Digiqole ad

Rwanda: hagiye kubakwa ibitaro bizakira abarwayi bafite indwara zasabaga kujya hanze

Minisiteri y’ubuzima yagiranye amasezerano y’ubufatanye n’ibitaro bya Apollo biri I Delhi mu gihugu cy’Ubuhinde ajyanye no kubaka ibitaro mu Rwanda bizajya byakira abarwayi bafite uburwayi bwanze gukira bakunze koherezwa hanze, mu rwego rwo kuborohereza.

Ibumoso Dr. K. Hari Prasad uyobora ibitabo bya Apollo n'ushinzwe iterambere mpuzamahanga muri iyo kaminuza ya Apollo/ Photo Cecile Umutesi
Ibumoso Dr. K. Hari Prasad uyobora ibitabo bya Apollo n'ushinzwe iterambere mpuzamahanga muri iyo kaminuza ya Apollo/ Photo Cecile Umutesi

Ibyo bitaro bikazajya byakira n’abandi barwayi mu Karere k’Afurika y’Iburasirazuba.

Ibyo bikaba byaratangajwe na Dr. K. Hari Prasad, Umuyobozi mukuru w’Ibitaro bya Apollo  ku wa 11 Ugushyingo 2011, mu ruzinduko rw’iminsi ibiri yagiriye mu Rwanda .

Minisitiri w’ubuzima Dr Agnes Binagwaho, yavuze ko  hari byinshi bagiye gukorera mu Rwanda, kuko bagaragarijwe ko mu Rwanda hari amahoro kandi ko banakeneye abashoramari mu by’ubuzima, yagize ati “ ibi byose bizakorwa mu rwego rw’imikoranire, kubera ko u Rwanda ari igihugu kirimo gitera imbere gifite abantu benshi bari kwihugura iby’ubuganga bari mu gihugu cyacu  n’ahandi ku isi.”

Yagaragaje ko nyuma yo gusobanurirwa n’ibyo u Rwanda rukeneye mu by’ubuvuzi, ngo bagiye korohereza Abanyarwanda biga mu Buhinde kujya bishyura amafaranga make y’ishuri kurusha abaturutse ahandi mu bindi bihugu nkuko tubikesha Izubarirashe.

Ku bindi, yavuze ko mu gihe batari batangira gukorera mu Rwanda bagiye kwigisha abaganga binyuze ku byuma kabuhariwe (Online programs), aha akaba kandi yaragaragaje ko mu gihe kitarenze imyaka ibiri bazaba batangiye inyubako yabo bazajya bakoreramo izaba irimo ibitanda 250 bizaryamwaho n’abarwayi bananiwe.

Radhey Mohan.P , Umuyobozi mukuru ushinzwe iterambere mpuzamahanga muri ibyo bitaro bya  Apollo we yatangaje ko ibyo bitaro nibitangira gukora hari icyo u Rwanda ruzunguka kuko abaganga batazongera kujya kure gushakayo ubumenyi kuko bazavura bakanigisha ariko ngo bakibanda ku ndwara z’umutima, amagufwa, igifu, indwara z’abana n’ibindi bikomeye byatumaga abantu bajyanwa hanze.

Bamwe mu banyarwanda bakora umwuga wo kuvura barimo Hakizima Déo, usanzwe ari umubyaza we yagaragaje ko iyo nkuru ayakiriye neza kuko we n’abagenzi be bakeneye  kwihugura bakora n’akazi.

Ibyo bitaro ngo biteganyijwe gutangira kubakwa mu myaka ibiri iri imbere.

Corneille K.Ntihabose
UM– USEKE.COM 

2 Comments

  • Iki gitekerezo ni ingenzi

  • nubwo bizubakwa kera nta ribi,byose bitangirira mu mishinga ikabyara ibikorwa,ibi bitaro byari bikenewe cyane kuba bigiye kubakwa bizafasha byinshi abanyarwanda mu kuzigama amafaranga yagenderaga mu ngendo

Comments are closed.

en_USEnglish