Ngoma: Umukobwa yagwiriwe n’ikirombe arapfa
Umukobwa w’imyaka 22 witwa Grace wo mu mudugudu wa Kanzenze mu kagali ka Buriba mu murenge wa Rukira yagwiriwe n’ikirombe yari yagiye gushakamo ingwa yo kurungira inzu ahasiga ubuzima. Iki kirombe ngo cyari cyarorohereye kubera imvura.
Umuvugizi wa Police y’u Rwanda Iburasirazuba IP Emmanuel Kayigi avuga ko uyu mukobwa amaze kwinjira muri iki kirombe cyahise kiriduka kimugwa hejuru yicwa no kubura umwuka.
Nyuma y’urupfu rw’uyu mukobwa mu mpera z’icyumweru gishize, IP Emmanuel Kayigi arashishikariza abaturage kwirinda kwishora mu birombe uko babonye kuko bashobora guhuriramo n’impanuka nk’izi.
Avuga ko abaturage bakwiye kwirinda ubucukuzi bw’amabuye y’agaciro butemewe cyangwa gucukura ikindi cyose gituma umuntu ajya munsi y’ubutaka mu buryo butazwi.
IP Kayigi avuga ko hari abantu babihuguriwe abaturage bashobora kwifashisha mu gihe bakeneye gucukura ingwa, imicanga ndetse n’inzego zishinzwe ibyo gucukura amabuye y’agaciro.
Elia BYUK– USENGE
UM– USEKE.RW