Digiqole ad

FERWAFA yisubiye, yemerera Rayon gukina irushanwa yari yayibujije

 FERWAFA yisubiye, yemerera Rayon gukina irushanwa yari yayibujije

nyuma y’ibiganiro FERWAFA yisubije ku ijambo

Byari byeteje impagarara, nta mpamvu umuryango wa Rayon Sports wavugaga ko yumvikana ituma FERWAFA ihagarika irushanwa mpuzamahanga yari yateguye. Nyuma y’igitutu n’ibiganiro ku mpande zombi FERWAFA yemereye Rayon Sports gukomeza iri rushanwa. Riratangira kuri uyu wa gatatu tariki 25 Ugushyingo nk’uko FERWAFA yabishyize mu itangazo.

nyuma y'ibiganiro FERWAFA yisubije ku ijambo
nyuma y’ibiganiro FERWAFA yisubije ku ijambo

Iri rushanwa ryari gutangira ku cyumweru tariki 22 Ugushyingo 2015 ariko FERWAFA imenyesha ko irihagaritse amakipe nka Rayon Sports na Gicumbi zo zamaze kugera ku kibuga.

FERWAFA yavugaga ko ihagaritse iri rushanwa, ryateguwe na Rayon Sports ifatanyije na Star Times,ishingiwe ku ngingo ya 60 mu mategeko agenga ruhago y’u Rwanda, rigira riti: “Birabujijwe ku makipe gukina imikino yateguwe n’abantu ku giti cyabo cyangwa amashyirahamwe y’abantu, nta burenganzira bubanje gutangwa na FERWAFA.”

Iri rushanwa kandi ryari ryahagaritswe ngo hagendewe ku ngingo iri mu masezerano iri gifite uburenganzira busesuye bwo kwamamaza no kwerekana imikino yose y’amarushanwa akinwa binyuze muri FERWAFA.

Kurihagarika byateje umwuka mubi cyane hagati y’uruhande rwa FERWAFA na Rayon Sports igira abafana benshi ndetse n’abakunzi b’umupira w’amaguru mu Rwanda.

Nyuma y’igitutu, Minisiteri ifite imikino mu nshingano yahuje impande zombi mu biganiro byaberaye mu muhezo, maze izi mpande zirumvikana.

Olivier Gakwaya, Umunyamabanga akaba n’umuvugizi wa Rayon sports yabwiye Umuseke ku mugoroba wo kuri uyu wa mbere ko baganiriye bakagira aho bahurira.

Gakwaya ati “nibyo koko tumaze kuganira na FARWAFA, birangiye neza, rushanwa ryacu riratangira kuri uyu wa gatatu tariki ya 25 Ugushyingo 2015, rizasozwe ku cyumweru tariki ya 29 Ugushyingo 2015. Nta mpinduka zabaye ku makipe azaryitabira ni: Rayon sport, Kiyovu Sports, Gicumbi FC, Villa Sports Club, AS Kigali, Mukura VS, Police FC na Bukavu Dawa.”

Gakwaya avuga ko impinduka yabaye ari uko umufatanyabikorwa mu gutegura iri rushanwa Star Times atazacisha ubutumwa bwamamaza mu mukino cyangwa ngo azana ibyapa byamamaza ku bibuga rizaberaho. Ngo ibi azajya abikorera hanze ya Stade.

FERWAFA ibinyujije ku rubuga rwayo, yatangaje ko iri rushanwa rizaba nta kabuza.

Iri tangazo rigira riti “Nyuma y’ibiganiro hagati y’Ubuyobozi bwa FERWAFA n’Ubuyobozi bw’ikipe ya Rayon Sport ku bijyanye n’irushanwa RAYON SPORT CHRISMAS CUP; nyuma yo gukuraho imbogamizi zose zabangamiraga amasezerano ya Azam Pay TV, FERWAFA iramenyesha abobireba bose cyane abanyamuryango bayo ko iryo rushanwa ryahawe uburenganzira bikaba biteganyijwe ko ritangira kuri uyu wa gatatu tariki ya 25/11/2015.”

Amatsinda yo muri Rayon sports Xmass cup:
GROUPA:
• Rayon sport
• Kiyovu sport
• Gicumbi
• Villa sports club

GROUP B:
• As Kigali
• Mukura Vs
• Police
• Bukavu Dawa

UM– USEKE.RW

9 Comments

  • Nti bikuraho igihombo cyatejwe na FERWAFA !!

    • Kuki se Rayon Sport yashakaga gukora ibintu itasabiye uruhushya? urumva yarizanyemo STAR TIMES kandi FERWAFA ifitanye amasezerano na AZAM TV. Nibyiza ko bumvikanye ariko rwose Rayon niyo yari mumakosa

      • Ujye ukurikira neza muvandi, ibyo Rayon yasabwaga byose yabikoreye ku gihe, ikibazo ni FERWAFA itarifuzaga iri rushanwa.

  • FERWAFA iratubihiriza birenze ukwemera peeeeeee!!! Ibyo bavuze byo kwamamariza hanze STAR TIMES yari yabyemeye mbere, ahubwo FERWAFA itangazwa n’ukuntu babyemeye, bivuze ko bari biteze ko ibyanga, irushanwa rikaburizwamo. Bareke kutubeshya rero, nibemere ko batifuriza Rayon Sport ibyiza, gusa ntacyo bazayitwara, Degaule azajyenda ayisige n’undi wese uzaza azayisiga kuko sibo bayishyizeho!!!!!

  • Icyabasetsa ko ubu ariho bahaye imbaraga ” STAR Times”, uku guhagarika iri rushanwa no kongera kuryemera byatumye rimenyekana kurwego ritari kumenyekanaho kandi byubatse ingufu nyinshi mubufatanye bwa Rayon sports na Star times.

    Mbega FERWAFA ! Yewe,nzaba mbarirwa amaherezo ya Ferwagaulle!?

  • Ibaze ariko guhagarika umukino aruko ikipe zigeze mu Kibuga !!!!!! kugira ngo ba destabiliser Equipe gusa ,isebe n’ibindi nkibyo!! Igihe cyose mutazareka ngo sport ibe sport mugashyiramo ibindi nka Politique; Kwiharira n’igitugu ,bizagera aho abakinnyi bajye bakina nta mufana n’umwe uhari. Ibintu byose bijya kuba byagoranyeeeeeeeeeeeee!!!. ahaaaa!

  • Ferwafa igihe cyose izaba ikiyobowe na De Gaule izahora itsindwa.

  • Donadei iyo ahaba ngo arebe ko ibyo twamubwiye Atari byo, uzi gukorana inama n’umuntu mu kumvikana kuri byose yagera iwe nti yandike ibaruwa y’ibyo yari yemeye. Shame upon you Visenti Nzamwita we.

  • Nicyo ferwafa ishaka kuko nuguhamagarwa kw’ikipe y’igihugu ntakuri kubamo kuko nibyo nibisubizo biragaragara mukibuga haba kumutoza no kubacyinnyi

    Cyane ko ngo kuribo batazana umutoza uhenze ukagirango si amafaranga y’abanyarwanda y’imisoro rimwe narimwe iri hejuru unasanga ituma bamwe mubacuruzi batinya gushora imari.

    Ibyo ariko Leta iakaba ibikora igamije ko twigira nyamara abantu nka Debagenzi na bagenzibe ntibabyumve

Comments are closed.

en_USEnglish