Police yerekanye ‘abajura’ bibishije imbunda bica ushinzwe umutekano
*Bishe ushinzwe umutekano bakomeretsa umumotari bashakaga kwiba
*Imbunda ngo bayiguze n’Umurundi mu Rwanda ku 200 000Rwf
Abasore batatu bakurikiranweho icyaha cyo kwiba moto bakoresheje imbunda ndetse bakarasa abantu babiri umwe agapfa (ushinzwe umutekano) umumotari arakomereka, ubu bafashwe, Police y’u Rwanda yabagaragaje kuri uyu wa mbere nyuma y’uko bakoze iki cyaha kuwa mbere w’icyumweru gishize.
Abakurikiranywe ni Semakamba, Musafiri na Munyaneza, bafashe umumotari kuwa mbere w’icyumweru gishize ku Kakiru muri Gasabo, bashaka kumwambura moto ku ngufu maze abaturage n’abashinzwe umutekano baratabara maze bahita barasa, bakomeretsa umuturage umwe naho ushinzwe umutekano umwe ahasiga ubuzima.
Semakamba yemera ibyo bakoze ndetse akanabisabira imbabazi nk’uko yabivuze mu magambo macye yabwiye abanyamakuru.
Ati “twari twitwaje imbunda, abaturage n’abashinzwe umutekano baratabara maze mugenzi wanjye umwe ahita abarasa yica umuntu umwe mu bari bashinzwe umutekano.”
Semakamba avuga ko yahoze ari umusirikare, gusa avuga ko imbunda bakoresheje bayiguze 200 000Rwf ku muntu w’i Burundi mu Bugesera hafi y’umupaka w’u Rwanda ngo bajye bayikoresha mu bujura.
Assistant Commissionner of Police (ACP) Celestin Twahirwa yashimangiye ko aba bagabo bari bacuze umugambi wo kwiba moto, umwe arayitga agana ahari bagenzi be maze bashaka kuyimwambura ku ngufu bararwana, umumotari aratabaza maze umwe muri bo witwa Safari arasa abatabaye maze bafata moto bariruka.
Umunyerondo watabaye mbere baramurashe arapfa kimwe n’umumotari wari ufite iyi moto nawe yararashwe arakomereka.
ACP Twahirwa ati “Ismael Bisengimana niwe munyerondo barashe wapfuye, nyiri moto we yarakomeretse. Mu kurwana aba bajura bahataye telephone, iyi telephone niyo yafashije Police kubakurikirana no kubafata, mu minsi micye bahise bafatwa.
Uwari ufite imbunda yafatiwe mu karere ka Rulindo kuri Nyirangarama ashaka kujya ku Gisenyi, uwari warashe ariwe Musafiri Eugene we yafatiwe mu karere ka Nyabihu, naho undi yafatiwe iwe mu rugo kuko niwe wabacumbikiye.”
ACP Twahirwa yavuze ko nta mateka bafatika yerekana ko bari basanzwe ari abajura gusa ngo uyu mugambi wabo mubisha wabaguye nabi ubu bari gukurikiranwa ku cyaha cyo kwica no kwibisha intwaro. Ibyaha bihanishwa kugera ku gifungo cya burundu.
Photos/D S Rubangura/UM– USEKE
Daddy Sadiki RUBANGURA
UM– USEKE.RW
6 Comments
Yebaba data weeee!!! Za mbunda z’i Burundi zasesekaye mu Rwanda mwokabyara mwe!! Bene ngango noneho ntitubakira neza neza!! Bravo kuri Police yacu mukomeze mukore akazi kanyu neza ahari wenda mwabaca intege bagatinya
Bravo kuri Police y’u Rwanda. igaragaza ubuhanga mu kazi kayo.
wawuuuuuu, police yacu nikomerezaho ,turayizeye ibisambonkibyo izabihasha,inkiko nazo zikore icyozisabwa,ziba hanishe urubakwiriye ,ibyobisambo,gusa numva bazifunga igihano cyanyuma kirutibindi mumategeko yurwanda.
mbegaweee izonyana zimbwa,bazifunge kuko bene abobantu ntitubashaka mugihugu cyacu cy’Urwanda,knd dushigikiye police yacu yadufashije kubibona bigahanishwa urubakwiriye.
Aba bajura kabsa bakwiye guhagurukirwa, Police ikwiye gushimwa kubayarabashije gufata bano biba bakoresheje intwaro kandi turizera neza ko niba hari n’abandi bakora ubujura buciye icyuho bazafatwa kuko ubushobozi burahari kandi iyi ni isura nziza itwereka ko bizagerwaho
Ndashimira Polisi yacu ku bunyamwuga igaragaza mu kazi ikora.
Comments are closed.