Ku kibuga, abafana ba Rayon bakoreye ‘surprise’ umukinnyi wayo
Kuwa gatandatu, ubwo hasozwaga irushanwa ryateguwe na Rayon Sports na StarTimes, umukino w’umwanya wa gatatu wa Rayon Sports na Kiyovu Sports urangiye, umukinnyi wa Rayon witwa Eric Irambona yakorewe gutungurwa kuri uyu munsi we w’amavuko n’abafana ba Rayon Sports bitwa “Gikundiro Forever”, ibirori bito bamuteguriye bibera ku kibuga.
Ubwo uyu musore wari wujuje imyaka 22 yinjiraga mu kibuga asimbuye, abafana baramutunguye baramuririmbira bati “Isabukuru nziza.” Byaramushimishije ariko ntibyari birangiriye aho.
Umukino urangiye abafana binjiye iruhande rw’ikibuga cya Stade de l’Amitie ku Mumena aho umukino waberaga, bamusanganiza umutsima ndetse bamumenaho amazi menshi bamubwira ko bishimiye kwifatanya newe kuri uyu munsi we w’amavuko.
Eric Irambona ukina nka myugariro w’ibumoso, yabwiye Umuseke ati “Kubona abafana banzirikanye gutya ndabibashimira pe! Binteye imbaraga n’ishyaka ryo kurushaho gukora cyane ngo nanjye mbashimishe mu musaruro bankeneyeho mu kibuga. Sinzi icyo navuga gusa Imana ibahe umugisha.”
Irambona yavutse tariki 05 Ukuboza 1993, yazamukiye mu bana bakiniraga ku kibuga cy’i Nyanza (ubu Rayon sports ikoreraho imyitozo) ubwo Rayon yahimukiraga mu 2012 iramushima, ayikinira kuva 2013 kugeza ubu.
Abafana ba Rayon bamwita umwana w’ikipe.
UM– USEKE.RW
3 Comments
Ngo ni umwana w’ikipe? Ni nde se warushije Jamali kuba we. Reka yigaragaze maze urebe ukuntu, ibikona bimugera amajanja.
Nta mwana w’ikipe ukibaho, nta n’umupira ikibaho, habaho business yo gucuruza abakinnyi.
Ibikona bizajye bibatwara ariko mbona bagerayo ntibagire icyo babimarira. Ubu se Jamali yakinnye imikino ingahe?
dore abafana babikuye kumutima bahora batanga ikosora mudushya! ngoho ab’igikona nabo nibakore udushya turebe!
Comments are closed.