Ndukumana Hamad Katauti yatanye n’uwo bashakanye
Urugo rwavuzwe cyane mu bitangazamakuru muri Tanzania no mu Rwanda hagati y’umukinnyi wa cinema Irene Pancras Uwoya bita “Opprah” na Ndikumana Hamad Kataut ukinira Kinyras Peyias FC wahoze ari captain w’ikipe y’igihugu y’u Rwanda Amavubi rwasenyutse kuva kuri iki cyumweru.
Iyi nkuru yanditswe n’ibinyamakuru bitandukanye nka globalpublishers ndetse na Ruhagoyacu.com cyo mu Rwanda, ivuga ko batanye kubera intonganya no kutumvikana byari bisigaye biranga Katauti na Uwoya.
Umunyamakuru wa globalpublishers avugana n’inshuti y’umuryango wa Katauti kuri telephone yamubwiye ko Irene atari iwe, Ndikumana kandi atazi aho umugore we aherereye
Naho umunyamakuru wa Risasi magazine witwa Imelda Mtema we yabashije kuvugana na Uwoya amubaza ku gutandukana kwe na Ndikumana kuwa mbere w’iki cyumweru.
Uyu mukinnyi wa cinema yaramubwiye ati: “Kugeza ubu ntakiraba gikomeye, ariko sinishimiye uburyo mbanyemo n’umugabo wanjye”
Umunyamakuru amubajije impamvu abona nta kibazo bimuteye kandi abona akeye (asa neza), Uwoya yamusubije mu magambo akomeye ati: “ Sinigeze nkunda Ndikumana, yaba mbere na nyuma y’uko andongora”
Uyu Imelda yamubajije impamvu yemeye ko bakora ubukwe, ndetse bw’agatangaza kandi atamukunda.
Uwoya yamusibije ko yumva yabitegetswe “Nililazimishwa” ariko atamukundaga by’ukuri, ndetse ko icyumweru kimwe mbere y’ubukwe yashatse kuva mu mujyi wa Dar (dar es salaam) ariko nyina akamubuza amubwira ko yamukoza isoni.
Uyu mugore wa Katauti kandi yatangaje ko afite undi mugabo akunda ndetse azi neza ko bizavugwa cyane ariko abyiteguye aho kubana nuwo adakunda.
Yabajijwe niba Katauti ataramukubitaga maze asubiza ko niyo atanamukubita byari mu nzira ko amureka.
Uwoya yavuze ko yihanganye cyane mu gihe cy’imyaka ibiri irenga bamaranye, kandi ko na Katauti abizi ko Uwoya atamukundaga by’ukuri kuko na nyirubwite yabimubwiraga. Igitutu cya nyina ngo yaba kandi akiteguye kuko ngo nyina kuva yabyumva yabwiye umukobwa we ko adashaka kongera kubyumva no kumubona.
Kubijyanye n’umwana babyaranye bise Krish, Uwoya yavuze ko ubu uyu mwana ari kwa nyirakuru.
Ndikumana na Uwoya barushinze tariki 11 Nyakanga 2009 muri paruwasi ya Mutagatifu yozefu (St Joseph) I Dar es Salaam.
Ubukwe bw’uyu mukinnyi wakinaga muri Cypre muri AC Omonia na Uwoya umukinnyi wa za cinema bwaba ngo bwaratwaye akayabo ka miliyoni 80 z’amashilingi ya Tanzania, bwaba aribwo bwahenze kurusha ubwundi mugabo wese muri Tanzania.
Bakimara kurushinga, Uwoya yasanze umugabo we muri Cypre, babaga mu mujyi wa Nicosia, Katauti yahise ajya mu ikipe ya AEL Limassol nyuma yerekeza muri Kinyras Peyias FC
Ubuzima I Nicosia ntibashimishaga Uwoya wakundaga kwigarukira Dar, ndetse yigeze no kujya aboneka yishimana n’abandi bagabo mu mujyi wa Dar, Katauti we ari guhaha muri Cypre.
Muri Gicurasi 2010 nibwo babyaranye umwana w’umuhungu, Krish Hamad Ndikumana.
Ibi bibaye Katauti ari muri Cypre yitegura kuza muri Tanzania, benshi bakaba bakomeje kwibaza kubiza gukurikira kuri uru rugo rwanditse amateka igihe rwashingwaga muri Dar es Salaam.
Photos Internet
Ubwanditsi
UM– USEKE.COM
49 Comments
Pole sana
Yewe ibyo ngewe nari narabivuze mugani wawa mugabo(umupfumu)nabandi ba stars babonere ho!kuko mbona benshi muri bo bibwira gushinga urugo ari imikino!baragenda bahurira muri bar cg hotel ngo mbonye umugore!ariko siko bigenda!bajye bareba kure rero!!Niyihangane!!!.
Ariko ubundi umugore uzwi kuriya yarera abana gute?usomana kugeza hariya!erega isuku igira isoko,nonese uwo mwana muzabyarana we azaba iki?mushishoze mbere yo kugira icyo mukora!!!.
Ni kibi nikigende tuzamushakira umunyarwandakazi mwiza unafite umutima.
Puuuu! Katauti ahubwo ugize Imana!
padiri abasezeranya se yababwiye ngwicyi? harya ubwo ntabwo yababwiye ko icyo Imana yateranyije ntawukwiye kugitandukanya? ariko aba stars namwe ntimushoboka kweli! ariko abantu bakwiye kwitonda gushinga urugo ntabwo ari ugukina. Imana ibafashe.
Pole sana ! Imyaka ibi ndumva njye ariyo doreko nta rukundo rwari hagati yanyu nkuko Uwoya abivuga.
apu, ibi turabimenyereye kuba star
La rose a des epines malheureusement!
Pole sana ndugu yangu
Nuko aba star babaye nyine baba bagirango bakomeze bamenyekane
Ubundi Abanyarwandakazi ntibaribahari yashakaga iki? niyihangane ashake devorce aze ashake umnyarwndakazi mwiza muto ucyeye bya hatari
Katauti ahubwo agize Imana, amazi atararenga inkombe. Iyo baba bafitanye abana benshi se, cg yamuhahiye cya cyago.
yewe ntibitangaje mwese ntimujya mureba filimi yakinnye? ibi yajyaga abikorera uwari umugabo we muri izo filimi. none dore biramukurikiranye bakinnyi ba filimi mwitondere ibyo mukina.
pole sana. ariko aho kugirango abantu babeho batongana, babirangiza. umwe agashaka indi kipe.
Yewe ubundi firm akina nazo zirasa nibyo ashaka gukora kuko no muri firm hari aho akina yataye umugabo akisangira undi.
Ewana uyu mugore ntabwo yari kumushobora kabisa,
uzi ukuntu gikunda abagabo.
Polee ndugu yangu
Hivio ndivio ilivio, les soient disant STARs mujye mutekereza pour 100 ans apana 10 ans.Mbere yuko urushinga ujye ubanza wibaze uo muntu niba muri capabable kubantu 100ans, ubwo bizaguha ishusho y’urugo igiye gushinga.
KATAUTI WEMBO ihangane, hababaje KRISH. Mwahisemo nabi mwese NIRI NIRI, Twizere ko bitabatunguye.
Birababaza cyane gukunda umuntu ukamenya nyuma ko atagukunda kdi waramaze kumuha umutima wawe. Gusa njye ndavuga ngo Katauti yarongoye indoro n’ikimero niyihangane n’abandi twumve ko gukunda uburanga ariko bimera. bye!
shahu mwagiye muza mukishakira ba tereziya kobaba bahari kdi ko aribeze!!!!!!!!!!!!!!! but pole sana!
ubusazwe kunda ugukunda kuko uwo ukunda akunda undi hirya! gukurikira uwo mukobwa kukoa ari mwiza ,icyamamare arikontibagire amahoro byari kuruta akibanira nmwana usazwe umukunda bakazabana ibihe byose badatandukanye , uzai gukora ubukwe inshuro irenga1? nibibi cyane cyane , nagaruke murwanda yishakire abana bakeneye umubano nyawe
EREGA HARIBYO UREBA N’AMASO UKABONA BIZARAMBA HARI N’IBINDI UREBA UGASANGA NINK’UBURABYO !!!
NJYE BAGIKORA UBUKWE NABONAGA BITAZAMARA IGIHE, USHAKA UMUGENI NTABWO AJYA GUSHAKIRA MURI FILM!
UBWO IYO YIGENDERA MURWANDA, AKIFATIRA UUKOBWA, UCIRIRITSE, AKAMWIRERA, YARIKUZA SAZANA NAWE!
Ndikumanawe ihangane si urwumwe nuwanjye yaransize agenda ashebeje ndetse ashaka no kucisha umutwe humura uzabona undi
sha wihangane bibaho nanjye niko byagenze gusa uzaze twisungane byaba byiza kuko nubusanzwe narakwikundiraga my number is 00000000000.kunda ugukunda kuko uwo ukunda aba ukunda abandi
Urwishigishiye ararusoma.Icyampa gusa ntabe amuteye Sida.Erega mu Rwanda dufite abana beza banyoye amata, ureke kujya imahanga.Umunyarwanda yaravuze ati inshakiramuruho ntibaza amoko,yajyaga hehe,niyumve.
Ibyo muvuga ntabwo nemeranya namwe,harya abingo zinaniye bose bajye baza gushakira murwanda?Katauti yabasize atabareba,Hadji Omari abo yamurangiye ntibari abna b’imfura?Narere umwanawe Krish.Buri muntu agomba kwiha agaciro.Niyicare atekereze arebe umukunda kandi anagishe inama inshuti,ibyo siho Isi irangiriye.
Niyihangane ariko oplan ni mwiza we niyigendere ntakundi Katawuti uzabona undi sorryyyyyy
WErega gufuha harigihe ubiterwa nimyitwarire yumuntu wenda na katawuti nawe wasanga haribyo yabonaga bitagenda uretse ko ingo ziyiminsi ahahaha abo nuko wenda aribo bagiye ahagaragara nahubundi biri hensi eg muzarebe imanza ziri munkiko hernsi ubu.
ndikumana yihangane wana azabona undi uruta uriya jye nda ndabona atari na mwiza, azaze murangire umwana ukeye
biremewe nibibareba,bazi ibyabo,ntitukabiteho kuko nabo ntibatwitayeho nagato.
Mbabajwe n’uw babyaye, naho kuri bo nta gitangaje.Ngo niko abastars babaho da! Njyewe Uwiteka arambere umuranga!
Ese konumva Katauti mwamwibasiye ngo yajyagahe ngo abanyarwandakazi baribahari kandi beza bacyeye Katauti niwe wambere utandukanye numugore? abanyarwanda se ntibirirwa batandukana nabo bashakanye babanyarwandakazi? Imana Iraguha Ntimugura .
Ewana ihangane rata bibiho Imana izagushumbusha kandi ibyo ntibiguhangayikije
pole sana bibaho siwowe ubaye uwambere kandi nturi nuwanyuma
MBEGA IBINWA
Ibinwa byande se ko bose babinganya!
YAMENYEREYE GUKINA FILM WASANGA NIYO ARIYO BARI GUKINA.
Abantu benshi dukunda kwibeshya,kuba Katauti nyarakunze umukobwa ukina Film sibyo bivuga ko batakubaka,kuko gukina ni umwuga kandi umwuga utandukanye n’urukundo no kubaka urugo,ahubwo niba biriya bibaye isi ntirangiye kuko si igitangaza kuba bibayesibo bambere bibayeho,biriho kandi bizahoraho,yego simbhyigikiye.Icyo nabasaba birinde bo gusebanya hagati yabo.Bonne chance buri umwe mu buzima azerekezamo.
Kusema pole siyo lazima, kwa Irena na Kataut. cyo cyote kiliwafikiya ndiyo kawaida. mna cya mmupya. there is no reason to say sorry, it sometimes happens. even for those who are not Stars like Kataut and his wife. lakini mimi nasema pole Irena kupoteza mda wako kuoleana na mtu ambaye haumupende!!!!!
If not why she did lose her time to get married and have a baby with a man of her choice. what I make sure is that Oprah married kataut willingly not by requirements of her parents as she is saying!!! but unfortunately she did so as to have a record in her life of wedding party. she knew really before that she will end by divorcing!!!! no thing is surprising there…………
nifurije uwo mugabo kugira amahirwe mu bihe bye biri imbere; nubwo tutaramenya uko icyo abivugaho.
ewe nubundi amafoto y’ubukwe ari kubigaragaza na filme yakinye ayishize mubikorwa.
Katauti ihangane niko bigenda uzabona undi ugukunda, kuko aho kubana n’utagukunda ugize Imana yagenda!!!!!!!!!!!!!!
ariko se KATAUTI WE NTIYAREBAGA FILM OPRAH YAKINNYE AGACA UMUGABO WE INYUMA AGASAMBANA NA ALFRED MU BURIRI BWA KIGOZI, BAKARINDA BATOROKA BAKAJYA ZANZIBAR WE YUMVISE SE KO ATAZABIKORA NO MU BUZIMA BWE BWITE.IYO ARONGORA BASI MISS JOJO CYANGWA CHANNEL WENDA ABAYEYI BABO BARI GUTERANA BAGAKEMURA IKIBAZO. IHANGANE SHA UZI GUKINA KURI 5, UZABONA UNDI
muzibukire urukundo n’ubustar ntibijyana peeeeeeee!!!!!!!!!!!!!!!!!
Katauti ihangane rwose, ntiwicuze ibyo wakoze umutwara, ntiwibaze nk’abakubaza ko utabibonaga, kuko wibwiraga ko yahinduka kandi byarashobokaga kuko hari abameze nkawe yakubaka akamenya ko afashe izindi nshingano. Agakina film nk’akazi ariko murugo akaba mutima w’urugo. Gusa ruhura umutima wawe, aho guhora uhangayitse wibaza ibyo arimo nk’umugore wawe, uzajya ubyumva nka rubanda uruhuke. Ntazi ko umugore ari nk’ururabo rurabya rugashimisha ariko undi mwanya rukuma ntagire uwongera kurureba hakarebwa izindi zarabye. Baramubona ubu mu minsi mike ntawe uraba akimwitayeho azibuka, ntazi ko hari icyubahiro wamuhesheje ari nacyo bamwe bamwubahiraga. Ubu asenye amenye ko afite igisebo gikomeye kimugiyeho kuruta uko yari kureka kugusanga ko wumva atagukundaga. Mureke umurebeshe amaso uzumva ibye, byange bikunde n’umwaku yiteye ugiye kumukurikirana. Imana hari icyo igukijije ifite icyo iguteganyirije.
pole sana katauti uzabona undi mwiza uwuzaguknda cane kuruta oprhah
Sha mureke Uwoya yikinire film ariko ya true history ni ibintu byabo car bakunda ibishya mbese adukoreye innovation.Ngaho mwana wa ma isangire uwo usigaye ukunda nubona undi nawe uzamureka?
yoooooo! bibaho ariko ntakibabaza nkogukunda utagukunda iyo katauti anabimenya mbere ntate igihe cye niyihangane ubuzima burakomeza
Burya nimujya mujya kugira imbabazi mujye mubanza munamenye uwo muzigirira. Uko njye mbyumva umugabo uzana umugore wa mbere bakananiranwa, akongera akazana uwa kabiri bakananiranwa burya niwe uba afite ibibazo.
Either kubana n`umugore wa mbere ntacyo biba byaramwigishije kuko abaye yarize ubwa kabiri yakora choix nziza yitonze. Katauti rero yashatse umugore wa mbere barananiranwa barabyaranye, uwa kabiri barananiranwe nawe. Amahirwe menshi ahari ni uko nashaka n`uwa gatatu bazatana.
Simvuze ko wenda uriya munyatanzaniyakazi ari shyashya, ariko ikigaragara ni uko Katauti nawe ubwe afite ikibazo.
Natangira nihanganisha Katauti ariko nkuko byagiye bigarukwaho nawe si shyashya kuko uretse uwo babyaranye umwana afite mukuru , OPRAH ni uwa 3 urumva ko hari akabazo tutamenya kandi buriya mariage si uguhubuka kuko OPRAH ntabuze 100.000$ amuhombeje kandi na psychologiquement aramuhungabanyije.Ubwo niba ateganya kongera gushaka azitonde ashishoze
urugo rwubatswe na christu nturunyeganyega
ariko urwubatswe ku misenyi ruranyeganyega
ni bizere yesu christu , amen
paster jean pierre
Comments are closed.