo bombe.
Iyi ndege yari irimo abagenzi 453 n’abakozi bayikoramo 14.
Abapilote bayo bahisemo kuyigusha ku kibuga cya Moi International Airport nk’uko umwe mu bakuru ba Police ya Kenya yabitangaje.
Hari amakuru yemeza ko koko basanze iriya ari bombe yari iteze mu bwiherero bw’iyi ndege, gusa ibinyamakuru byo mu Bufaransa bivuga ko ngo iyi mpuruza itari ukuri.
Kubera iki kibazo zimwe mu ngendo z’indege kuri kiriya kibuga zabaye zihagaritswe ariko ngo ubu zasubiye mu buryo.
Umwe mu bagenzi yabwiye abanyamakuru ko bagiye kubona babona indege iguye ku kibuga cya Moi International Airport mu mutuzo hanyuma basabwa gusohoka ariko ngo bakekaga ko ari ikibazo cya tekiniki ariko baza kubwirwa bageze hanze ko cyari igisasu cyari mu bwiherero.
Ibi ngo byateye ubwoba bwinshi aba bagenzi ku buryo bamwe batinye gukomeza urugendo rwabo bakarusubika ngo babanze bashire impumpu.
Muri iyi minsi u Bufaransa bwibasiwe n’ibitero by’abantu bo mu mutwe wa Islamic State, ubwoba bukaba ari bwinshi ahatandukanye hahurira abantu benshi.
Jean Pierre NIZEYIMANA
UM– USEKE.RW
1 Comment
Burya indege ni iz’abazungu kabisa nta mwirabura urimo!!!! baradusize niyo mpamvu aribo badutunze.
Comments are closed.