Digiqole ad

Ni inde uzatabara u Burundi? Ni inde uzabazwa ibihabera?

 Ni inde uzatabara u Burundi? Ni inde uzabazwa ibihabera?

Imirambo ku muhanda ubuzima nabwo bugakomeza, i Burundi hari abagomba gupfa n’abagobma kubaho?

Human Rights Council izakora inama idasanzwe ku kibazo cy’u Burundi kuwa kane tariki 17 Ukuboza, kuwa gatanu tariki 11 Ukuboza, Akanama gashinzwe umutekano ka UN karateranye kavuga ku kibazo cy’u Burundi, ni nako kasabye ko iyi nama ya Human Rights Council iterana ngo yige uko uburenganzira bwa muntu buhagaze i Burundi. Hagati y’iyi minsi y’inama gusa, biragoranye kumenya imibare y’abishwe batavuga rumwe n’ubutegetsi. Isi yose irasa n’icecetse abaturanyi nabo ni uko. Abarundi baratabaza buri munsi ariko haribazwa uzabutabara, ndetse niba ibihabera byabazwa abayobozi b’iki gihugu gusa. Genocide yakorewe Abatutsi mu Rwanda irangiye ejo bundi bushize….

Ku rwego mpuzamahanga bavuga ko abamaze gupfa i Burundi ari 240, abari imbere mu gihugu bavuga ko hicwa abaturage benshi buri munsi
Ku rwego mpuzamahanga bavuga ko abamaze gupfa i Burundi ari 240, abari imbere mu gihugu bavuga ko hicwa abaturage benshi buri munsi. Photo/Esdras Ndikumana for GettyImages

Intumwa ya USA muri UN Samantha Power yatangaje ko u Burundi buri kujya ikuzimu, kandi ko abona babutereranye.

Ku rwego mpuzamahanga bavuga ko imibare y’abamaze kwicwa kuva mu kwezi kwa kane ari 240, abari i Burundi ariko bo bavuga ko abicwa buri munsi cyane cyane i Bujumbura barenga 50, kuwa gatanu ushize honyine Leta ivuga ko yishe abayirwanye 79 ngo barwanaga n’abasirikare.

Impunzi ziri mu Rwanda gusa zirakabakaba ibihumbi 100, buri munsi barumva inkuru mbi ku babo basigaye, buri munsi inshuti, umuvandimwe, umubyeyi cyangwa uwo bazi barumva ko yiciwe muri quartier runaka.

Umuryango mpuzamahanga uratinya gukoresha ijambo Jenoside, buri wese arabyita ubwicanyi, birasa cyane no mu kwezi kwa gatandatu 1994 i Kigali, amakuru yavugwaga ko hari kwicwa abateye u Rwanda. Bacye nibo bavugaga ko hari kuba Jenoside.

Haba hakiri kare kwemeza ko i Burundi hari kuba Jenoside, nubwo itaba yo kwica amagana y’abantu isi n’abaturanyi bareberera ntibikwiye.

Ubutabazi bw’amahanga buri gihe buza benshi bashize, akarere ko ubutabazi bwako buri he? Cyangwa ntibukenewe kuko u Burundi ari igihugu kigenga? Leta irigenga ikemererwa no kwica ku manywa imirambo ikagarama ku muhanda?

UN n’Umuryango wa Africa yunze ubumwe bari GUTEKEREZA koherezayo ingabo, muri iki gihugu ubu nta mukozi w’Umuryango w’Abibumbye ukiharangwa nk’uko Samantha Power yabigarutseho kuwa gatandatu, iki avuga ko ari ikimenyetso ko ubutabazi butari bugufi.

Icyo Samantha Power yakoze ni ukohereza ubutumwa bumenyesha ko I Burundi bimeze nabi cyane no kubwira abanyamerika ko ntawukwiye gusura iki guhugu muri iki gihe.

Abari kwicwa biganjemo urubyiruko rw’abasore, ngo rutera ibigo bya gisirikare nk’uko bitangazwa na AFP.

Benshi mu baherutse kwicirwa mu Nyakabiga ni abaturage basanzwe bishwe n’ingabo na Police, buri wese yibaza niba umupolisi n’umusirikare inshingano ye ya mbere ari ukwica umuturage, kabone nubwo yaba amurwanya, ingabo na police icya mbere zishinzwe ni ukurengera umuturage. Si ukumwica.

Iyo bimeze bityo nta butabazi buba buri mu gihugu, nta urengera abaturage bari kwicirwa imbere mu gihugu. Ni inde wo kubatabara? Niba u Burundi ari igihugu kigenga, Umuryango w’abibumbye uri he? Umuryango wa Africa y’Iburasirazuba uri he? Africa yunze ubumwe iri he? Ubutabazi buzava he?

Abayobozi ba Africa bari he? U Rwanda ruri he?

Ni inde uzabazwa ibiri kubera i Burundi?

Imirambo ku muhanda ubuzima nabwo bugakomeza, i Burundi hari abagomba gupfa n'abagobma kubaho?
Imirambo ku muhanda ubuzima nabwo bugakomeza, i Burundi hari abagomba gupfa n’abagobma kubaho?

UM– USEKE.RW

36 Comments

  • Mana tabara abarundi birababaje kubona abantu bapfa gutya .yezu niwe mutabazi usumba abandi nabatabare .amahano yabaye mu rwanda ntakazabagereho bavandimwe.

  • Biteye agahinda rwose Isi yose ikwiye guhaguruka n’abatutsi bapfaga gutya isi irebera baryana inzara. Twese biratureba

    • ark iyo umuntu aryamye mu muhanda kuriya umenya gute ubwoko bwe niba bunahari?? cg ni propaganda muba mushaka kuzana ya genocide sha??

  • Leta iratinyuka ikisobanura ngo yishe abasore bayirwanyaga!!!
    Nimurebe iyo video http://www.lindro.it/burundi-ancora-cadaveri-per-le-strade/

    It is too sad

  • Abarundi nibo bagomba kwitabara,koko bari kwicana hagati yabo. mu rwanda ko hari UNAMIR bakoze iki? Abo ba Samantha birirwa biyerurutsa kuri Nkurunziza. None rero abirabura tuyoborwa bidashidikanywaho n’ibihugu byakize, mu gihe Nkurunziza hari abakimushigikiye, abandi batamushaka, bazapfa kugeza igihe ntazi. Kuko ari nkurunziza, ari abamurwanya, muri bose ntawe ufite uruganda rw’imbunda. Genoside rero i Burundi siyo kuko nta groupe runaka izwi iri kwicwa (ishingiye ku idini, ubwoko, igitsina etc.), au vrai sens du mot genocide.

    • ushobora kuba uvuga ukuri ariko wibuke ko majorite y’abapfa bari kuva mu bwoko bw’abatutsi bikozwe n’interahamwe (FDLR) n’imbonerakure z’abahutu

      • Ubwoko bw’abarimo gupfa ndumva atari bwo twakibandaho, ahubwo nta muntu n’umwe waremewe kwicwa, hatitawe ku bwoko bwe!

        Ubwicanyi bubera iBurundi burarenze rwose! Kandi n’izo nterahamwe, icyo zadukururiye twarakibonye. Bavandimwe, harya ubu koko ntabwo twajya gutabara abarundi koko?

        Harya ngo ni ukwivanga mu miyoborere y’ikindi gihugu?! Jye ni uko mbyina mvamo (I am 35 years old), ariko numvaga twagenda, isi ikazatugayira ko twivanze dutabara, aho kureberera abicwa! Murakoze

      • WHO GIVES A HOOD!
        SUBWOKO BWABO SE BURI KUBIKORA ….NGO INTERAHAMWE…STOP ACTING LIKE A RETARD

      • Wowe wiyita inyenzi ubwirwa nikiko harimo gupfa gusa abatutsi mu Burundi? Ese izo mbonerakure na FDLR uvuga nizo zagabye ibitero kubigo byagisilikare? Niba bashatse kwivugana Chef d’état majoro? Murebe neza ahubwo ababyihishe inyuma igihe bazashyirirwa kuka rubanda nzaba ndora kuko bazwi.Uwo bafashe ejobundi na Toyota yuzuye intwaro yaravuye mu kihe gihugu?

      • abatutsi kuki aribo bapfa se? iyo si iturufu sha?

  • Usibye kubaza ibindi bihugu n’indi miryango itandukanye ngo barihe, Guverinoma y’uburundi ko nzi ko ibereyeho abarundi yo irihe? Ko urwanda rwemeye kwakira abagize amahirwe yo guhunga uburundi ibindi bihugu bituranyi’uburundi byo biri gukora iki? Abanyamasengesho ni musenge ubutitsa turebe ko iriya shitani yateye uburundi yatsindwa kandi ntigire n’abandi yototera. Nyagasani Mana muremyi Tabara Uburundi n’abarundi, Mwamikazi w’afurike wasuye Kibeho ibuka ko n’Uburundi ari muri Afurika. Mwamikazi wa Kibeho Udusabire.

    • Amen rata wowe uravuga neza.

  • birababaje pe

  • Jyewe birandenze gusa uwiteka niwe wagira ico akora kuko urabmako amahanga yirebeye hirya ati ntibindeba

  • twese biratureba ariko UN nitabarire hafi kuko nabo bakeneye uburenga nzira bwabo.

  • Ikibazo kiroroshye kuko ni Abarundi bagomba gutabara igihugu cyabo kandi ni nabo bazabazwa n’amateka ibiri kuhabera. Abategereje ko UN, USA, AU n’abandi hari icyo bazakora, cyangwa ko bazasenga Imana ikabakorera ibyo bananiwe kwikorera cyangwa yenda gukorera muri yo nibakureyo amaso! Amateka ya vuba y’abaturanyi b’u Burundi aribo Abanyarwanda yari akwiye kuba hari isomo yabasigiye ariko biragaragara ko atariko byagenze.

  • Iyo ndonke ituma wica mwene wanyu, uva amaraso nkayo uva urayishakaho iki? Garura ubumuntu ugire impuwe nyinshi mu mutima wawe, ugire igishyika cyo kurinda uwariwe wese ibibi byamubaho. Korera iyakuremye yo yaguhaye byose kugira ngo ibiyiheshe icyubahiro none ukaba ibyicisha abo utaremye ndetse udafitiye n’ububasha bwo kubagarurira ubuzima.

  • Mana , rwose sanga abarundi turabasabiye.

  • Gusa iyo ngira ubushobozi,nkagaya ababufite nibatabare,murwanda abantu barapfuye abandi barebera,nyuma yigihe,ngo ntabwo bizongera none muburundi abantu barapfa nacyo bitubwiye turiturije ibi biteye agahinda,cyokora buri wese ushyira mugaciro arebe icyo agomba gukora,nahubundi byaba arubugwari,kurebera amahano nkaya kimwe nkayabaye murwanda.

  • Iyo ngerageje gusesengura ibyo abariyo bavugwa ukumva namana ahakorerwa jye navuga ko i Burundi harimo hakorwa Genocide nkiyakorewe abatutsi muri 1994 kuko nuyu munsi nabonye message ivuga ko hari inama zirimo gukorwa mu ntara ya Kirundo ngo bice abatutsi bo mu duce tumwe na tumwe.Ikindi ni amakuru aherutse gusohoka avuga ku ibarura ryakozwe ku barimu kubyasabwaga kuzuzwa harimo nubwoko bwabo. Nubwo rero mu bahunze bose barimo ariko bivugwa ko nta mututsi wahawe imbunda kadi izo mbonerakure bivugwa ko ari abahutu gusa. Naho amahanga yo yatereranye u Burundi.Biteye isoni kubona igihugu nka America kihutira guhungungisha abaturage bacyo gusa aho gutabara.Ariko nzi ko Imana dusenga ishobora byose nta joro ridacya nubwo hari benshi bazaba bahataye ubuzima ariko uwica wese azabazwa amaraso yamenye.

  • Kera numvaga abana bavuga ngo urakarindira loni nkigitutsi none maze kubona impamvu nugutegereza icyo utazabona,mubatabara UN yo muyibagirwe,nari Mu Rwanda 1994 UN ntakintu yigeze itumarira cyane ko twari tunaturanye,but nibe natwe Twaravugaga ngo icyangeza mugace RPF iherereyemo twakira(abarundi baratakirande?barahungira kuri nde?)my brother ijoro ryose amarira arara atemba Kubera agahinda kimirambo yuzuye imihanda Ntacyo nakora ntanuwo nakiza

  • Ese ubndi murinda kurindira ngo LONI, UAE se yo irimubiki kuki badahagurukira hamwe ngo bajye iBurundi kubuza NKURUNZIZA ubwicanyi akorera abatutsi ba Barundi n’abandi batavuga rumwe nawe? Namwe ngo LONI, mwirengagije ibyayo? bategereje ko bamarana ubundi za ONG Intl zikazana imfashanyo za haricots blancs na pattes jaunes biboze/birimo inundwe, amavuta ya USA agiye kurangiriza amatariki muma stocks yabo. Ubundi rero kuko Nkurunziza yiyemeje kwica umututsi aho ava akagera kubera ise na bakuru be 2 bapfiriye muri yantambara y’amoko yigeze kuba iBurundi, yavuze ko muri iyi mandate byose agombe abisoze kuko mandate ya mbere yarangayeho gato. Ubu ni genocide ntashiti. Wamugani wa Nkurunziza, reka interahamwe zimufashe kwivuna abanzi be ubundi bamanukire iya HUYE bagana iKigali. Yarabivuze none arabikora mukarebera ntagikorwa? Ese ya SLOGAN ngo “NEVER AGAIN”? BURYA SE MUBA MUVUGA IBIGAMBO GUSAAAA, MUTABARE BAGENZI BANYU MUREKE IBYA LONI cga USA cga se U.E. You African guys help yourselves don’t wait until it become like Rwanda genocide. It also started like this….

  • ni mwihangane tubanze tuve mubyo turimo tuzabatabara kandi bitari kera.ariko rero nabarundi nibagabanye ibiyeri muri Kigali bahaguruke bajye kurugamba.erega mbere yuko utabaza ubanza kwirwanaho!!! ubwo muzi benewacu baguye kurugamba batabara abanyarwanda nta mushahara bateze???? nicyo nkundira abanyarwanda…………………

    • ariko ko Kagame mumurata imyato ibi biraba arebera iki koko? wacengeye rwose ugahashya kiri ya kijuju n’imbonera kure! nimwoherezeyo Capt Kabuye mwirebere

  • ariko kera ko numvaga ingarukira Burundi zagiyehe? ntabashingantahe cyangwa abadasigana bakibaho ngo batabare iki gihugu?? naho niba mutegereje loni usa nuburayi, bana ba mama nimwirwaneho abo ntabazaza, nimugira imana ni bikomera wenda muzabona abanyarwanda kandi nabo bafatirwe ibihano na Onu ngo bavogereye ikindi gihugu abantu barimo gushira.umugabo arigira yakwibura agapfa…iyo tutigira ntitwari dushize se??? ntanuwari kuzabara inkuru yibyabaye kuko naho twari guhungira abafaransa bari kuzadusangayo bakatumarirayo, His excellence ibyo wadukoreye ntabwo twazabyibagirwa na rimwe kugeza tuvuye kwisi

  • Mwihamagarira abantu kurwana ahubwo wiyunga naho kuvuga ngo ni ubwoko ubu n’ubu byo ni ukubeshya kuko bariya baryamye bapfuye ntabwoko bubanditseho uretse ko amaraso yose imana izayabaza abarundi.ariko se ko abarundi nabo bakunda gukururana manda ya gatatu ibatwaye iki ? kugeza n’aho bikora bagatera ikigo cya gisirikari bambaye civilian? bakwihungiye aho kwiteza mandat ko nambere bose batabasha kubera president icyarimwe? jye mbona na monarchie ntacyo yaba itwaye igihe itanzi amahoro.

    • Makenga, you are always in negative side, try to think well, pleaaase!!!

  • Ikibazo cyo mu Burundi kigomba kwiganwa ubushishozi buhagije kuko hagomba hari izindi ngufu zibyihishe inyuma twe tutabona n’amaso yacu.

    Ikibabaje cyane ni bariya basore (urubyiruko) rurimo rupfa kandi abanyapolitiki bigaramiye. Baba bariya bashukwa bagahabwa intwaro n’abarwanya Leta bagatera ku makambi ya gisirikari, baba bariya bitwa ngo ni imbonerakure barwanira Leta bagenda bakihimura bica batavanguye abasore batuye ahabereye imirwano hose, abo bose barimo barakoreshwa n’abanyapolitiki bo mu gihugu n’abo hanze y’igihugu bagamije indonke zabo.

    Barundi, namwe barundikazi, nimuhaguruke mwese muvuge muti OYA ku bwicanyi ubwaribwo bwose. Ibibondo byanyu birimo birapfira mu mirwano idafite icyo ibamariye ahubwo igamije kwimika abanyapolitiki ku butegetsi barwanira.

    Barundi, barundikazi nimuhaguruke murwanire amahoro, anyuze mu biganiro hagati yanyu kuko ntabwo ba mpatsibihugu aribo bazabazanira ayo mahoro ku isahani.

  • nkuko dutabara ahandi ndabona n i burundi twajyayo pe.

  • Ikibazo njye ngifite kuri ibi nirirwa nsoma cyane cyane mubinyamakuru byo mu Rwanda, ari kuri za facebook na Twitter, bavugako ngo mu Burundi hagiye cyangwa hari kuba Jénoside. Nagirango aha mumfashe dusobanure ibintu. Jénoside i Burundi yaba iri gukorwa nande ikorerwa nde? Nabibutsako Kuva hasinywa amasezerano ya Arusha, igisirikare n’igipolisi by’i Burundi ari 50% tutsi, 50% hutus. Iyo Jénoside muvuga rero ntishoboka, keretse munyemejeko abatutsi b’abasilikare naba Polisi b’i Burundi bakunda Nkurunziza cyane, kugeza aho bemera kwiyicira imiryango yabo ngo akunde agume kubutegetsi.

    i kibazo cy’i Burundi s’icyamoko, ibyo n’amahanga arabizi neza. nubwo hari bamwe bashaka ko biba isubiranamo ry’amoko kubera inyungu babifitemo. Ikibazo uburundi bufite, gisa nikibindi bihugu byose bya Africa muriki gihe, Umuperezida ushaka kwihambira kubutegetsi. Kigomba gukemurwa nibiganiro mpaka hagati yabarundi bose ubwabo, amahanga atabyivanzemo. Murakoze.

  • Ibiganiro ibiganiro, Nkurunziza se ntiyabyanzwe kugirango iminsi yicume ariko amara abaturage. Azabyemera yabamaze ariko ntacyo azahitira ICC tu cga se nareba nabi nawe azapfe hamwe n’umuryango we wose kuko apfuye wenyine kdi yishe imbaga ntacyaba gikozwe. Agombe nawe apfe kabisa. Ubundi umugome ahanishwa gupfa. Apana gufungwa kuko aba azafungurwa agakomeza ibitekerezo bye cga anabikongeza n’abandi.

  • Ese ko numva mwemeza nta shiti ko hari kuba ihonyabwoko i Burundi, murabuzwa niki gutabara? Abazungu bo bashobora kuzavuga ko ntabyo bari bazi, ariko Abanyarwanda turemeza nta gushidikanya ko abategetsi buburundi bari kwica abantu babaziza ubwoko? Ubwose murumva amaraso yabapfa tutazayabazwa? Kudatabara abari mukaga n’ubugwali, Nonese RDF ifite ubwoba bwa Nkurunziza??

    • @Gabiro

      Bwana GABIRO ko mbona ushaka gushora RDF mu ntambara y’i Burundi wowe ubwo waba ugamije iki? Sigaho gukina mu bikomeye ntabwo ikibazo cy’i Burundi kizarangizwa n’u Rwanda. Kizarangizwa n’abarundi ubwabo binyuze mu biganiro, icyo u Rwanda rushobora gukora ni ukubatera inkunga muri ibyo biganiro basabwa kugirana.

      Naho kuvuga ngo RDF itere uburundi ngo ikibazo gikemuke, ubwo ni ubujiji bukabije ariko buvanze n’ubugome.

  • Ariko se manda yagatatu itwayiki nuwimirije gutwara gushika 2035 turahoze nimureke gukokeza ibya barundi bizi abarundi kandi tuzi iyo biva turazi kobiva hakurya ya kanyaru ariko bizohera ntanvura idahita niya Noa yarahise.

  • ibaze nawe bizabazwe nkurunziza siwe watanze itegeko ngo bivune umwanzi ariko kandi bamwe baririrwe barya imishishito ni ikiyeri gikanye bibereye muri hotel

  • Gukunda no kwihambira ku butegetsi ni kimwe, yemwe n’abarwanya ubutegetsi ntaho tutabumva hirya no hino ku isi; ariko kwica abantu, imirambo ikajugunywa mu mihanda nk’imbwa, byo ni ibindi! Abayobozi b’u Burundi bakwiye kwcara bakibaza ikizakurikira ibyo bakora ubu, bakava mu ndirimbo yo kwitirira abaturanyi akavuyo bijanditsemo.

Comments are closed.

en_USEnglish