Musanze: Umuryango w’abantu 7 umaze imyaka ibiri uba mu murima
*Ubuzima bw’abana buri mu kaga kubera ababyeyi babo
*Baba mu murima nta nzu mu gihe gisaga imyaka ibiri ishize
*Umuseke warabasuye umugore atora amabuye ati “Genda cyangwa nkumene umutwe”
*Bahoze ari umuryango wifashije, bagurisha ibyabo bajya kuba i Kigali, biranga.
Umuryango w’umugabo n’umugore n’abana batanu bo mu karere ka Musanze mu murenge wa Busogo Akagari ka Gasesero umudugudu wa Gahanga bamaze igihe gisaga imyaka ibiri baba ku gasozi mu murima w’ibigori aho badafite ubwiherero n’ikindi cyose gikenerwa. Ubuyobozi bw’Umurenge buvuga ko bwagerageje kuhabakura ariko ngo umugore n’umugabo bakaba ibamba bakanga kuhava.
Umuseke wagiye aho uyu muryango uba, uhasanga umugore n’abana. Gusa uyu mugore ntabwo yishimiye kwakira umunyamakuru aha iwe ku gasozi, ndetse ntiyifuje kugira byinshi atangaza.
Abatuye aha hafi babwiye Umuseke ko aba bantu basabwe kuva muri uyu murima, ngo utari n’uwabo, bakanga. Umunyamakuru w’Umuseke ahageze Josephine Nyirarukundo yagize ngo ni abaje kumuvana muri iyi sambu. Atora amabuye.
Ati “Sinzava muri iyi sambu dore igihe mwanyirukiyeho, nta muntu nshaka hano genda ntakumena umutwe”.
Nsabimana Jean Paul, umuturanyi w’uyu muryango yemeza ko uyu murima bawubamo mu buryo bwo kuwubohoza kuko nyuma umugabo w’uyu mugore witwa Leonard Mberabagabo, Umuseke ntiwahamusanze, agurishije ibintu bye akabimara yahisemo kwihambira muri iyi sambu bivugwa ko ari iya mukuru we.
Nsabimana ati “Yabanje kubakiramo inzitiramubu akaba ariyo baryamamo, ubuyobozi bw’Umurnge burayisenya, yubaka mo shitingi nayo burayisenya. Ni ikibazo kuko urumva baba ahantu hameze nko mu gitega cy’amazi kuburyo iyo mvura iguye ibanyagira ntakabuza.”
Abaturanyi bavuga ko uyu muryango ari uwo gutabarwa kuko ngo aba babyeyi ni bazima nta kibazo cy’uburwayi na bumwe bafite, ariko ngo barahohotera uburenganzira bw’abana babatuza ku gasozi.
Abatuye hafi aha bakavuga ko ubuyobozi bukwiye gushyira imbaraga nibura mu kurengera abana b’uyu muryango bari mu kaga kubera ababyeyi babo.
Edouard Twagirimana Umunyamabanga nshingwabikorwa w’Umurenge wa Busogo avuga ko kiriya kibazo cy’uriya muryango bakizi, akemeza ko bagerageje kubashakira inzu yo guturamo ariko bakanga kuyijyamo.
Twagirimana ati “Ni ikibazo kubona abana baba mu murima nk’inyamaswa natwe biratubabaza. Mu rwego rwo kurengera bariya bana twabakodeshereje inzu ariko umuryango wa Mberabagabo wanze kuyijyamo uguma hariya.”
Yongeraho ko iki kibazo bakigiyemo bafatanyije n’inzego z’umutekano polisi n’ingabo ariko kikananirana, uyu muyobozi akavuga ko ubu bagiye kongera gushaka uko bariya bana bakurwa muri buriya buzima buteye agahinda.
Amakuru aturuka mu muryango w’uyu mugabo avuga ko nyuma yo kugurisha amasambu yose yari afite we n’umuryango we bakimukira i Kigali, ubuzima i Kigali ngo bwarabananiye ibintu bibashiraho bagaruka i Musanze, aha bahageze n’inzu bari basigaranye barayigurishije maze baza kubohoza iyi sambu y’abana ba mukuru we baba mu mahanga. Babujijwe kuyigurisha gusa nabo banze kuyivamo kuko bayita iyabo.
UM– USEKE.RW
23 Comments
Ibi byose ntibizabuza impala kuririmba nako ntibizatubuza guhindura itegekonshinga ngo tujye munzibacyuho.
Inshinga kwibohora ku kubohora bitandukanye.Sinumva ukuntu perefegitura ya Ruhengeri kera ariyo yari ikigega cyu Rwanda mu biribwa doreko inera cyane abantu baho usanga ubu barishwe namajunja, abandi bakaba bameze gutya.Ariko sibo bari kurira bonyine, muzagere Butare abari bazi Butare ya kera bazahogora.Ese ubuzima mu Rwanda buba za Kibagabaga gusa?
Hahahahaa Perefegitura ntikibaho Pierre we ibyo byajyanye na Habyara, naho ibyuvuga ngo Kibagababaga niho harubuzima ubwo nturagaruka murwanda disi. Pole sana ariko ntakundi
Diyosezi, ya Cyangugu na Diyosezi ya Gikongoro uzazizi? ko ntarumva bavugango ni diyosezi zo mu majyepfo cyangwa muburengerazuba? Harya Kabgayi yigeze yandikwa Kabwayi? Nticyandikwa Kabgayi kuva yashingwa?
Ngaho rero diyoseze se ijemwite noneho hano ra? baravugibigoye ukazanibigori pole nawe tu ntakundi nukwihangana niko byagenze.
Arashaka kukwereka ko guhindura ibintu nabandi bashobora kuzabihindura nyuma.
Mukerarugendo koko izina niryo muntu!!Ibyo uvuga biragaragara ko uri ikantarange,ntuzi ibibera mu gihugu cyawe,ubundi utinya iki waje ukavuga ibyo wahagazeho.Uzabaze abanya Musanze ko bameze nk’uko mwabasize.Twe twubaka igihugu cyose tutiye ku irondakarere ryari ryarabokamye.Imyanya u Rwanda ruhora rushyirwaho ku isi mu iterambere,igihe cyanyu byari bimeze bite?Ubuze icyo agaya inka…
ariko ibi ni ugukabya ,ni ugute ubuyobozi bwananirwa gukora ikintu kibavana aha ahubwo nta bayobozi bahaba pe ;birababaje pe ntago byumvikana ngo police na Abasirikali byarananiranye gute se? ni buyobozi butitayeho
Gusara ni umwete!
inzara nubukene burihose mugihugu twarumiwe matwe mubona mwirirwa mwiyereka mumaprado mukagirango ntihari abantu bashavuye mujye musekra iyohiryawa ntimujadukine kumubyimba
Murakoze kutugezaho iyo nkuru, gusa ntekereza ko hari ibyo utatubwiye kdi nabyo by’ingenzi byafasha mu gukora ubuvugizi kuri iki kibazo. Kuko kuvuga ngo bananiye ubuyobozi nibyo kwibazwaho? Ese kko niba wagezeyo (umunyamakuru) wabonye kko bishoboye ahubwo bikaba ari ukwigomeka? Niba ibyo utabirebye uzasubireyo urebe kuko ikibazo cy’abadafite aho bba nacyo kibaho (homeless). Niba mukorera ubuvugizi abaturage (vulnerable people) ninabo umbwiye kureba mbere yuko ujya mu bayobozi kko sibo bakubwira intege nke zabo.
None se iyi nkuru yawe irashaka kuvuga iki?
Ni ubuvugizi se uri gukorera uyu muryango cga uri kuvugira ubuyobozi?
wabonye bafite ubushobozi bwo kwiyubakira bakaba baranze kuba munzu cga nta bushobozi bafite?
Umuyobozi yavuze ngo babakodeshereje inzu banga kuyijyamo, ese waba wabajije uyu muryango icyatumye bayanga cga umuyobozi yakubwiye gutyo nawe urandika?
sinjya mboan jeannete kagame agira neza ngo arafasha abana se? namubwira iki rero, ninabwo azaba yiyongereye mu manota
Murakoze kutugezaho iyo nkuru, gusa ntekereza ko hari ibyo utatubwiye kdi nabyo by’ingenzi byafasha mu gukora ubuvugizi kuri iki kibazo. Kuko kuvuga ngo bananiye ubuyobozi nibyo kwibazwaho? Ese kko niba wagezeyo (umunyamakuru) wabonye kko bishoboye ahubwo bikaba ari ukwigomeka? Niba ibyo utabirebye uzasubireyo urebe kuko ikibazo cy’abadafite aho bba nacyo kibaho (homeless). Niba mukorera ubuvugizi abaturage (vulnerable people) ninabo umbwiye kureba mbere yuko ujya mu bayobozi kko sibo bakubwira intege nke zabo.
vote no tomorrow
MURAKOZE KUTUGEZAHO AYAMAKURU ABABAJE . GUSA IYO IBIBAZO BIBAYE BYINSHI KUMUNTU BIRAMURENGE ? KUBA NTAKINTU BAGIFITE BYOSE BYARAGURISHIJWE BIRABABAJE CYANE CYANE KUBABYEYI BABA BANA . KUBA UBUYOBOZI BWARI BUMUKODESHEREJE BWARI BUGIZE NEZA ARIKO SUGUKEMURA IKIBAZO . NDASABA UBUYOBOZI NKUKO BUFASHA ABANDI BANYARWANDA BAKANJYANWA MU MIDUGUDU NAWE BAMUFASHA KUGIRANGO BARIYABANA BABOBE AHO KUBA KUKO NTAMUNYARWANDA UKWIYE KUBA MUBURIYA BUZIMA ABONYE AHO KUBA BYAMUFASHA AKANJYA GUCA ISHURO NKABANDI ARIKO ATARI GUHANGAYIKA YISHYURA UBUKODE BW’INZU . KANDI BIKUNZE BAMUGIRIRA VUBA ABANA NABO BAGASUBIRA MWISHURI KUKO NIHO BAZAGIRA UBUZIMA BWIZA BATIZE UBUZI BWAZAGORA ABANA IMANA IBARINDE MUZATUBWIRE UKO BYAGENZE NYUMA .
Ugize Ngo Ninzego Zumutekano Byarazinaniye Ubwose Bishatse Kuvuga Iki? Utohoze Neza Niba Ntakibyihishe Inyuma! Nahubundi Ikisikibazo Gikomeye Kbsa! Na Nyakatsi Zaraciwe Nkanswe!
umunyamakuru yatinye ko ba mu mena umutwe . Hahahhahahahahahahahh Nigute umuryango wakodesherezwa inzu yo kubamo bakanga kuyibamo ? hari amakuru atarashatse gutangazwa kbsa. Ese iyo sambu ntishobora kuba yari yaratwawe n’abandi bantu batari badafitanye isano n’uwo muryango ? bikawutera kujya kuyibamo nkabatemerewe kuyubakamo ? Nihashyirweho itsinda rishinzwe ibya cancelling , biyegereze uwo muryango , bamenye ikibazo bafite kugirango gikemurwe . Abo bana barazira iki ? Ababyeyi bo ibyo barimo barabizi ? kunanira abasirikare n’aba police si ukunanira igihugu . plse murebe uko bafashwa muri ubwo buzima butoroshye n’imbeho yo muri busogo. murakoze
Kalimba, erega ntawe utinya ijoro atinya icyo yarihuriyemo.Padiri André Sibomana wa Kinyamateka niwe wabimburiye abandi.Ati ugomba kwigengesera kubyo wandika kuko bariya bantu bafite gachete facile, biri kuri youtube.Mwabonye ibyamubayeho ndetse nibyakurikiyeho.
Ubuyobozi bwa Musanze bufite ikibazo cy’imikorere idahwitse bukwiye guhinduka hakajyaho abayobozi babishoboye.
Kuvuga ngo uwo muryango bawuhaye inzu yo kubamo urabyanga ni ikinyoma cyambaye ubusa.
No kuvuga ngo Police na Army barananiwe nacyo ni ikinyoma cyambaye ubusa. Wabonye he hano mu Rwanda umuntu unanirana ku buryo Police na Army bayamanika???
Ubuyobozi bw’Akarere ka Musanze nibushake amafaranga bwubakire uwo muryango inzu yawo igaragara yo guturamo, nimara kuzura muwusabe kuyijyamo/kuyituramo, muwuhe n’imirima yo guhinga.
Niwanga kujya kuyituramo, muzahamagare un Psychologue/Psychologist aze abonane nawo hanyuma azabahe igisubizo.
Nimureke kutubeshya. Ntawanga kuba heza ahafite, ahubwo yanga kuba habi atanafite.
Iyi nkuru ivuzweho byinshi bitari ngombwa. Igikenewe nugufasha uyu muryango kandi abanyarwanda turabishoboye. Twiheshe agaciro.
uwo munyamakuru arabesha ark abanyarwanda mwabaye mute mwaretse gutekinika urabesha million 12 police and army barananiwe so ikibazo uwo muturage ntibigeze bamwitaho narimwe ikibazo si uwo muryango ikibazo n’ubuyibozi bw’akarere ka musange ndetse n’umurenge nuwo munyamakuru udatanga amakuru kinyamwuga gusa murwanda ababayeho nabi barahari eg; mu karere ka nyamagabe hari umusaza uba mu mwobo abayobozi bokunzego zimirenge birirwa babeshango abaturage babayeho neza haribibazo birengagiza so mumbabarire agaqhinda katanyica
Bayobozi rwose mushake ukuntu muvana uriya mubyeyi muri kariya kaga, mukoreshe ingufu nk’uhana umwana we
Comments are closed.