Karenge: Umugabo yatemye umwana we w’umukobwa w’imyaka 2 amuca umutwe
Iburasirazuba – Umugabo Ramadhan Nkunzingoma w’imyaka 30 wo mu mudugudu wa Byimana, akagali ka Byimana murenge wa Karenge i Rwamagana yatemye n’umupanga umwana w’umukobwa witwaga Hadidja Niyomukamisha wari ufite imyaka ibiri gusa amuca umutwe, nk’uko ubuyobozi bw’uyu murenge bwabitangarije Umuseke.
Aya mahano yabaye ku mugoroba ahagana saa kumi n’ebyiri n’igice kuri iki cyumweru.
Marc Rushimisha, Umunyamabanga Nshingwabikorwa w’Umurenge wa Karenge yavuze ko kugeza ubu icyo babashije kumenya ari uko Nkunzingoma n’umugore we bari bafitanye amakimbirane.
Ati “Ikigaragara ni amakimbirane yari mu rugo hagati ye n’umugore we, kugeza uyu munota natwe turacyari kwiga niba ayo makimbirane ariyo yatumye atema umwana w’imyaka ibiri gusa. Ariko byagaragaraga ko harimo n’ubusazi kuko umuntu wamennye amaraso aba yabaye umusazi.”
Hari amakuru yageraga k’Umuseke ko uyu mugabo amaze gutema umwana we yatwaye umutwe, ariko uyu muyobozi w’Umurenge wa Karenge yayahakanye avuga ko umutwe n’igihimba n’umwana byose biri kwa muganga kandi uyu mugabo nyuma yahise atabwa muri yombi ubu akaba akurikiranywe na Police ku cyaha cy’ubwicanyi.
UM– USEKE.RW
6 Comments
Abantu nkabo kuko u Rwanda rutava mubyo kubashingira ibigo bibagorora mujye mufunga burundu mubagenere gereza nki Iwawa cg muri Nyungwe hamwe batazanatoroka sinon baratumaraho abantu
birumvikana nyine yari yasaze kabisa kuko nta muntu muzima wakora ibyo keretse udafite ubumuntu ariko tugeze mu bihe byanyuma ntakundi uwo muryango wihangane!
Nyamara ibi si gusa. Mbona hashobora kuba harimo ibikomere by’ubwicanyi: bakoze,babonye, ect bitigeze bivurwa; a trauma or stress not healed can be transfered. Ngizo ingaruka za genocide yabaye mu Rwanda; nihatajyaho ingamba zo gukomeza gukurikirana uburyo bwo kwita kubantu nkabo, ubuzima bw’abantu buzakomeza kuhatakarira kdi kibe igihombo ku gihugu. Mujye mubagorora ariko nicyo kubavura mugitekerezeho.
Ntamuntu ukimurimo bamumanike,erega igihano cy’urupfu gikwiye gusubiraho.
Mana yange koko????? umuntu yica umwana we ahereye he koko? umuntu wumubyeyi arabyumva cyane,birarenze rwose!!
Birababaje cyane aho umuntu w’umugabo yihekura ngo kubera amakosa y’umugore! Ubutabera nibubimuryoze
Comments are closed.