Digiqole ad

Amavubi yanganyije 1-1 na Red Sea boys (Erithrea)

Kuri uyu wa gatanu nibwa kuri Cicero Stadium I Asmara ikipe ya Red Sea boys ya Erithrea yari yakiriye ikipe y’u Rwanda Amavubi, umukino waje kurangira aya makipe anganyije 1-1.

Red sea boys bishimira igitego cyabo
Red sea boys bishimira igitego cyabo/ Photo Internet

Mu gice cya mbere ku munota wa 33 nibwo ikipe Erithrea yabonye igitego cyayo, cyaje kwishyurwa ku munota wa 71 na Elias Uzamukunda bita Baby ku mupira mwiza yari ahawe na Olivier Karekezi.

Elias nibwo yari akijya mu kibuga asimbuye Bokota Kamana Labama nawe wari wagerageje gushaka igitego cyo kwishyura bikanga.

Muri uyu mukino abakinnyi Haruna Niyonzima, Jean Babptiste Mugiraneza na Sina Jerome ku ruhande rw’u Rwanda nibo bigaragaje cyane.

Erithrea muri uyu mukino yerekanye ko ari ikipe imenyeranye cyane mu bijyanye no kugumana umupira.

Umukino wo kwishyura uteganyijwe tariki 15 Ugushyingo I Kigali, ikipe izatsinda ikazahita ibona ticket yokujya mu itsinda H, ryo guhatanira kujya mu gikombe cy’isi cya 2014, ririmo Mali, Benin na Algeria.

Twabibutsa ko u Rwanda rutahise rujya mu matsinda kubera umwanya mubi rwariho ku rutonde rwa FIFA rwasohotse mu mezi abiri ashize.

Umuzamu: Ndori Jean Claude

Myugariro: Kalisa Mao, Nshutinamagara Ismail Kodo, Mbuyu Twite, Ndaka Frederic,

Abo hagati: Hussein Sibomana   Mugiraneza Jean Baptista Migi, Haruna Niyonzima

Ba Rutahizamu: Bogota Kamana Labama, Karekezi Olivier, Kegere Medy

 

Abaari busimbure: Jean Luc Ndayishimiye,Albert Ngabo, Jean Claude Iranzi, Elias Uzamukunda, Jerome Sina, Emery Bayisenge ,Andrew Buteera

UM– USEKE.COM

1 Comment

  • Tutawwonyeshaa bakikuyaa kigali wale ni petit probleme!

Comments are closed.

en_USEnglish