Umwarimu n’umunyeshuri batsindiye NI IKIRENGAAA ya Airtel
Umwarimu witwa Uwizeye Janvier wo mu Karere ka Kirehe Iburasirazuba wigisha mu mashuri yisumbuye hamwe n’umunyeshuri mu mashuri yisumbuye yo muri APAK-Kanombe witwa Sandrine Umuziranenge batsindiye amafaranga ahabwa abanyamahirwe mu cyo Airtel Rwanda yise Ni Ikirengaa!
Mwarimu Uwizeye Janvier yatsindiye amafaranga ibihumbi 991,000 FRW naho Sandrine Umuziranenge atsindira 929,000 FRW.
Ubu bombi kandi bafite amahirwe yo guhatanira igihembo cyo kujya gutemberera i Rubavu muri kajugujugu kandi bakazarara(buri wese ku giti cye) muri Hotel Serena i Rubavu ku bwishingizi bwa Airtel-Rwanda.
Uwizeye Janvier yagize ati: “Nishimiye cyane kuba natsindiye aya mafaranga kandi azamfasha mu bikorwa byinshi nteganya gukora. Ubu kandi ndumva mfite icyizere ko nzanatsindira gutembera Rubavu.”
Kuri TV One hacaho ikiganiro kivuga kuri promotion ya Ni Ikirengaa! Iki kiganiro gihita guhera ku wa Mbere kugeza ku wa Gatanu sa moya z’ijoro.
Muri Ni Ikirengaa, abakiliya ba Airtel babona 300% y’ubwasisi (promotion) kandi bakaba bafite amahirwe yo gutsindira amafaranga agera kuri miliyoni n’igice buri munsi.
Akarusho n’uko uwatsinze mu gihe k’Icyumweru, yemererwa kujya kuruhukira kuri Serena Hotel i Rubavu aturutse i Kigali mu ndege ari kumwe n’umwe mu nshuti ye cyangwa umukunzi we.
Iyo agezeyo na kajugujugu ahabwa serivise zo mu rwego rw’abanyacyubahiro bo hejuru agahabwa 100 000Rwf yo guhaha ndetse yataha agataha mu modoka y’akataraboneka.
Uko Airtel ni Ikirengaaaa ikora:
• Buri munsi Airtel-Rwanda yoherereza abakiliya bayo ubutumwa bugufi bubureka ibyo bagomba kurushanwamo ndetse n’uburyo babikora.
• Umukiliya utsinze abona ubutumwa bugufi bwemeza ko yatsindiye ubwasisi bwa 300%.
• Ubu butumwa kandi bubereka ko bamerewe kujya mu bafite amahirwe yo gutsindira ariya mafaranga buri munsi.
• Nyuma yo kwemezwa ko yatsinze, umukiliya ahita abona ubutumwa bumwereka icyo yatsindiye uwo munsi.
• Nomero: 0731000000 nizo zonyine zohererezwaho ubutumwa bubwira abakiliya uko ibintu byifashe.
***************