Digiqole ad

Rwamagana: Yagonze abantu batanu ahita yiruka aza gufatirwa i Kabuga

 Rwamagana: Yagonze abantu batanu ahita yiruka aza gufatirwa i Kabuga

Kugonga ukiruka byonyine ngo bihanishwa amande ya 150 000F dossier nayo igakurikiranwa ukwayo

Mu ijoro ryo kuri iki cyumweru, imodoka ya Toyota Corolla RAB 107L yari itwawe n’uwitwa Angelo Ngabo yagonze abantu batanu mu murenge wa Kabare mu karere ka Rwamagana. Umwe yahise yitaba Imana aho, amakuru agera k’Umuseke aravuga ko abandi babiri nabo bitabye Imana kwa muganga kugeza ubu.

Kugonga ukiruka byonyine ngo bihanishwa amande ya 150 000F dossier nayo igakurikiranwa ukwayo
Kugonga ukiruka byonyine ngo bihanishwa amande ya 150 000F dossier nayo igakurikiranwa ukwayo

Spt JMV Ndushabandi umuvugizi wa Police ishami ryo mu muhanda yabwiye Umuseke ko nyuma yo kugonga aba bantu uyu muntu wari utwaye imodoka yahise akomeza akiruka.

Ati “Ariko yaje gufatwa ageze i Kabuga ubu akurikiranywe na Police.

Spt Ndushabandi avuga ko kugonga ukiruka ari icyaha kibanza guhanishwa amande y’amafaranga ibihumbi ijana na mirongo itanu (150 000Rwf) mbere y’uko dossier ikurikiranwa bisanzwe bitewe n’ibyangijwe.

Kugeza ubu uyu mushoferi, n’imodoka ye, bafungiye kuri station ya Police ya Kabuga hafi y’aho yafatiwe.

UM– USEKE.RW

6 Comments

  • Ese accident ko naho zitaba kandi akenshi zikaba zitaba kubera ubushake, uyu nguyu niba yari akoze impanuka yikrukanyijwe n’iki, ubu rero bamushinja ko ari ubushake ngo abantu ni abagome, agombe akurikiranwe barebe neza niba uko kwirukanka kwe nta kihishe inyuma

    • arinyoko bagonze ntiwaba uvumvura gutyo. Ubwo rero ugiye gushinja polisi? Ubwo kandi ari wowe bagonze uba wasakuje uvuga ko ntacyo polisi yakoze ko yakingiye ikibaba abakugonze. Abantu nkamwe muri banatamunoza , gusa umunsi bakugonze akaguru kagacika nibwo uzumva uko kugongwa biryoha cg bibabaza, ariko wowe ndumva bizakuryohera.

  • Abitabye Imana , bagire iruhuko ridashira.

    Ariko iriya Foto ntaho ihuriye n’inkuru. Banyamakuru!!!!!!

  • 2 mubanza kuri comments ; muracyocyorana mupfa ubusa usesenguye ibyo muvuze biganisha hamwe ho guhana uwirutse akoze impantuka.

    Bavandimwe rwose ntimukabwirane nabi mugutanga comment zanyu.

  • Umuhoyubusa kandi mufite ibitekerezo bisa

  • Bahanwe rwose kuko gukora ikosa ukiruka ni ikosa rikomeye

Comments are closed.

en_USEnglish