Digiqole ad

Abashoferi ba RFTC basobanuriwe neza ibya Referendum

 Abashoferi ba RFTC basobanuriwe neza ibya Referendum

Abanyamuryango ba RFTC mu nama kuri uyu mugoroba

Abashoferi n’abandi bakora muri serivisi zo gutwara abantu abenshi ngo nta mwanya babona wo gukurikirana no kumenya neza ibyo kuvugurura Itegeko Nshinga ndetse n’ibya Referendum iteganyijwe kuri uyu wa gatanu mu Rwanda. Kuri uyu wa kane, abagize kompanyi ya RFTC y’ibyo gutwara abantu barenga ibihumbi bitatu bateraniye i Remera babwirwa iby’iki gikorwa neza.

Abanyamuryango ba RFTC mu nama kuri uyu mugoroba
Abanyamuryango ba RFTC mu nama kuri uyu mugoroba

Aba bakozi biganjemo abashoferi n’abafasha babo bavuga ko akenshi bataha bwije cyane kandi bakagera mu kazi saa kumi n’imwe mu gitondo bityo bitaborohera kenshi gukurikirana gahunda zimwe na zimwe za Leta. Ibya Referendum izaba ejo abenshi ngo ntibari babisobanukiwe neza.

Iby’amatora ku Itegeko Nshinga rivuguruye babisobanuriwe na Hon Theoneste Karenzi, ababwira ko ibyakozwe byo kuvugurura Itegeko Nshinga byashingiye ku busabe bw’abanyarwanda benshi barimo na bamwe muri aba, bigaca mu Nteko na Sena ubu bibaka bibagarukiye ngo batore bemera cyangwa banga Itegeko Nshinga rivuguruye.

Hon Karenzi ati “Ejo ntabwo ari ugutora Itegeko Nshinga ahubwo ni ugutora niba tugendera ku rivuguruye nk’uko abanyarwanda babisabye cyangwa tuguma kugendera ku risanzwe.

Col Ludovic Twahirwa (Dodo) yavuze ko batumiye abayobozi ngo basobanurire abashoferi iby’itora rizaba ejo, kandi yishimira ko baje ari benshi kuko batumiye abanyamuryango ba RFTC 3500 hakaba haje 3200.

Col.Twahirwa ati “Aba bashoferi ntabwo benshi babona n’umwanya wo kumva amakuru, niyo mpamvu twahisemo kuzana abayobozi ngo bababwire icyo bazakora ejo. Turabakangurira kuzinduka mu gitondo bagatora ari benshi bagakomeza akazi kabo.”

Col Twahirwa Dodo hamwe Vice Mayor ushinzwe imibereho myiza y'abaturage mu karere ka Gasabo
Col Twahirwa Dodo hamwe Vice Mayor ushinzwe imibereho myiza y’abaturage mu karere ka Gasabo
Abanyamuryango ba RFTC bakurikiye ibiganiro
Abanyamuryango ba RFTC bakurikiye ibiganiro
Hon Karenzi (Ubanza ibumoso) yaje gusobanurira aba bakozi ba RFTC iby'itora ry'ejo
Hon Karenzi (Ubanza ibumoso) yaje gusobanurira aba bakozi ba RFTC iby’itora ry’ejo
Abanyamuryango ba RFTC bari benshi bamwe bari no hanze kuko icyumba cyabaye gito
Abanyamuryango ba RFTC bari benshi bamwe bari no hanze kuko icyumba cyabaye gito
Ngo barazinduka batora bakomereze mu murimo wabo wo gutwara abantu
Ngo barazinduka batora bakomereze mu murimo wabo wo gutwara abantu

Jean Paul NKUNDINEZA
UM– USEKE.RW

en_USEnglish