Anders Breivik warashe abana 77 muri Norvege bwambere imbere y’abantu
Wamugabo wiyemerera kwica abantu 77 mu gihugu cya Norvege muri Nyakanaga uyu mwaka, bwa mbere yagejejwe imbere y’urukiko kuri uyu wambere.
Anders Behring Breivik yambaye isuti (suit) yirabura, yagejejwe imbere y’urukiko n’itangazamakuru I Oslo kuva yafatwa tariki 22 Nyakanga.
Abantu begera kuri 30 barokotse igitero cye n’imiryango yabo bari baje kumva uru rubanza, ubwo yinjizwaga, Anders ngo yarebaga abo bantu mu maso nta shiti.
Mbere, uru rubanza rw’uyu mugabo rwaburanishirizwaga mu muhezo, akurikiranweho kwica abantu 77 biganjemo abana ku kirwa cya Utoeya muri Norvege.
Umumakuru wa BBC dukesha iyi nkuru avuga ko Anders Breivik yari atuje nta gihunga, yaje kubuzwa n’umucamanza gusoma urupapuro yari yateguriye abaje mu rubanza ubwo yatangiraga kurusoma.
Mu kwiregura yemera icyaha, ariko akavuga ko ubwicanyi yakoze bwari bukwiye ngo akize Norvege n’Uburayi idini ya Islam n’imico myinshi ibugarije (multiculturalism)
Urukiko rw’ikirenga rwa Norvege nirwo rwanzuye ko uru rubanza rwajya ruba rubanda ruhari, icyemezo cyakiriwe neza n’uburanira uregwa ko umukiriya we nawe yabyifuzaga cyane.
Umucamanza mu rubanza rwo kuri uyu wambere, yasabye ko Breivik yakomeza kuba acumbikiwe mu nzu y’imbohe ibindi byumweru 12, ariko noneho akaba yanoroherezwa ntakomeze gufungirwa mu kato.
Ubwanditsi
UM– USEKE.COM
4 Comments
Yampayinka sekaryo,iki kigabo nigihanyaswa,kirakanuye kandi aho
Ahaaaaaaaaaaaaa!!!!!!!!umuntu akihanukira akavutsa abandi ubuzima.Ese we aba azi ko umunsi utazagera ngo nawe avemo umwuka.Nyagasani Mana tabara isi n’abo waremye bari kurizira ubusa.ubutumwa(mission) dufite ku isi ni ukuyisiga ari nziza,ariko ndabona hari abayijeho bafite gahunda yo kuyisiga ari mbi(intambara, imiborogo,urwangano,ubwibone,kwikuza…)
Birababaje kubona umuntu yica abantu bangana kuriya, cyane cyane abana. Ubutabera nibukore akazi kabwo.
Ariko, amaraso yose arasa. Abashoza intambara hirya no hino, hagapfa abana batabarika, nnabo bajye bakurikiranwa n’uibutabera.
uyu muhungu ndamushyigikiye cyane, kuko hari impamvu runaka ituma umuntu akora nabi, gusa we niyo mpamvu yagombaga kwica abantu we yari gutanga ibitekerezo byee muri leta bamwaqngira agagana nahandi
Comments are closed.