Digiqole ad

Umuryango w’Urubyiruko ‘Happy Generation’ wasabye abawugize kuzatora YEGO

 Umuryango w’Urubyiruko ‘Happy Generation’ wasabye abawugize kuzatora YEGO

Ngendahayo Aimable umuyobozi w’umuryango Happy Generation

Umuryango ‘Happy Generation’ wiganjemo urubyiruko rw’imbere mu gihugu n’ababa hanze y’u Rwanda n’abandi Banyarwanda bose bishimiye imiyoborere ya Perezida Paul Kagame, mu iwabaruwa yo ku itariki 14 Ukuboza, uyu muryango wasabye abawugize kuzatora YEGO mu matora ya Referendum ateganyijwe tariki ya 17 n’iya 18 Ukuboza mu mahanga no mu Rwanda.

Ngendahayo Aimable  umuyobozi w'umuryango Happy Generation
Ngendahayo Aimable umuyobozi w’umuryango Happy Generation

Mu kiganiro Ngendahayo Aimable uyobora uyu muryango yagiranye n’Umuseke, yavuze ko iyi baruwa igenewe abanyamuryango ba Happy Generation bose, mu rwego rwo kubashishikariza gutora YEGO hashimangirwa urugendo ngo batangiye.

Yagize ati “Mu by’ukuriri twandikiye abanyamuryango bacu tubasaba ko bashishikarira kwitabira amatora, by’umwihariko abari hanze y’u Rwanda ko ku itariki ya 17 Ukuboza bakwitwaza ibyangombwa byabo bakajya gutora,  ab’imbere mu gihugu bukeye tariki 18 Ukuboza na bo bakajya gutora, twese duhamya urugendo twatangiye dutora YAGO.”

Yavuze ko Umuryango Happy Generation n’ubwo wiganjemo urubyiruko, nk’abandi Banyarwanda bose ngo bahuje igitekerezo cyo gushyigikira imiyoborere myiza n’iterambere byagezweho, bityo ngo niyo mpamvu bazatora YEGO.

Ati “Happy Generation yiganjemo urubyiruko, ariko nk’abandi Banyarwanda bose twabisabye Inteko ko yahindura ingingo ya ‘101’ y’itegeko nshinga n’izindi ngingo kugira ngo igihugu gikomeze umurongo cyafashe.”

Muri Biro y’Ishyaka FPR iheruka guterana, Perezida Paul Kagame yavuze ko nibura amatora ya Referendum, itegeko nshinga rivuguruye niritorwa hejuru ya 55%, azagira icyo atangaza ku busabe bw’Abanyarwanda bamusaba kuzakomeza kubayobora, no kuziyamamaza mu matora y’Umukuru w’igihugu azaba mu 2017.

Kuri ibi Ngendahayo Aimable yagize ati “Icyo tuvuga ku byo Perezida yatangaje, ni uko twiteguye kumwereka nk’Abanyarwanda ko icyatumye tujya mu Nteko kituri ku mutima, tukazabimwereka mu matora, tugatora YEGO ku buryo azatwemerera namara kubona ibyavuye mu matora.”

Ibaruwa igenewe abanyamuryango ba Happy Generation ababa hanze y'u Rwanda n'imbere mu gihugu
Ibaruwa igenewe abanyamuryango ba Happy Generation ababa hanze y’u Rwanda n’imbere mu gihugu
Ngendahayo Aimable na bagenzi be bari bajyanye ubusabe 250 000 mu Nteko Nshingamategeko
Ngendahayo Aimable na bagenzi be bari bajyanye ubusabe 250 000 mu Nteko Nshingamategeko

HATANGIMANA Ange Eric
UM– USEKE.RW

1 Comment

  • Ibi byose biba bikungulira igihugu.

Comments are closed.

en_USEnglish