Mu gitondo na nimugoroba: Kuva no kujya i Kinyinya birakomeye
Abagenzibatega imodoka zigana i Kinyinya babwiye Umuseke ko bafite ingorane zo gutega kuko hari imodoka nke cyane. Mu masaha ya mu gitondo na nimugoroba ngo biragorana cyane kubona imodoka, mu masaha y’akazi nabwo izi modoka ngo ntizipfa kuboneka. Abashoferi bo bavuga ari ikibazo giterwa na ‘embouteillage’ mu mihanda.
I Kinyinya hatuye abaturage cyane cyane baciriritse barimo abakozi basanzwe, abacuruzi baciriritse n’abandi bantu bo mu kiciro cy’ubuzima cyo hagati. Benshi ni abadafite imodoka zabo bwite batega muri rusange.
Ligne iva mu mujyi wa Kigali yerekeza i Kinyinya kuri gahunda ya RURA itegeka ko imodoka zica Kimihurura – RDB – Nyarutarama – mu Kabuga zikagera i Kinyinya.
Abagenzi ariko bavuga ko izi modoka zica muri iyi nzira iyo ziva i Kinyinya gusa, mu kugenda ngo zica kenshi ku Muhima – Kinamba – UTEXRWA – mu Kabuga na Kinyinya cyangwa zigaca Kakiru – zikambuka kuri Golf Club – zigafata Nyarutarama ikerekeza Kinyinya.
Gusa iki ngo sicyo kibazo nk’uko umwe muri aba bagenzi abivuga. Ahubwo ngo ni ikibazo cy’imodoka nke.
Ati “Ugera kuri arret bus saa kumi n’imwe ukagera mu rugo saa mbili, nyamara kuva hano ujya kinyinya nta rugendo rw’amasaha abiri rurimo. Impamvu ni imodoka ziba zabuze.”
Undi mugenzi nawe utifuje gutangaza amazina ye ati “Kuza mu gitondo mu kazi ubura imodoka ugahagarara isaha yose, mu gutaha naho ni uguhagarara amasaha nduzi ko ari amasaha…sha Kinyinya nta byaho kabisa….”
Umwe mu bakozi bashinzwe gushakira abagenzi imodoka kuri Ligne ya Kinyinya avuga ko iyi ligne iriho imodoka (Coaster) eshatu kandi ngo abona zihagije ku bagenzi ba Kinyinya.
Gusa yemera ko mu masaha y’urujya n’uruza rwinshi mu gihe cyo gutaha no kujya ku kazi imodoka zitinda mu nzira kubera ‘embouteillage’.
Uyu mukozi avuga ko ku bireba aho imodoka inyura abagenzi ngo biyumvikanira n’abashoferi aho banyura bitewe n’aho baviramo.
Ati “Ntabwo waba ufitemo abagenzi basigara Nyarutarama ngo uce ku Muhima. Ariko niba bose bagiye Kinyinya murumvikana mugaca iya bugufi mukagenda direct.
Abagenzi ba Kinyinya ni abantu badahinduka benshi turaziranye.”
Anita Mukamusoni Umunyamabanga Nshingwabikorwa wa Kompanyi ya RFTC itwara abantu muri iyi ligne avuga ko Ligne ya Kinyinya nta kibazo kidasanzwe azi ifite kuko ngo n’iyo izo Coaster eshatu zibaye nke bahita boherezayo indi modoka yo kuzifashe kugira ngo abagenzi bagende vuba.
Jean Paul NKUNDINEZA
UM– USEKE.RW
1 Comment
Ayo niyo bita amajyambera adasaranganyijwe.Bamwe bari muri V8 abandi nuko nyine.noneho dutekereze umuturage utuye aho i Kigali utagira n’akazi.
Comments are closed.