Digiqole ad

Umucuruzi n’umukozi muri Hotel nibo baheruka gutsinda muri Ni Ikirengaaaa

 Umucuruzi n’umukozi muri Hotel nibo baheruka gutsinda muri Ni Ikirengaaaa

Arlette Umwali umukozi ushinzwe Abakiliya muri Airtel Rwanda aha Mugiraneza Francois Ni Ikirengaaa igihembo yatsindiye muri Ni Ikirengaaa

Umucuruzi wo mu gace ka Kabuga hamwe n’umukozi wo mu ihoteli uba ku Kimisagara nibo bakiliya ba Airtel baheruka gutsindira amafaranga arenze miliyoni muri Promotion ya Ni Ikirengaaaaa ya Airtel, igikomeje.

Arlette Umwali umukozi ushinzwe Abakiliya muri Airtel Rwanda aha Mugiraneza Francois Ni Ikirengaaa igihembo yatsindiye muri Ni Ikirengaaa
Arlette Umwali umukozi ushinzwe Abakiliya muri Airtel Rwanda aha Mugiraneza Francois (iburyo) Ni Ikirengaaa igihembo yatsindiye muri Ni Ikirengaaa

Cyemezo Pierre Clement ucururiza i Kabuga hamwe na Francois Mugiraneza wo ku Kimisagara ni abantu ba 15 na 16 batsinze. Cyemezo yatsindiye  , 034,500 FRW naho Francois atsindira 1,129,000 FRW

Cyemezo avuga ko ibi ari agahebuzo kuri we kuba yatsindiye aka kayabo k’amafaranga. Ko aya mafaranga ayabonye mu gihe nyacyo kuko agiye kongera ibikorwa bye bya business muri Graphic design.

Ikiganiro kivugirwamo abatsinze n’ibijyanye na Promotion ya Airtel Ni Ikirengaaa! Gicaho kuva ku wa mbere kugeza ku wa gatanu, saa moya z’umugoroba (7:00pm) kikongera kunyuzwaho mu gitondo saa moya (7:00am).

Ni ikirengaaa! Ifasha uyinjiyemo kubona inyongera ya 300% ku mafaranga yo guhamagara kandi akaba mu banyamahiwe batsindira amafaranga buri munsi agera kuri miliyoni 1,5.

Ikiyongereye kuri ibyo, abanyamahirwe babiri buri cyumweru bashobora gutsindira tike y’indede, bakajya i Rubavu kuruha iminsi ibiri bagiye muri kajugujugu, bakaba muri Serena Hotel, bishyurirwa byose i Rubavu.

Indege ibavana ku kibuga cy’indege cya Kanombe, bakajya i Rubavu, bakahamara iminsi ibiri, ndetse imodoka nziza ya V8 ikazahabakura ibasubiza iwabo. Abo bantu bahabwa amafaranga 100 000 yo kubafasha kugura ibyo bakeneye.

Tsindira amafaranga buri munsi na Airtel, kanda *141*1#. Icyo gihe uhita ubona ubutumwa bugufi bukubwira ko ubonye inyongera ya 300% kandi ukabona n’ubundi bukubwira ko winjiye mu banyamahirwe bashobora gutombora.

Icyo gihe umukiliya nyuma y’umunsi umwe gusa aba yajya mubatsindiye ibihembo. Iyo watsinze, nomero iguhamagara ni 073 100 00 00 gusa.

Mark Mico umukozi muri Airtel Rwanda ushinzwe Data and Devices nawe aha Cyemezo Pierre Clement (iburyo) igihembo cye
Mark Mico umukozi muri Airtel Rwanda ushinzwe Data and Devices nawe aha Cyemezo Pierre Clement (iburyo) igihembo cye

Uko wakwinjira muri Ni Ikirengaaaa:

  • Buri munsi Airtel-Rwanda yoherereza abakiliya bayo ubutumwa bugufi bubureka ibyo bagomba kurushanwamo ndetse n’uburyo babikora.
  • Umukiliya utsinze abona ubutumwa bugufi bwemeza ko yatsindiye ubwasisi bwa 300%.
  • Ubu butumwa kandi bubereka ko bamerewe kujya mu bafite amahirwe yo gutsindira ariya mafaranga buri munsi.
  • Nyuma yo kwemezwa ko yatsinze, umukiliya ahita abona ubutumwa bumwereka icyo yatsindiye uwo munsi.
  • Nimero: 0731000000 nizo zonyine zihamagara umukiliya watsinze.

*********************

Leave a Reply

Your email address will not be published. Required fields are marked *

en_USEnglish
en_USEnglish