Urukiko Mpuzamahanga ICC niruhindura imikorere tuzakorana – Busingye
*Abanyafurika benshi bemeza ko uru rukiko rureba ibara mu gufata abo ruburanisha,
*Niruhinduka rukaba urutanga ubutabera mpuzamahanga tuzaganira,
* Imyanzuro ya UPR ijyanye no kubahiriza uburenganzira bwa muntu, iyo mu 2011 yagezweho 95%, iya 2015 igera kuri 50 u Rwanda rwiteguye kuyuzuza mu myaka 4,
*Ababa mu gihugu ntibahumirije, ibiba bage babitangaho ibitekerezo bikosorwe.
Mu kiganiro Minisitiri w’Ubutabera mu Rwanda Johnston Busingye yahaye abanyamakuru ku bijyanye n’aho u Rwanda rugeze mu iyubahirizwa ry’uburenganzira bwa muntu, yavuze zimwe mu mpamvu zituma u Rwanda rudasinya itegeko ryo gukorana n’uru rukiko, muri zo harimo ko ngo ruburanisha Abanyafurika gusa.
Muri iyi nama y’i Kigali, kuri uyu wa kane tariki 17 Ukuboza, Minisitiri Busingye yasobanuriye abafatanyabikorwa ba Leta y’u Rwanda uko igihugu cyabashije guhigura imihigo 67 (Universal Periodic Review Recommendations) mu kuyishyira mu bikorwa nk’uko cyari cyabyiyemeje mu 2011, n’ubushake gifite mu gushyira mu bikorwa imihigo 50 (Recommendations) cyahawe muri uyu mwaka.
Busingye yavuze ko uburenganzira bwa muntu mu Rwanda, hari byinshi byakozwe mu kububungabunga ariko ko ari ibintu bigenda bitera imbere uko umunsi uza undi ukaza.
Yagize ati “Icyo twe duhitamo ni ukwerekana ibipimo bifatika bikorwa n’inzego nyarwanda, bikorwa n’inzego z’abanyamahanga n’inzego zigenga, zivuga uko uburenganzira bwa muntu buhagaze mu Rwanda.”
Ati “Ibyo ihonyorwa ry’uburenganzira bwa muntu, yo dusabye ngo duhe urugero rufatika runaka ngo turuganireho kuko twebwe dufite amakuru dufite ni aya ngaya, iyo ubiduhaye tubiganiraho, iyo utabiduhaye duhitamo kuvuga ngo ibyo ni ibyo kuturangaza reka tubyihorere twikomereze inzira yo gukora byiza turimo.”
Yasabye ko Abanyarwanda badakwiye guhumiriza ku bikorwa bibera mu gihugu, abasaba ko ibikorwa mu gihugu bajya babireba, bakandika ibitekerezo babibaza mu bitangazamakuru byandika, mu rwego rwo gukomeza kubaka igihugu.
Kubaka uburenganzira bwa muntu ntabwo ari ikintu gikorwa rimwe ngo gihite kirangira, iyo urangije ikintu kimwe havuka icya kabiri gikenewe, n’ink’umwana uko akura, aho ageze akenera indi nkweto, akenera indi shati, urugendo rwo kubaha uburenganzira bwa muntu ni urugendo ruhoraho ntabwo ari urugendo uvuga ngo rwabayeho rurarangira.
Busingye yamaganye abantu bumva ikibazo runaka bakihutira kujyana ibirego muri Amadasade za bimwe mu bihugu nka Amerika, Umuryango w’Uburayi cyangwa n’ahandi, ngo kuko ibyo bigaragaza kutigenga kw’urwo rwego rwagiye kurega kandi ngo byanagira ingaruka ku mikoranire na Leta.
U Rwanda ntirusinya itegeko ry’Urukiko Mpanabyaha (ICC) kuko hari ibyo rutubahiriza
Minisitiri w’Ubutabera mu Rwanda, Johnston Busingye yavuze ko hari imyanzuro/amabwiriza (Human Rights Recommendations) u Rwanda ruhabwa ntiruyemere bitewe n’amahame y’imiyoborere igihugu cyihaye.
Umwe muri iyo myanzuro harimo n’itegeko ry’Urukiko Mpanabyaha rw’i Lahe mu Buholandi (International Criminal Court, ICC), u Rwanda ngo rushinja uru rukiko kubogama, rugasaba ko imikorere yarwo ihinduka.
Min Busingye yagize ati “Turavuga ngo ntabwo ikibazo kiri hano ahubwo kiri hariya, ruriya rukiko Abanyafurika benshi cyane uko barutekerezaho ni uko abo rushakisha nyuma y’imyaka myinshi rumaze, bisa n’aho baba bafite ‘couleur’ (ibara ry’uruhu) runaka, ku maso yabo bagomba kuba birabura.”
Yakomeje avuga ko ibyo bituma abantu bibaza impamvu, bati “Ni iki gihari?”…bityo ngo nka Minisitiri w’Ubutabera afashe itegeko ry’urwo rukiko akajya gusaba Inteko y’u Rwanda ko irwemeza, yazabanza gusaba ibisobanuro akajya mu nteko ngo ashobora kubisobanurira abadepite.
Yagize ati “U Rwanda ruravuga ngo ikibazo kiri mu mikorere ya ruriya rukiko. Nirutunganye imikorere yarwo rugaragarize Isi ko rutabogama, rutarimo politiki, ari urukiko rukorera Isi ubutabera, ibyo byonyine nibigerwaho, ibyo bintu tuzabiganira (imikoranire).”
Busingye yavuze ko imyanzuro 67 mu iyubahirizwa uburenganzira bwa muntu u Rwanda rwari rwahawe, muri yo 63 yashyizwe mu bikorwa 100% indi ine ingana na 5% ngo igeze kure ishyirwa mu bikorwa, kandi imyanzuro 50 ruheruka guhabwa ngo rwiteguye kuyishyira mu bikorwa 100%.
Icyegeranyo cya vuba kerekanye ko Leta y’u Rwanda mu myaka 20 iza ku isonga ku Isi mu kubaka ubushobozi bw’abatuye u Rwanda (Human Development), ikindi gishyira u Rwanda mu bihugu bifite ubuyobozi buhamye.
Ibyo ariko ntibikuraho bimwe mu birego by’imiryango itari iya Leta iharanira uburenganzira bwa muntu ku Isi, ikunze gushinja u Rwanda ko nta burengenzira bwo kuvuga icyo ushaka buri mu gihugu, kwigaragambya ndetse n’urubuga mu bya politiki.
HATANGIMANA Ange Eric
UM– USEKE.RW
8 Comments
Nta na rimwe u Rwanda rushobora gukorana na ruriya rukiko ariko igihe kizagera ubwo bazabyemera ku ngufu niba bashakako ibindi bihugu nabyo bita muri yombi abahemukiye igihugu.Ubu babatesha muri yombi kubera jenoside none nyuma bazabigenza gute? Ikindi nuko ubutegetsi buhindutse bugakorana na ICC beshi basangayo Laurent Bagbo.
Uyu Minister ndamwe mera kuko arasobanutse ubyo wavuze byose ni ukuri ndagushyigikiye 100 ku 100.
Njyewe mfite ikibazo, ibyerekeye gutanga amasoko y’abantu bazacapa amacarita nibipapuro byamatora yatanzwe ryari? Ese ipiganwa ryabereye he? Ese basinye ryari?
Ntabwo ikureba, wishyanuka !
Ntabwo bikureba
hhhhhhhh
nzi icyo ashatse kuvuga
Min.Busingye “yamaganye abantu bumva ikibazo runaka bakihutira kujyana ibirego muri Amadasade za bimwe mu bihugu nka Amerika, Umuryango w ’Uburayi cyangwa n’ ahandi , ngo kuko ibyo bigaragaza kutigenga kw’ urwo rwego rwagiye kurega kandi ngo byanagira ingaruka ku mikoranire na Leta” NONE SE NYAKUBAHWA MINISTRE KO BARIYA BANYAMERIKA WAGIRA NGO NIBO MUKORERA MUKANABATINYA MURAGIRA NGO BARIYA BAJYA KUBAREGERA ABO BANYAMERIKA N’ABANDI NTIBABA BASHISHOJE?!
Muligo ibyuvuga nanjye ndumva Ministre ari kwigizankana nonese bajya kubigezaho hose yavuze bitewe niki? Nukutizera ubutegetsi ninzego zabwo.kandi umuntu ntatinya ijoro atinya…Ubuse nibangahe bagiriwe nabi bakicwa ntihagire ikiba reka nokuvuga ba ntakivurira mvuge Rwigara Asinapoli.Ese wamuntu aracyafite igihunga nubu?
Comments are closed.