Digiqole ad

Ikirezi Group na Tigo muri gahunda yo kurwanya ibiyobyabwenge mu rubyiruko

Ikirezi Group ifatanyije na Tigo Rwanda muri iyi week end ishize batangije gahunda yo kurwanya ibiyobyabwenge mu rubyiruko bahereye mu rutuye mu ntara y’Amajyepfo.

Dream Boys na Jay Polly muri "Mumutashye"
Dream Boys na Jay Polly muri "Mumutashye"

Iyi gahunda yatangiriye muri stade ya Muhanga yitabiriwe n’urubyiruko rwinshi rwo muri ako karere rwaje kumva ubutumwa bwatangirwaga aho.

Tigo nayo muri gahunda kumenyakanisha gahunda ya Tigo Cash ikaba yarafashaga abantu mu kwinjira bakanabasha kwiyandikisha muri  Tigo cash bikorewe aho kuri stade ku buntu.

Iki gikorwa kikaba kigamije kandi no kugera ku rubyiruko rwiga mu mashuri yisumbuye ubu ruri mu biruhuko, bizwi narwo ruba rwugarijwe n’ibishuko byo gukoresha ibiyobyabwenge nk’urumogi, cocaine, mugo n’ibindi binyobwa bisndisha ku rwego rwo hejuru.

Kugira ngo ubutumwa bugere kubo bigenewe ku buryo bworoshye, Ikirezi Group na Tigo bakaba barifashishije abahanzi nka Kitoko, Dream Boys, Tuff Gang,  Khizz, Boaz, Maitre Jado n’abandi.

Khizz, umuhanzi washimishije benshi i Muhanga
Khizz, umuhanzi washimishije benshi i Muhanga

Biteganyijwe ko ku cyumweru gitaha tariki 20 Ugushyingo iyi gahunda izakomereza i Gicumbi, tariki ya 26 Ugushyingo ikabera i Musanze  mbere y’uko isorezwa i Rubavu tariki 3 Ukuboza uyu mwaka.

Abahanzi bari kwifashishwa, Tigo ndetse n’ikirezi Group bakaba baratunguwe n’urubyiruko rw’i Muhanga rwitabiriye ari rwinshi cyane.

Umuhanzi witwaye neza kuri ‘scene’ ndetse akanatungurana ni Khizz, akaba anakomoka aho mu mujyi wa Muhanga.

Urubyiruko n’abahanzi kandi bashimishijwe na ‘Sound System’ yari yazanywe na sound promotion and creations yari yakodeshejwe na Tigo Rwanda.

Bamwe mu bayobozi ba Tigo bavugana kucyakorwa ngo bize kugenda neza
Bamwe mu bayobozi ba Tigo bavugana kucyakorwa ngo bize kugenda neza
Bull Dog, Ali Soudy na Jay Polly biteguye ko umuhango utangira
Bull Dog, Ali Soudy na Jay Polly biteguye ko umuhango utangira
Abantu binjiraga ari enshi cyane
Abantu binjiraga ari enshi cyane
Kwinjira byagezeho bamwe babitembagariramo
Kwinjira byagezeho bamwe babitembagariramo
Police yashyiragaho akayo ngo abantu bicare neza
Police yashyiragaho akayo ngo abantu bicare neza
Urubyiruko rwari rwaje ari rwinshi
Urubyiruko rwari rwaje ari rwinshi
Maitre Jado nawe yaririmbiye abanyamuhanga
Maitre Jado nawe yaririmbiye abanyamuhanga
Umwe mu bayobozi ba Tigo na Gasana Celse Umuyobozi mu karere ka Muhanga mu biganiro byihariye
Umwe mu bayobozi ba Tigo na Gasana Celse Umuyobozi mu karere ka Muhanga mu biganiro byihariye
Police nayo iti: "Usibye no kuba ari bibi kubikoresha, ababikoresha natwe ntituborohera"
Police nayo iti: "Usibye no kuba ari bibi kubikoresha, ababikoresha natwe ntituborohera"
Ali Soudy wari MC yakoreshe irushanwa rito ry'abana ngo barushanwe kubyina
Ali Soudy wari MC yakoreshe irushanwa rito ry'abana ngo barushanwe kubyina
Umwe mu bayobozi ba Tigo ashimira umwana watsinze irushanwa rya Soudy
Umwe mu bayobozi ba Tigo ashimira umwana watsinze irushanwa rya Soudy
DreaM Boys bakoze mu nganzo
DreaM Boys bakoze mu nganzo ngo baneze rubanda rwabo
Bamwe mu bakozi ba Tigo bishimira umuziki wa Dream Boys
Bamwe mu bakozi ba Tigo bishimira umuziki wa Dream Boys
Jay Polly na Bull dog ba Tuff Gang
Jay Polly na Bull dog ba Tuff Gang
Sound System yishimiwe n'impande zose
Sound System yishimiwe n'impande zose

Kitoko yakoze mu muhogo ataramira abakunzi be
Kitoko yakoze mu muhogo ataramira abakunzi be
Umwe mu babyinnyi yatangaje abari aho
Umwe mu babyinnyi yatangaje abari aho
Kitoko n'abana bamukunda b'i Muhanga
Kitoko n'abana bamukunda b'i Muhanga
Ali Soudy ati: "Ibirori ndabisoje"
Ali Soudy ati: "Ibirori ndabisoje"

Plasir Muzogeye
UM– USEKE.COM

9 Comments

  • mubyukuri ikigikorwa mwadukoreye nicyi pe

  • TIGO YADUKENYEJE RUSHORERA

    Abantu twakoze securite haba ku muryango ndetse n’ahandi kuri stade TIGO yagihe itaduhembye.Batubwiye(Sasha na Sano bakorera TIGO) ko bazayatwoherereza kuri TIGO CASH none twarategereje turaheba.Birababaje.

  • AMARIRA KU BAKOREYE TIGO I MUHANGA MURI
    LAUNCH YA TIGO CASH

    ABASORE N’INKUMI BAKOREYE TIGO BASIGAYE BARIRA AYO KWARIKA NYUMA Y’AHO ABITWA SASHA NA SANO ABAKOZI BA TIGO MU RWEGO RWO HEJURU BABABWIYE KO NTA MAFARANGA YO KUBAHEMBA ARIKO NGO KU MUNSI UKURIKIRAHO BAKAYOHEREZA HAKORESHEJWE TIGO CASH. NA N’UBU AMASO YAHEZE MU KIRERE.

  • Ntimugire Ikibazo TIGO izabishyura kuko njye uko mbazi si abambuzi rwose. Ahubwo nibakoreshe iyo gahunda yabo ya TIGO Cash babatunganye kuko nabonye ari sawa cyane

  • mwanze guhemba muziko abo mwakoresheje twaburaye ntacyo ariko bucya bwitwa ejo namwe muzabibura mwarakoze!!

  • utarahembwayarakoreshejwe ahamagare kurizo numero 0722123239 yitw

  • icyi gikorwa nicyiza pe!!!!!!!mukomereze aho

  • abo babyinyi bambara ubusa wapi rwose

  • TURABYISHIMIYE CYANE NATWE MUSADUSURE KURU G S BUSOGOI

Comments are closed.

en_USEnglish