Ivugurura muri AIRTEL RWANDA
Kigali, Rwanda. Ukuboza, 2015 – Biturutse ku nkuru zimaze iminsi zivugwa mu bitangazamakuru, Airtel Rwanda irifuza gutangaza ko ari byo hari ivugurura ryabayeho.
Airtel Africa iri kwitegura gutera indi ntambwe ikomeye mu mikurire yayo ku mugabane wa Afurika binyuze mu kugorora imikorere yayo. Ibi twabikoze mu rwego rwo kongera imbaraga mu mirimo yacu mu bihugu bitandukanye dukoreramo.
Intego nyamukuru ni uko mu gihe turi gutera intambwe tujya mbere, imikorere y’ikigo cyacu yaba ku rwego rwo hejuru.
Igengamikorere y’abakozi yacu izagenda ihinduka kugira ngo ishyigikire icyerekezo cy’ikigo cyacu. Kimwe mu byo igengamikorere y’abakozi nshya izanye ni ukuzamura ubushobozi bw’abakozi ndetse no kubaha amahugurwa akenewe.
Nubwo iyi mpinduka ishobora kugira ingaruka ku bakozi bamwe na bamwe, Airtel irabazirikana kandi yiyemeje gukora ibishoboka byose mu koroshya imbogamizi zishobora kugaragara.
Abakozi bose bagezweho n’ingaruka z’iri vugurura bazitabwa;ho hakurikijwe amategeko agenga umukozi mu Rwanda ndetse n’amategeko agenga Airtel.
Bwana Michael Adjei, umuyobozi wa Airtel Rwanda yagize ati: “Ikigo cya Airtel mu Rwanda gikomeje gukura, iri vugurura ni ngombwa kugira ngo dukurikize igengamikorere y’abakozi twihaye iberanye n’imiterere y’ubucuruzi ndetse kugira ngo imikorere yacu ikomeze kuba iyo mu rwego rwo hejuru.”
Airtel ikomeje gushyira imbaraga mu bikorwa byayo muri Afurika kandi izakomeza kwagura ibikorw.