Abanyarwanda bagera kuri 6 424 110 nibo bazatora muri Referendum
Mu Ntara enye n’Umujyi wa Kigali ndetse n’abanyarwanda baba mu mahanga (Diaspora) Komisiyo y’Amatora iherutse gutangaza ko umubare w’abari kuri Lisiti y’itora y’agateganyo ungana na miliyoni 6 424 110, aba bakaba ari bo binateganyijwe ko bazitabira gutora Itegeko Nshinga muri Referendum yo kuwa gatanu utaha tariki 18 Ukuboza 2015.
Kuri iyi mibare ya Komisiyo y’Amatora umubare Intara y’Amajyepfo niyo ifite benshi biteganyijwe ko bazatora, ni abagera kuri miliyoni 1 552 247 hagakurikiraho Intara y’Iburasirazuba ifite abaturage kuri lisiti y’itora miliyoni 1 510 511.
Mu Ntara y’Iburengerazuba abari kuri lisiti y’itora bangana na 1 505 829, mu Ntara y’Amajyaruguru abaturage bari kuri listi y’itora bangana na 1 082 630 naho mu mujyi wa Kigali ni abaturage 739 849.
Abanyarwanda baba mu mahanga bari kuri iyi lisiti y’itora y’agateganyo ya Kimisiyo y’amatora mu Rwanda bangana na 33 044 bazatorera kuri za ambasade zitandukanye mu bihugu barimo kuwa kane w’icyumweru gitaha.
Kuri iyi mibare yose, abagore bari kuri listi y’itora bangana na 3 476 370 (54%) naho abagabo bangana na 2 947 740(46%).
Komisiyo y’Amatora ikaba kuri uyu wa kane yateguye ikiganiro n’abanyamakuru kigamije gutangaza aho igeze itegura aya matora ya Referendum ku Itegeko Nshinga ryavuguruwe n’Inteko Ishinga amategeko.
UM– USEKE.RW
10 Comments
mbega byiza, abo barabaye ngo igikorwa cyacu kigende neza , Nzatora yego maze kamarampaka izagende neza
Ubwo se abandi bose ni abana cyangwa ni ibigasha?
Yego
FPR yasabye ko kamarampaka yaba nka 18/12 bati ariko ibyo bigomba kunyura mu nama ya guvenmt.Byageze kwa Murekezi ahita yivanaho iryo shyiga kimwe ibyavuye hirya no hino bijyanye nitegekonshinga.Ntanubwo birirwa babisoma next,.. next….
ibigarasha OYA
Njyewe ndi ikgarasha ndetse nigipinga maze muzarebe.Gusa murye muri menge.
Ese kuki mwandika titre ngo ni Referendum kandi twese tuziko bifite izina mu Kinyarwanda? Ni KAMARAMPAKA. Gusa izo mpaka twese tuzi neza ko ntazigeze zibaho. Keretse izabereye kuri twitter hagati ya Samantha Poweli nabandi bayobozi, kandi madamu Poweli twese tuziko ari umunyamerikakazi atari umunyarwanda.
Dushingiye kukuba ntamaka urebye zigeze ziba mugihugu kubijyanye n’itegeko-nshinga. Tunashingiye kukuba 4 zabanyarwanda zaranditse zisaba ko iyo ngingo ivugwa muri kamarampaka yahinduka, ndetse n’intumwa za rubanda(abadépité n’abasenateli) bakabitorera 100%. Ndumva iyo referendum cg Kamarampaka yarikwiye kubera munteko. Igakorwa n’abadepité imitwe yombi mu rwego rwo kwirinda gusesagura umutungo w’igihugu. Nonese miliyali 2 z’amanyarwanda atari ateganyijwe mungengo y’imali ya leta ubwo azava he? Mugaciro fund? Icyo cyari igitekerezo cyanjye murakoze!
Urarwaye wamugabowe
Mbabajwe n izo miliyari 2 zigiye gupfa ubusa .
mwagiye mureka kuba ibigwari koko abazungu babashuka kwigumura kuri leta yanyu iyo mugeze iwabo simbona babafata nka twa dusimba tuba mubirunga! mushaka mwaza tukubaka urwatubyaye!
Comments are closed.