Wari uzi uko warwanya iminkanyari?
Iminkanyari ni ukwihinahina kw’uruhu rw’umuntu cyane cyane mu ruhanga. Akenshi bigenda biza uko umuntu agenda asatira iza bukuru. Gusa birashoboka cyane kurwanya ko iminkanyari yibasira uruhanga rwawe.
Uko imyaka yicuma uruhu rutangira gutakaza ubuhehere n’ubukweduke (elasticity) bigatuma rwumagara, rukanahinamirana ari nabyo bivamo iminkanyari.
Gusa hari n’ubwo usanga abantu baba bakiri bato usanga bafite iminkanyari, hakaba n’abakuze cyane badafite iminkanyari!
Nkuko bitangazwa na Jerome Z. Litt mu gitabo cye yise ‘The skin and caring for it’ (Uruhu no kurwitaho), ngo burya ibintu by’ingenzi bishobora gutera iminkanyari, harimo kutanywa amazi ahagije, kumara umwanya ku izuba ry’igikatu, gukora ibimenyetso byinshi n’uruhu nko gukunja isura cyangwa kubura mu mubiri vitamini A, B, C, E n’imyunyungugu.
Dr.Stephen Kurtin we asaba abantu kwirinda izuba ry’igikatu, ugashakisha uburyo wajya mu gicucu. Ibyo bidakunze, asaba ko umuntu yashaka amadarubindi y’izuba (Sun glasses) ashobora no kurinda kwangirika k’uruhu ruri hafi y’amaso.
Ugomba kunywa buri munsi nibura Litiro ebyiri (2L) z’amazi meza, cyane cyane mu gitondo na mbere yo kurya ho iminota 30.
Kurya ibindyo ikize cyane kuri vitamini A, B, C, E n’imyunyungugu, birimo imbuto n’imboga mbisi ni byiza cyane mu kurinda uruhu.
Indi nama itangwa n’inzobere ni iyo kuryama ku musego worohereye, kandi burya ngo mu kurwanya iminkanyari yo mu maso ni byiza kuryama ugaramye.
Jya ufata umwanya wo kumasa mu maso hawe ukoresheje utuzi dushyushye maze amaraso atembere kandi ujye wisiga amavuta abobereza uruhu.
MAHIRWE Patrick
UM– USEKE.RW
5 Comments
ehh muratwunguye cyane! ntitwaritubizi…
ibi biratangaje pe!
murakoze pe!
murakoze cyane!
Ibyo ndabyemeza rwose, jyewe mfite 43ans, ariko uruhu rwanjye ni nku umuntu muto wi 20ans. Rya imboga, fruits nyinshi amazi menshi.
Comments are closed.