Digiqole ad

Abatsinze muri Ni Ikirengaaaa bari kuryoherwa n’ibiruhuko kuri Serena i Rubavu

 Abatsinze muri Ni Ikirengaaaa bari kuryoherwa n’ibiruhuko kuri Serena i Rubavu

Karasira Jean Paul mu kirihuko kishyurwa na Airtel Rwanda kuri Kivu Serena Hotel

Jean Paul Karasira umutekinisiye muri Laboratwari ya Polyfarm Clinic i Kigali uherutse gutsindira amafaranga agera kuri 1,158,000 FRw hamwe na Janvier Uwizeye umwalimu mu ishuri ryisumbuye rya Muhurire watsindiye ibihumbi 991 000FRw bagiye na Kajugujugu i Rubavu mu kiruhuko cy’iminsi ibiri kishyurwa na Airtel Rwanda muri iyi promotion ya Ni Ikirengaaaa.

Karasira Jean Paul mu kirihuko kishyurwa na Airtel Rwanda kuri Kivu Serena Hotel
Karasira Jean Paul mu kirihuko kishyurwa na Airtel Rwanda kuri Kivu Serena Hotel

Aherekejwe n’inshuti ye, Janvier Uwizeye mu kirere agenda yitegereza ubwiza bw’u Rwanda ntiyashobora guhisha ibyishimo bye.

Jean Paul ati “Ni inzozi zitangaje kuri njye kuguruka muri kajugujugu, ndashimira cyane Airtel kuba yatumye izi nzozi nzikabya.”

Mu batsinze muri promotion ya Ni Ikirengaaa muri iki cyumweru harimo Dismas Munyentwali wabaye umuntu wa 13 utsinze muri iyi promotion, we yatsindiye amafaranga 1,005,000 Frw, avuga ko aya mafaranga azahita ayashora mu kugura imigabane mu kigo akorera.

Ikiganiro gisobanura iyi promotion ya Airtel Rwanda gica buri munsi kuva kuwa mbere kigera kuwa gatanu kuri TV One kuva saa moya z’ijoro kugasubiramo bucyeye saa moya za mugitondo.

Muri Ni Ikirengaaa Promotion ya Airtel Rwanda abakiriya bashobora gutsindira kugera kuri 300% ya Bonus ndetse n’amafaranga muri Cash ashobora kugera kuri miliyoni imwe n’igice buri munsi.

Ibirenze kuri ibi, buri cyumweru abantu babiri muri aba batsinze mu cyumweru hagati, baba bafite amahirwe yo kwegukana igihembo cyo kujyanwa mu birhuko kuri Serena Hotel, bakagenda na kajugujugu, bagacumbikirwa bahabwa service zv’abantu ba VVIP muri Serena, bagahabwa 100 000Frw yo guhaha, bakamara iminsi ibiri bagataha n’imodoka nziza. Umuntu akemererwa kuzana n’umuntu umwe w’inshuti ye cyangwa umukunzi.

Jean Paul Karasira (ibumoso) agiye guhaguruka ku kibuga cy'indege na kajugujugu ngo age mu biruhuko i Rubavu
Jean Paul Karasira (ibumoso) agiye guhaguruka ku kibuga cy’indege na kajugujugu ngo age mu biruhuko i Rubavu

Uko wakwinjira muri Ni Ikirengaaaa:
• Buri munsi Airtel-Rwanda yoherereza abakiliya bayo ubutumwa bugufi bubureka ibyo bagomba kurushanwamo ndetse n’uburyo babikora.
• Umukiliya utsinze abona ubutumwa bugufi bwemeza ko yatsindiye ubwasisi bwa 300%.
• Ubu butumwa kandi bubereka ko bamerewe kujya mu bafite amahirwe yo gutsindira ariya mafaranga buri munsi.
• Nyuma yo kwemezwa ko yatsinze, umukiliya ahita abona ubutumwa bumwereka icyo yatsindiye uwo munsi.
• Nimero: 0731000000 nizo zonyine zihamagara umukiliya watsinze.

Uzeye Janvier yaherekejwe n'inshuti ye Noel Habimana mu biruhuko
Uzeye Janvier yaherekejwe n’inshuti ye Noel Habimana mu biruhuko
Abatsinze ubwo bahagurukaga n'indege ku kibuga cy'indege i Kanombe berekeza i Rubavu kuri Serena
Abatsinze ubwo bahagurukaga n’indege ku kibuga cy’indege i Kanombe berekeza i Rubavu kuri Serena

***************

en_USEnglish