Gatsibo: ONG zidatanga umusaruro zishobora kwirukanwa vuba aha
Iburasirazuba – Mu karere ka Gatsibo haravugwa Imiryango itegamiye kuri Leta (ONG) ihakorera mu buryo bwa baringa bikavugwa ko iyi miryango isubiza inyuma iterambere ry’abaturage aho kuza ari ibisubizo kuri bo. Ibi byatumye ubuyobozi bw’akarere ka Gatsibo butangaza ko bugiye gufatira ibyemezo bikomeye bene iyo miryango igera kuri itanu ngo yamaze kumenywa n’ubuyobozi, harimo no guhagarikwa gukorera muri aka karere.
Myinshi mu miryango itegamiye kuri Leta muri Gatsibo ngo ifite mu ntego zayo gufatanya n’ubuyobozi bwite bwa Leta guteza imbere imibereho myiza mu baturage, ndetse ngo hari imihigo imwe n’imwe aka karere kashyiraha kuri gahunda yo kugeraho kuko kazafatanya n’izi ONG ariko ntibibeho.
Richard Gasana umuyobozi mushya w’Akarere ka Gatsibo avuga ko mu igenzura baherutse gukora kandi rigikomeje ngo hari ONG eshanu bamaze kubona ko ari baringa.
Gasana ati “Twakoze isuzuma dusanga hari ONG zifite ibyo zikora ariko nta musaruro ugaragara ku baturage. Twe dusanga mu gihe ntacyo zimariya abatuye Akarere twazirukana zigashaka ahandi zijya gukorera.”
Uyu muyobozi ariko avuga ko kubirukana atari cyo gishyizwe imbere gusa ngo bizakorwa mu gihe izi ONG zitisubiyeho.
Si aha muri Gatsibo havuzwe ONG za baringa kuko hari no mu tundi turere Iburasirazuba tuvugwamo imiryango nk’iyi itegamiye kuri Leta ariko itagaragaza umusaruro ujyanye n’ibyo uba wariyemeje gukora.
Elia BYUK– USENGE
UM– USEKE.RW
1 Comment
Izo NGO zireba amanyanga abera muri Gatsibo niyo mpamvu mushaka kuzirukana.
Comments are closed.