USA: Nsengiyumva wigaga muri California yitabye Imana nyuma y’impanuka
Police yo mu gace kitwa Costa Mesa muri Leta ya California muri Leta zunze ubumwe za Amerika yemeje ko umusore witwa Sudi Nsengiyumva w’imyaka 22 yitabye Imana kuwa gatatu nijoro azize ibikomere by’impanuka nyuma yo kugongwa n’imodoka muri week end.
Sudi Nsengiyumva mu kwezi kwa gatanu uyu mwaka yarangije muri California Baptist University kuri buruse ya Perezida wa Republika y’u Rwanda, yagonzwe n’imodoka ya Toyota Corolla igenda ku muvuduko usanzwe kuwa gatandatu saa 9:15PM ariho yambuka umuhanda nk’uko Police yaho yabisohoye mu itangazo.
Global Medical Center aho yahise ajya kuvurirwa niho yashiriyemo umwuka kuwa gatatu nijoro.
Umugore witwa Jaffa Pinchas w’imyaka 61 wari utwaye imodoka yagonze Nsengiyumva, Police ivuga ko yagumye aho yamugongeye ndetse ko nta bimenyetso bigaragaza ko yari atwaye imodoka yasinze, ndetse ngo ntabwo yatawe muri yombi.
Amakuru agera k’Umuseke avuga ko uyu musore yari amaze igihe ashaka uburyo yakomeza amashuri ku kiciro cya gatatu kaminuza.
Inshuti ze n’abandi bantu batandukanye bari gushyira hamwe inkunga y’amadorari igamije gufasha kuzana umurambo we iwabo mu Rwanda ngo abe bamusezereho bwa nyuma.
Bumwe mu butumwa uyu musore wari umuhanzi aheruka gutanga kuri Twitter.
UM– USEKE.RW
9 Comments
Sudi agiye akiri muto birababaje cyane ikirenzeho nuko na nyina yapfuye yagiraga muka se,urumva papa we ni agahinda gusa.abashaka gufasha umuryango kuriha amafaranga yibitaro mukande hano https://www.gofundme.com/vtb7ztqk
Condoleance!
RIP Our Sudi
Please check this link!
https://www.gofundme.com/vtb7ztqk
Nyagasani akwakire
wari umwana mwiza
uhora wishimye
useka…uvuga ibyubaka.
turagusabira kandi
turagukunda
RIP, Ko mbona u Rwanda bidashoboka kwishyura se?
RIP bro!
Ni agahinda, ni umubabaro kuri twese ishuti za Sudi. Twamukundaga kandi tuzahora tumwibuka. Rest In Peace.
Uwo mu Papa wuwo Mwana Imana imuhe kwihangana ndazi ko bitoroshye kubabyeyi.
Nshimiye mwese muri ku twihanganisha Imana ibahe umugisha.gusa Imana imwakire mubayo agiye tukimukunze
Comments are closed.