Digiqole ad

John Kerry yagiye i Moscow ngo baganire ikibazo cya Syria

 John Kerry yagiye i Moscow ngo baganire ikibazo cya Syria

John Kerry

Kuri uyu wa kabiri umunyamabanga wa Leta ushinzwe ububanyi n’amahanga wa Leta zunze ubumwe z’Amerika John Kerry yageze i Moscow aho yagiye kubonana n’abayobozi bakuru b’Uburusiya ngo baganirire ibmonankubone ku bibazo byo muri Syria.

John Kerry
John Kerry

John Kerry aragirana ibiganiro na minisitiri w’ububanyi n’amahanga wa’Uburusiya Sergei Lavrov ngo bashake uko ibihugu byombi byakumvikana ku gukemura ikibazo cya Syria.Nyuma araza kuvugana na perezida Vladmir Putin.

USA n’Uburusiba ntibavuga rumwe kuri perezida Asad wa Syria, Abanyamerika n’inshuti zabo bamufata nk’ikibazo kandi ko akwiye kugenda naho Uburusiya bukamufata nk’umuyobozi wemewe kandi ukwiye kwifashishwa mu gushaka umuti w’intambara muri Syria.

Uburusiya bwo bwamaze gutangira guha ubufasha bwa gisirikare Perezida Assad mu rugamba ahanganyemo n’inyeshyamba zimurwanya hamwe n’umutwe wa Islamic State.

Syria imaze imyaka itanu mu ntambara z’abashaka guhirika Perezida Assad ari naho umutwe wa Islamic State waboneye imbaraga ukigarurira ibice by’iki gihugu.

Muri Syria, kubera intambara n’imitwe yitwaje intwaro, abantu bagera kuri miliyoni esheshatu barahunze, abana miliyoni ebyiri bataye ishuri, imiryango ine kuri itanu ibayeho mu bukene bukabije, naho 72% by’abaturage ba Syria ubu nta mazi meza bafite.

Abanyamerika n’Abarusiya ubu bari gutera intambwe yo gushaka kumvikana ku ntambara yo muri Syria ngo barebe uko irangira.

UM– USEKE.RW

en_USEnglish