Digiqole ad

Perezida Kabila ari i Goma, uyu munsi arasura Beni

 Perezida Kabila ari i Goma, uyu munsi arasura Beni

Perezida Kabila ari mu ruzinduko muri Kivu ya ruguru aho uyu munsi ajya Beni

Perezida Kabila kuva kuwa 16 Ukuboza ari mu mujyi wa Goma, biteganyijwe ko kuri uyu wa gatanu aza gusura agace ka Beni kamaze iminsi gashegeshwe n’imitwe y’abitwaje intwaro cyane cyane inyeshyamba z’Abanya-Uganda za ADF-Nalu zishe abantu bagera kuri 300 kuva mu 2014 kugeza ubu muri Beni.

Perezida Kabila ari mu ruzinduko muri Kivu ya ruguru aho uyu munsi ajya Beni
Perezida Kabila ari mu ruzinduko muri Kivu ya ruguru aho uyu munsi ajya Beni

Beni iherereye muri 350Km mu majyaruguru ya Goma Kabila arahagera nyuma y’ibyumweru bibiri inyeshyamba za ADF zitwitse amazu arenga 30 akoreramo za Restaurants, Pharmacie n’utubari biri kuri 60Km uvuye mu mujyi wa Beni.

Mbere y’uko agera Beni, Joseph Kabange Kabila yabanjirijwe yo na Julien Paluku Guverineri wa Kivu y’amajyaruguru hamwe na Minisitiri wo kwegereza abaturage ubuyobozi Salomon Banamuhere.

Mbere y’uko Perezida Kabika agera aha, hashize iminsi micye abaganga n’abaforomo basubiye mu kazi nyuma y’imyigaragambyo yo guhagarika akazi bari batangiye kubera ko batabona umutekano usesuye.

Julien Paluku yashimiye cyane aba baganga n’abaforomo bemeye gusubira mu kazi kubwo kwitanga nk’uko Radio Okapi ibitangaza.

Abantu barenga 300 nibo babazwe bamaze kwicwa n’inyeshyamba za ADF-Nalu kuva mu Ukwakira 2014 kugeza ubu muri gace ka Beni.

UM– USEKE.RW

5 Comments

  • Nibyiza kwegera abaturage uyobora kugirango abahe nihumure kdi natwe twihanganishije imiryango yabuze ababo DRC tuyifurihe amahoro niterambere nkibyo abanyarwanda tumaze kugeraho
    Kabila tumwifurije urugendo ruhire kdi Rugira icyo rugera ndetse nicyo ruhindura kubanyekongo..!

  • IYI NKURU ITUMARIYE IKI NKABANYARWANDA

    • Ifite icyo imariye twe abanyekongo. Niba utayishama wiyisoma soma izindi u hater!

  • Wowe Radio Rubavu uzamenya ibya Rubavu gusa? Iyi nkuru ni nziza ku bashaka kumenya amakuru.

  • Mbere yokuba abanyarwanda turi Abanyafrika batuye mw”isi k

Comments are closed.

en_USEnglish