Digiqole ad

USA: Rick Perry mu kwiyimamaza yakoze agakosa kamwicira campagne

Rick Perry ubu uyobora Leta ya Texas arashaka kwiyimamaza kuyobora America agendeye ku itike yaba republicain.

Kuri uyu wa 9/11 hateguwe ikiganiro kuri televiziyo ya CNBC cyahuje abashaka kwiyamamariza kuzahagararira ishyaka ryabo, aha niho yakoreye agakosa katumye benshi bamwibazaho.

Rick Perry mu nkubiri yo kwiyamamaza/ Photo Internet
Rick Perry mu nkubiri yo kwiyamamaza/ Photo Internet

Mu gihe yarabajijwe icyo azakora ngo agabanye amafaranga leta ikoresha ,Perry yasubije ko afite icyifuzo cyo gufunga minisiteri 3, akaba yaragize ati:”nzafunga deparitoma 3 iy’uburezi,iy’ubucuruzi”. Mu gihe iya nyuma itaraza ati:”iya gatatu ni iyihe ra?” Hakurikira amasegonda menshi ashaka iya gatatu yayibuze,agira ati:”oups” mu gihe ikiganiro cyakomeje hashize iminota 15 arayibuka ahita avuga ati: “yayindi ni deparitoma y’ingufu

Mu kiganiro asohotse abanyamakuru bamubajije niba adahangayikishijwe nuko atabasha no kwibuka gahunda ze zose.

Abwira abanyamakuru ko we yagerageje byibuze kwibuka deparitoma 2 azakemura ibyazo ati:”Obama we ntiyigeze byibura avuga nimwe”.

Naho mu gihe umunyamakuru yaramubajije niba kampanye (Campagne) ye izakomeza kandi atangiye akora amakosa, umuyobozi wa kampanye ya bwana Rick Perry yahise ahagarika ikiganiro, asaba ko gisozwa.

Muri leta zunze ubumwe za Amerika bene ibi biganiro byo kwiyamamariza guhagararira ishyaka ryawe bihabwa agaciro katoroshye, agakosa gato gashobora kugutesha ikizere.

Twabibutsa ko ku ruhunde rw’ishyaka demokarate Barack Obama yatangaje ko ariwe uziyamamaza.

Source: Latribune.fr

Corneille K.Ntihabose
UM– USEKE.COM 

2 Comments

  • ko atari mudasobwa se ibi ni ibisanzwe ntawe bitabaho

  • Ibi ntacyo bitwaye. YAgaragaje ko ari umuntu.
    Dukeneye, abantu nk’aba, kuko wenda bazajya bageraho, bakibuka n’ibyo baba barasezeranije abaturage, ariko wenda bakaba baribagiwe kubishyira mu bikorwa. Noneho igihe babyibukiye , bakabikora.

Comments are closed.

en_USEnglish